Muhanga: Komite z’ubudehe ziravugwamo ruswa ikabije
Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Cyeza n’uwa Muhanga yo mu karere ka Muhanga mu ntara y’Amajyepfo, barashinja ku mugaragaro bamwe mu bagize komite z’ubudehe ko babarya amafaranga.
Iki kibazo kikaba kigaragara ku bari mu kiciro cy’abakene bahabwa amafaranga y’ingoboka mu cyiciro cy’ubudehe. Ubuyobozi bw’akarere nabwo burabyamagana.
Beatrice Mukakalisa utuye mu mudugudu wa Gitondwe mu kagari ka Shore mu murenge wa Cyeza, akaba ari n’umucukumbuzi w’uyu mudugudu, avuga ko n’ubwo ubudehe babubaha buri mwaka ariko ngo mu mudugudu wabo bimeze nabi.
Uyu mukecuru avuga ko umwaka ushize bari babahaye amafaranga y’ubudehe maze abayobozi bayakoresha nta bwumvikane n’abaturage, bayaguramo isomero ry’abantu bakuze kandi barigura mu wundi mudugudu utari uwo wabo.
Avuga ko we kimwe na bagenzi be badashobora kwibonamo iri somero kuko riri mu wundi mudugudu utari uwabo. Ati: “Mwabonye he urugo rwubakira urundi.”
Ibi ngo byatumye komite y’ubudehe yari iyoboye ibi bikorwa abaturage bayamagana ndetse bayikuraho. Abaturage baje gushaka ko amafaranga y’ubudehe akurikiye yakubaka imihanda yo muri uyu mudugudu nyama aba bayobozi nabyo barabyanga bavuga ko hakwiye gusubukura ya nzu y’isomero iri mu wundi mudugudu.
Si ibi gusa kuko abaturage barangajwe imbere na Mukakalisa ushinzwe ubucukumbuzi, bareze iyi komite y’ubudehe gufata amafarnga ibihumbi bitanu (5000) ku bihumbi 60 ahabwa abakene maze bakabaha atuzuye.
Mukakalisa n’uburakari bwinshi ati: “ubwo rero mvuze ko bibye amafaranga ya rubanda, icyo gisambo perezida w’ubudehe anteza umugore we barankubita, batampohotera ari nabwo abaturage bahise bantorera kuba umucukumbuzi.”
Icyakora ubuyobozi bw’akarereka Muhanga buvuga ko mu gihe bigaragaye ko bamwe mu bayobozi bari kunyereza ibigenewe abakene bagomba gukurikiranwa.
Umuyobozi w’akarere ka Muhganga, Yvonne Mutakwasuku, avuga ko Kimwe n’umuyobozi utwara ibyo atagenewe, uwaka ruswa ngo atange serivise igenewe umuturage nawe ni uwo kwamagannwa kandi leta iramuhana.
Uyu muyobozi akaba ashima abaturage ko bagaragaza amakuru abera mu midugudu yabo akaba abizeza ko bagiye kuyashakira gihamya kugirango babe bakurikiranwa n’inzego zibishinzwe.
Ati:”kuvuga ngo umuntu yakwigiye dociye ngo ugomba kumuhemba, undi yagusinyiye mu buryo runaka ngo ugomba kumuhemba, ibyo ntabwo byemewe mu mategeko”.
Leta y’u Rwanda yashyizeho ibyiciro by’ubudehe mu rwego rwo gufasha imiryango ikennye kuva mu bukene.
Ibi byiciro bishingirwaho mu gutanga mitiweli, guhabwa amafaranga y’ingoboka ahabwa abatishoboye ndetse no kwishyurirwa cyangwa kwiyishyura amafaranga y’ishuri muri kaminuza.
Mu gihe Kuva ibyiciro by’ubudehe byajyaho, bamwe mu baturage batanyuzwe n’ibyiciro bashyizwemo ubu noneho hari abavuga ko amafanga agenewe abatishoboye atabageraho uko yagennwe.
Gerard GITOLI Mbabazi
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
aha hakwiye kurebqwa niba koko ibivugwa naba baturage ari ukuri maze abatubahiriza gahunda zabo bakabihanirwa , naho ubundi umuntu uakorera inyungu zabo ahagarariye we ntakwiye kwihanganirwa
ango ahari abantu ntihabura uruntu runtu ariko nanone ibi simbishyigikiye abantu bagihesha isura mbi igihugu cyacu naho cyari kimaze kugera naho kiri kwerekeza , abantu bakwiye guhanwa, bagakubwitwa akanyafu gatyaye kweli kuburyo nabagenzi babao babitekerezaga babibona bari bafite ibitekerezo nkibyo birangira burundu, ntibakadusebereze muzehe.