Muhanga: Itsinda rizakora inyigo ku bazimurwa rirasabwa kugira ubushishozi

Umuyobozi w’intara y’Amajyepfo, Alphonse Munyentwari, arasaba itsinda rizakora inyigo yimbitse ku bagiye kwimurwa mu midugudu yo mu murenge wa Nyabinoni kugira ubushishishozi kubakeneye kwimurwa kugira ngo hatazagira ubigiriramo ikibazo.

Guverineri Munyentwari yabisabye mu nama yabaye tariki 14/03/2012 yahuje abayobozi b’akarere ka Muhanga n’abakozi b’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibidukikije (REMA) mu rwego rwo kwiga uburyo abo baturage batuye nabi bazimurwa ndetse n’uko bazafashwa.

Munyentwari yagize ati “Ndasaba itsinda rizakora inyigo kwibanda cyane ku miryango ituye nabi kurusha indi, nk’abatuye ku misozi ihanamye ku bururyo imvura iramutse iguye yabatwara ibyabo cyangwa n’ubuzima bwabo”.

Imidugudu itatu ifite ibibazo kurusha indi yo mu kagari ka Muvumba mu murenge wa Nyabinono ni Nyamugari, Nyanza na Nyamure ikaba igomba kwitabwaho vuba na bwangu; nk’uko byasobanuwe n’umuyobozi w’akarere ka Muhanga, Yvonne Mutakwasuku.

Mutakwasuku ati “Hari ivuriro n’ishuri biri mu kagari ka Muvumba, imvura iyo yaguye hari ubwo ryuzura n’intebe abanyeshuri bicaraho zikarengerwa. Imana tugira ni uko akenshi biba abanyeshuri batize”.

Abazakora inyigo basabwe guhera ku hantu nk’aho ndetse n’abaturage baturiye ahantu nk’aho.

Iri tsinda rizatangira mu cyumweru kizatangira tariki 19/03/2012 rikaba rigomba kujya rireba n’umutungo w’imiryango izimurwa ndetse bakanasobanura ibyiciro by’abazimurwa niba ari abashaje cyangwa ububatse bakiri bato n’abandi.

Imiryango igomba kwimurwa muri aka kagari igera kuri 745, izatuzwa mu murenge wa Rongi ahatujwe abimuwe mu ishyamba rya Gishwati.

Abaturage bo mu murenge wa Nyabinoni bamaze iminsi bibasiwe n’isuri ibatwarira imyaka ndetse n’amazu iyo imvura yaguye ari nyinshi.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka