Muhanga: Kubera imbabazi bahawe, abagize uruhare muri Jenoside basanga Kagame ari ntagereranywa
Bamwe mu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 baravuga ko ingingo y’101 y’Itegeko Nshinga igomba guhinduka Kagame Paul akongera gutorwa akayobora u Rwanda kubera ko ari we wa mbere wakuyeho igihano cy’urupfu.
Abaturage bo mu mirenge ya Nyabinoni na Shyogwe bafunzweho bazira gukora Jenoside bavuga ko batari bizeye ubundi buzima ku isi nyuma yo guhamwa n’icyaha cya Jenoside ariko bakaza gutungurwa n’ineza ya Perezida Kagame yatumye bagirirwa imbabazi bagafungurwa kandi bagasubizwa mu muryango Nyarwanda.

Abagize uruhare muri Jenoside bavuga ko iyo ataba Kagame, ubundi bagombaga guhorwa ibyaha bakoze ariko ubu bakaba bakiriho bakorera ingo zabo, ibyo bita nk’ibitangaza kuri bo kuko ubundi na bo bagombye kuba barishwe nk’uko na bo bishe abandi.
Bitwayiki Bapfakurera Danniel avuga ko yafunzwe kubera gukora Jenoside kandi ko atari azi ko azafugurwa, agashimira kuba Perezida Kagame yarashyizeho Inkiko Gacaca zatumye afungurwa, agira ati “Nijandite muri Jenoside, ndifuzako mwatuvuganira iriya ngingo igahinduka tukitorera Kagame kuko yangiriye imbabazi nagombye guhorwa ibyo nakoze, none ubu nabashije kwiyunga n’abo nahemukiye, nta wundi wari kubikora iyo ataba kagame”!
Itsinda ry’abasenateri ryaganiriye n’aba baturage ribagaragariza ko ibitekerezo byabo byo kwihitiramo bigiye gukusanywa mu mirenge yose bakazashyikirizwa imyanzuro yabyo nyuma bakazabitorera binyuze muri Kamarampaka hanyuma bakabona uburenganzira bwo kwitorera uwo bashaka.
Abaturage ariko banakomeje gusaba Perezida Kagame ko na we yakumva ubusabe bwabo akazemera kwitangaho umukandida ubwo ingingo y’101 izaba imaze guhinduka, dore ko benshi usanga bifuza ko yazayobora kugeza igihe ananiriwe.
Ephrem Murindabigwi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|