Muhanga: Kuri ADEPR Gahogo habonetse indi mibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Mu gikorwa cyo gushakisha imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi cyari kigeze ku munsi wa kabiri ku wa Kabiri tariki 23 Werurwe 2021, kuri ADEPR Gahogo mu Karere ka Muhanga habonetse indi mibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umuyobozi w’umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi IBUKA mu Karere ka Muhanga, Jean Bosco Rudasingwa, avuga ko kuva ku wa 22 Werurwe 2021 bashakishije mu bice bine byakekwaga ko harimo imibiri ariko ku mugoroba haza kuboneka umubiri umwe mu gice kitakekwaga.

Avuga ko muri rusange bishimiye kuba uwo mubiri wabonetse kuko nibura ibikekwa ko ahubatse urusengero rwa ADEPR Gahogo haba hari imibiri bifite ishingiro, akavuga ko ari igihe cyiza cyo kuyishakisha kugira ngo izashyingurwe mu cyubahiro.

Avuga ko ku wa 23 Werurwe 2021 ibikorwa byo gushakisha imibiri byakomeje hifashishijwe imashini ku bufatanye n’ubuyobozi bwa ADEPR kandi ko bwije habonetse ibice by’indi mibiri bigaragara ko hashobora kuzaboneka n’indi kuko n’ubushize mu mibiri umunani yigeze kuhaboneka hari iyari ifite ibice bikibura.

Agira ati “Twashakishije imbere y’urusengero, mu nzu ifatanye n’urusengero, mu gice cyigeze gukurwamo imibiri, n’igice cy’umurima wegereye ubusitani bw’urusengero, twashoje tubonye umubiri umwe ariko igikorwa kizakomeza”.

Yongeraho ati “Iki gikorwa kivuze ibintu bibiri by’ingenzi, icya mbere ni uko tubyishimira nka IBUKA kuva mu mwaka wa 2019 dusaba ko hashakishwa imibiri, kuko hakomeje gutangwa amakuru ko ihari, tukaba tunishimira kuba twabonye umubiri umwe wiyongera ku yo twari twarabonye umunani, kuko bigira icyo bigabanya ku ntimba y’abakomeje kubura ababo”.

Rudasingwa avuga ko iki gihe ari n’igihe cyo kubababazwa no kuba hari abantu badatanga amakuru y’ahajugunywe imibiri bigakomeza kuvuna abacitse ku icumu, kuko ngo kuba habonetse umuntu umwe bitavuze ko ari we wahiciwe wenyine.

Agira ati “Hari abavuga amakuru nko kwikiza hari n’abatubeshya, ariko nibura uwavuze aruta uwacecetse. Dukomeje gusaba abafite amakuru kuyaduha kuko kutubwira aho imibiri yajugunywe ntibivuze ko utanze amakuru ari we wishe abo bantu”.

Rudasingwa avuga ko nyuma yo kubona imibiri hazabaho igikorwa cyo kuyitegura hanyuma igasanga indi itegerejwe gushyingurwa mu cyubahiro ku buryo mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 27 hazabaho kuyishyingura mu cyubahiro igihe amabwiriza azaba ashobora kubyemera kubera icyorezo cya COVID-19.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ikibazo nuko n’amadini yagize uruhare rukomeye muli genocide n’intambara byabaye mu Rwanda.Urugero,ADEPR yatanze umusanzu wo gushinga Radio RTLM.Ntitukishinge bible n’imisaraba baba bambaye.Ni uburyo bwo kwishakira imibereho gusa.Ntabwo Yezu n’abigishwa be basabaga icyacumi.Birirwaga mu nzira babwiriza,bakabifatanya n’akazi gasanzwe.Legal Representative wa ADEPR ahembwa millions nyinshi buri kwezi.Akagira inzu n’imodoka by’akazi.

uwizeye yanditse ku itariki ya: 24-03-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka