Muhanga: Ku munsi w’Umuhizi basezeranye baranaremerana

Abagabo n’abagore babanaga mu buryo butemewe n’amategeko mu Murenge wa Kibangu mu Karere ka Muhanga, biyemeje gusezerana, banagabirana inka ku miryango 12 itishoboye, nka bumwe mu buryo bwo kubaka imiryango itekanye.

Abaturage basaga 100 basezeranye byemewe n'amategeko
Abaturage basaga 100 basezeranye byemewe n’amategeko

Abasezeranye biyemeje kurwanya amakimbirane mu miryango nka bumwe mu buryo bwo kuba intangarugero ku bandi, kwita ku mikurire y’abana, gutegura indyo yuzuye no kurushaho gukora cyane kugira ngo biteze imbere, kuko ubu noneho bujuje ibisabwa kugira ngo bagane ibigo by’imari babe bahabwa inguzanyo.

Umuryango w’umugabo n’umugore biyemeje kuva mu mibanire bitaga uburaya, bagaragaza ko kubana mu buryo butemewe n’amategeko bikumira amahirwe yo kwiteza imbere, ahubwo bigateza umwiryane n’urwikekwe hagati yabo.

Umugore agira ati "Iyo mubana mutarasezeranye nta cyizere cyo kugira uburenganzira ku mutungo washakanye n’umugabo, abana nabo ntabwo baba banditse mu irangamimerere ryanyu mwese. Umugabo iyo arakaye gato uhita ugira ngo birarangiye arakwirukanye ukabaho udatekanye".

mwe mu miryango yaseseranye yanagabiwe
mwe mu miryango yaseseranye yanagabiwe

Naho umugabo avuga ko kwandika abana mu irangamimerere, bageze igihe cyo gukora ibizamini bya Leta byamugoye, kubera ko atari yaraseseranye ngo bandikwe ku babyeyi bombi, ndetse banamuca amande y’ubukererwe, kandi nyamara iyo abikora mbere ngo ntawe bari kubipfa.

Agira ati "Abana banjye bageze igihe cyo gukora ibizamini nta n’umwe wanditse, ngize ngo ndajya mu Murenge bankubita ibihano by’ubukererwe, maze ndahakubitikira koko nicuza impamvu nihishe inyuma y’amategeko, barabanditse bananyereke ububi bwo kudakurikiza amategeko maze mfata umwanzuro ndasezerana, hehe no kumwara mu bandi".

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibangu, Mukamutari Valerie, avuga ko umunsi w’Umuhizi mu Murenge wa Kibangu, bahigura ibyo biyemeje gukora mu gihe cy’amezi atandatu, aho bakemura ibibazo byugarije imiryango, byaba iby’ubuzima, ubukungu n’imibereho myiza.

Agira ati "Umunsi w’Umuhizi ni ingirakamaro cyane kuko udufasha kwisuzuma no guhigira ibikurikiyeho tuzakora, amezi atandatu twihaye arangiye ibyo twiyemeje byose tubigezeho, nko kwishyura Mituweli umwaka wa 2025-2026 turi ku 100%, kwishyurira umwaka wa 2026-2027 nabwo turi nko kuri 80%, kuko hari ibyiciro byishyurirwa tutarabona amafaranga yabyo".

Bashyikirije igiseke kirimo imbuto ku buyobozi bw'Akarere ka Muhanga
Bashyikirije igiseke kirimo imbuto ku buyobozi bw’Akarere ka Muhanga

Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Muhanga, Gilbert Nshimiyimana, avuga ko kuba abaturage bafatanya n’Ubuyobozi gushaka uko bikemurira ibibazo, ari yo miyoborere ishimangirwa n’umunsi w’Umuhizi, bityo ko n’ahandi bakwiye kwigira kuri Kibangu.

Agira ati "Iyo umuturage yasobanukiwe neza bituma yumva afite inshingano mu bimukorerwa, ni yo mpamvu ubu bagira uruhare mu kuremera ntawe utegereje ko Leta izabikora, bakemera gukurikiza amategeko bagasezerana, bakigira hamwe uko bazamurana mu bimina bya Mituweli byose bajyanyemo n’abayobozi babo".

Avuga kandi ko kwegera umuturage bimurinda kugirana ibibazo n’Ubuyobozi kuko buba butamusiragiza, nk’aho abaseseranye bagira uruhare mu kwigisha indi miryango ibanye nabi, bityo ubuyobozi bugasigara bukemura ibibazo bikeneye imbaraga nyinshi koko.

Guha abana amata ni bumwe mu buryo bwo kunoza imirire
Guha abana amata ni bumwe mu buryo bwo kunoza imirire
Ibitoki by'imineke ni bumwe mu buryo bahisemo bwo kuvugurura ururoki ngo bagere ku mafaranga
Ibitoki by’imineke ni bumwe mu buryo bahisemo bwo kuvugurura ururoki ngo bagere ku mafaranga
Mukamutari avuga ko gusezeranya imiryango yabanaga mu buryo butemewe n'amategeko ari inzira yo gukemura amakimbirane mu muryango
Mukamutari avuga ko gusezeranya imiryango yabanaga mu buryo butemewe n’amategeko ari inzira yo gukemura amakimbirane mu muryango

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka