Muhanga: Koperative irasaba amashanyarazi kugira ngo izigame amamiliyoni ihomba buri mwaka

Abanyamuryango ba Koperative ‘Abateraninkunga ba Sholi’ iherereye mu Murenge wa Cyeza, mu Karere ka Muhanga barasaba amashanyarazi yaborohereza mu ruganda rwabo rutunganya kawa, kugira ngo bagaruze miliyoni esheshatu bahomba buri mwaka.

Uruganda rwa kawa rwa Sholi rutunganya kawa ihagaze neza ku isoko mpuzamahanga, gusa rukeneye amashanyarazi
Uruganda rwa kawa rwa Sholi rutunganya kawa ihagaze neza ku isoko mpuzamahanga, gusa rukeneye amashanyarazi

Ubuyobozi bwa koperative buvuga ko kugira ngo akazi kagende neza mu gutunganya kawa, bakoresha imashini izitonora, imashini za mudasobwa n’imashini zikaranga kawa, bigasaba gukoresha moteri ya mazutu ngo babone ingufu zikoresha uruganda.

Umucungamutungo wa Koperative Abateraninkunga ba Sholi, Nshimiye Aimable, avuga ko mu rwego rwo kwagura imikorere yo gutegura kawa neza, batakaza amafaranga menshi agenda kuri moteri n’amavuta yayo, dore ko ngo basanga buri mwaka batakaza miliyoni esheshatu zigenda gusa ku bijyanye n’ingufu z’amashanyarazi no kwita kuri moteri.

Avuga ko igihe bahabwa umuriro w’amashanyarazi bagaruza nibura miliyoni eshatu n’igice buri mwaka, kuko nibura bajya bakoresha atarenze miliyoni n’igice buri mwaka, kubera gukoresha itonora kawa, izikaranga, mudasobwa no kubonesha aho bakorera.

Agira ati “Kubera imashini zikaranga kawa zisaba umuriro mwinshi usanga moteri ikunze gushya amapiyesi, bigasaba ko duhora twishyura umukanishi tunagura andi mapiyesi, hagenda amavuta menshi ya moteri kandi bibangamiye gahunda yacu yo gushyiraho uburyo bw’ubukerarugendo bushingiye kuri kawa, kuko bizajya bidusaba no gucuruza ikawa ku badusura”.

Abahinzi barimo kwanika kawa
Abahinzi barimo kwanika kawa

Ibyo Nshimiye avuga abihuriyeho n’abandi banyamuryango, bose bifuza ko hakwihutishwa gahunda yo kugeza amashanyarazi mu Murenge wa Cyeza, kuko ubu kawa imaze kwera kandi ari bwo basabwa gukoresha moteri cyane.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa rusange mu Karere ka Muhanga, Kampire Flora, avuga ko muri rusange Akarere ka Muhanga kageze kuri 54.6% gakwirakwiza amashanyarazi hirya no hino, kandi ko Umurenge wa Cyeza uza imbere mu kugira ingo nyinshi zifite umuriro w’amashanyarazi, mu gihe Umurenge wa Rongi ariwo uza inyuma.

Icyakora ngo hari gahunda y’uko ukwezi kwa Nyakanga kwazarangira uruganda rwa kawa rwa Sholi rugezemo umuriro w’amashanyarazi, kuko hatangiye kugera amapoto, ubuyobozi bukaba busaba abaturage gukomeza kwihangana.

Hari gahunda yo kugeza amashanyarazi ku miryango ibarirwa mu bihumbi 20

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Muhanga ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Bizimana Eric, avuga ko hari umushinga mugari wo kugeza amashanyarazi ku baturage ku muyoboro wa km 83, n’imiyoboro mito ya km zisaga 300, mu Midugudu ikiri inyuma mu kugerwamo n’amashanyarazi bitarenze umwaka utaha.

Agira ati “Tumaze kwakira amapoto asaga 1600, azafasha gukwirakwiza amashanyarazi ku muyoboro mugari wa km 83 n’amapoto asaga 5800, azakora mu miyoboro mitoya mu Midugudu, aho ibikorwa byo kubaka iyo miyoboro biri hejuru ya 30% mu gihe cy’amezi atandatu”.

Ubu bejeje kawa nziza
Ubu bejeje kawa nziza

Ayo mashanyarazi ngo azatangwa kugera ku ngo ibihumbi 16, aho umwaka w’ingengo y’imari y’uyu mwaka izarangira hamaze guhabwa ingo zisaga ibihumbi birindwi, mu gihe nibura umwaka wa 2024 uzarangira nibura hejuru ya 80% baragezweho n’amashanyarazi.

Bizimana avuga ko uko iterambere ry’Akarere rigenda rizamuka, amashanyarazi ari igikorwa remezo cy’ingenzi mu kwagura ibikorwa by’iterambere ry’inganda nto n’iziciriritse, ndetse n’imishinga iteza imbere abaturage.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka