Muhanga: Kamena irasiga inzu 20 z’abatishoboye zitashywe

Inzu 20 z’abatishoboye bo ku Murenge wa Nyamabuye zabonewe isakaro, ku buryo hari umuhigo wo kuzitaha bitarenze Kamena 2025.

Umuyobozi w'Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline

Ni icyiciro cya mbere cy’inzu 50 zigomba kubakwa mu Kagari ka Gifumba, zikazatuzwamo abatishoye bigaragara ko aho batumye hatabahesheje agaciro.

Ubuyobozi buvuga ko bazanashyirirwaho n’uburyo bwo kwiteza imbere aho bazahabwa ibibanza byo gucururizamo mu isoko rya Nyabisindu, ryatangiye kubakwa no kubakirwa irerero ry’abana.

Bamwe mu baturage batangiye kubakirwa biganjemo abagore bifasha gutunga imiryango, bavuga ko bari basanzwe mu buzima butabahesha agaciro, kuko wasangaga bakodesha aho kuba bakanakora ubucuruzi butemewe, ariko kuba bagiye kubona amacumbi n’aho gukorera bizeye guhindura ubuzima.

Umwe mu babyeyi urera abana batandatu avuga ko yatawe n’umugabo we, ariko agakomeza kubitaho bimugoye ku buryo kubona aho gutura, bizatuma yita ku bindi bikorwa byo kwiteza imbere.

Agira ati "Amafaranga nishyuraga ubukode azamfasha kuzamura igishoro, dore ko n’ubundi nanakoreraga mu kajagari nimbona ikibanza mu isoko nzaba ntangiye ubuzima bushya, inzu n’ubucuruzi".

Umuyobozi w’Itorero Restauration Church mu Rwanda, Bishop Alphonse Ruhamyankiko washyikirije Akarere amabati 400 yo gusakara izo nzu, avuga ko mu bisanzwe ubuzima bw’umukirisitu buba bwiza iyo anafite imibereho myiza, ari na yo mpamvu batekereje kwifatanya n’Akarere ka Muhanga kubona iryo sakaro ryo gufasha abatishoboye.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, avuga ko muri gahunda yo gukemura ibibazo byugarije imibereho y’abaturage, batekereje ko inzu zubakwa zanatuzwamo abagore badafite amikoro bakoraga ubucuruzi butemewe, kuko ari bumwe mu buryo bwo kubahindurira ubuzima by’igihe kirambye.

Agira ati "Ni ukubigisha no kubaherekeza mu rugendo rw’ibyo babonye no kubibyaza umusaruro, nk’ubuyobozi turabikora bitume abafite abana bafite ibibazo babona aho biga, n’ababyeyi babo babone aho gukorera heza".

Amabati 400 azafasha nibura gusakara inzu 10 muri 20 z'icyiciro cya mbere
Amabati 400 azafasha nibura gusakara inzu 10 muri 20 z’icyiciro cya mbere

Meya Kayitare avuga ko guteza imbere umuturage ari kimwe mu bituma abasha gutanga umusanzu mu kubaka Igihugu, noneho izindi gahunda zigakorwa n’Ubuyobozi buha umwanya umuturage mu bimukorerwa.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka