Muhanga: Kwandikira abana mu bigo nderabuzima ntibiratangira

Abadepite basuye Akarere ka Muhanga baravuga ko bagiye gukora ubuvugizi bwo kwihutisha gahunda yo kwandikira abana bavukira n’abapfira ku bigo nderabuzima nk’uko bikorwa ku bitaro by’uturere.

Ibikenewe ngo abana bandikwe byarateganyijwe ku Kigo Nderabuzima cya Gitarama hategerejwe uburenganzira bwa MINALOC
Ibikenewe ngo abana bandikwe byarateganyijwe ku Kigo Nderabuzima cya Gitarama hategerejwe uburenganzira bwa MINALOC

Gahunda yo kwandikira abana bavukiye mu bigo by’ubuzima n’abahapfiriye yatangirijwe mu bitaro byose by’uturere mu kwezi kwa Kanama 2020, icyo gihe Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) yateganyaga ko hakurikiraho kuyigeza mu bigo nderabuzima, ariko kugeza ubu bikaba bitarakorwa.

Iteka rya Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu No 001/07.01 ryo ku wa 27/07/2020 rigena umukozi wo mu kigo cy’ubuvuzi ufite ububasha bw’ubwanditsi bw’irangamimerere.

Ni muri urwo rwego kuri buri bitaro by’akarere n’ikigo nderabuzima, nibura hagiye hahugurwa abantu babiri ku bwanditsi bw’irangamimirere, ndetse mu bitaro by’uturere gahunda yo kwandika abana kwa muganga bahavukiye itangira gukoreshwa.

Icyakora aho bitarashoboka hakaba hifashishwa uburyo busanzwe bwo kwandika mu bitabo byari bisanzwe byifashishwa nk’uko n’ubundi byanditse muri iryo teka rya Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu.

Mu ruzinduko itsinda ry’Abadepite bamazemo iminsi itanu mu Karere ka Muhanga, bakaba barasanze ibigo nderabuzima byiteguye gukoresha ikoranabuhanga mu kwandika abana no kwandukura abapfuye mu rwego rwo gushyira mu bikorwa iryo teka.

Abayobozi b’ibigo nderabuzima n’abashinzwe ibarurishamibare kuri ibyo bigo nderabuzima bahuguwe, bagaragaza ko kwandika abana mu buryo bw’ikoranabuhanga, bifitiye Leta n’Abanyarwanda bose akamaro kuko bizoroshya igenamigambi ry’ubuvuzi, kandi rikorohereza ababyeyi kwandikisha abana mu nzego z’ubuyobozi.

Ni izihe nyungu zo kwandikira abana ku bigo by’ubuvuzi?

Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Gitarama Dusabeyezu Marie Goreth, avuga ko gahunda yo kwandika abana bavukiye kwa muganga no kuhandukurira abahapfiriye biteguye kuyishyira mu bikorwa, kuko amahugurwa bamaze kuyahabwa kandi ko harimo inyungu nyinshi.

Itsinda ry'Abadepite bayobowe na Karinijabo (ufite ikarine) ryasuye Ikigo Nderabuzima cya Gitarama
Itsinda ry’Abadepite bayobowe na Karinijabo (ufite ikarine) ryasuye Ikigo Nderabuzima cya Gitarama

Agira ati “Hari byinshi ubu buryo buzoroshya burimo n’igenamigambi ry’ubuvuzi, ubu buryo buzagabanya kandi ibibazo by’abana bapfa bavuka kuko buri mwana wese azavukira kwa muganga, ababyeyi na bo ntibazongera no gukubita amaguru bajya kwandikisha abana ku mirenge”.

Arakomeza ati “Harabura gusa kuduha izina n’ijambo ry’ibanga (User name na pass word) dukoresha, naho ibijyanye n’ibindi bikoresho turabifite yaba mudasobwa na interineti, turifuza ko iyo gahunda natwe yatugeraho tukayikoresha tugafatanya kwihutisha iterambere”.

Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Gitega mu Murenge wa Kibangu aho abadepite batasuye, Mugesera, na we avuga ko gahunda yo kwandika abana itaratangira ariko amahugurwa ku bakozi babishinzwe barimo n’ushinzwe ibarurishamibare ku kigo nderabuzima bayahawe, kandi biteguye kuyishyira mu bikorwa.

Agira ati “Dutegereje ibisabwa byose ngo dutangire iyo gahunda kandi ibikoresho by’ibanze birimo mudasobwa na interineti birahari, n’ubumenyi burahari dutegereje gusa kuduha uburyo bwo gukorereramo kuko ni uburyo bujyanye n’amategeko kurusha akazi gasanzwe twakoraga”.

Mugesera avuga ko kuba haratanzwe amahugurwa bakaba batayakoresha bitavuze ko ubumenyi bahawe buzibagirana kandi ko amahugurwa hagati y’abakozi ashobora kongera gutangwa, kandi hakanifashishwa abahanga basanzwe babikora nko ku mirenge ku karere na za minisiteri.

Depite Bartelemie Karinijabo wari uyoboye itsinda ryasuye Akarere ka Muhanga, avuga ko nyuma yo gusanga serivisi yo kwandika abana bavukiye mu bigo by’ubuzima itarashyirwa mu bikorwa kandi imyiteguro yararangiye, bagiye gukora ubuvugizi iyo gahunda ikihutishwa.

Abadepite basuye Akarere ka Muhanga bavuze ko bagiye gukora ubuvugizi kwandikira abana mu bigo by'ubuzima bikihutishwa
Abadepite basuye Akarere ka Muhanga bavuze ko bagiye gukora ubuvugizi kwandikira abana mu bigo by’ubuzima bikihutishwa

Agira ati “Iyi gahunda mu by’ukuri izoroshya igenamigambi mu buvuzi kandi iteganywa n’Iteka rya Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, twasanze iri mu byo tugiye gukorera ubuvugizi ikihitishwa kuko ubu irakorera gusa mu bitaro by’uturere”.

Depite Karinijabvo avuga kandi ko n’izindi serivisi z’ubuzima zikirimo ibibazo zizakorerwa ubuvugizi, urugero ni nk’ibitaro bya Nyabikenke bimaze igihe byaradindiye ariko imirimo ngo ikaba ishobora kuzarangirana n’uyu mwaka w’ingengo y’imari, ni ukuvuga mu kwezi kwa Kamena 2021.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka