Muhanga: Kudakorana ikiganiro n’abanyamakuru si ukwimana amakuru

Ubwo yakoraga ikiganiro n’abanyamakuru ku nshuro ya mbere, umuyobozi w’akarere ka Muhanga yatangaje ko kuba atajyaga akorana ikiganiro n’abanyamakuru atari ukwimana amakuru ahubwo ko ari igihe cyari kitaragera.

Muri iki kiganiro cyabaye tariki 22/11/2011, umuyobozi w’akarere ka Muhanga, Mutakwasuku Yvonne, yatangaje ko ngo kubera imbaraga n’umuhate akarere gafite ikiganiro n’abanyakuru kizajya kiba buri gihembwe (amezi atatu).

Umuyobozi w’akarere yishimiye ko iki kiganiro kibashije kwerekana uko ishusho y’akarere imeze nyuma y’igihembwe cya mbere cy’imihigo y’umwaka wa 2011-2012.

Mutakwasuku yavuze ko muri rusange ibyo bahize bigenda neza haba mu bukungu, mu butabera, mu mibereho myiza y’abaturage no mu miyoborere myiza. Yatangaje ko n’ubwo Muhanga igizwe n’imisozi ihanamye, aka karere kera ibihingwa byinshi birimo ibishyimbo, urutoki, imyumbati, umuceri, n’ibigori.

Guhera tariki ya 21-23 Ugushyingo, i Muhanga harimo kubera imurikabikorwa(open day) ryitabiriwe n’akarere ndetse n’abafatanyabikorwa b’akarere.

Ikiganiro n’abanyamakuru cyanatumiwemo abafatanyabikorwa b’akarere bibumbiye mu ihuriro ry’abafatanyabikorwa baharanira iterambere (Joint Action Development Forum).

Jacques Furaha

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mujye muvuga ibyahabereye yagaragaje ibibiazo n’utubazo biri mu karere kdi ntiyashimye gusa kandi icyo dukeneye nukumenya ibibi n’ibyiza kugira ngo ibihinduka bihinduke. ntagusigiriza gusa wana mujye muba objectif. ndi umufatanyabikorwa nari mpari.

karimanzira yanditse ku itariki ya: 23-11-2011  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka