Muhanga: Itorero rizabafasha kubonera umuti ibibazo byugarije ubuvuzi
Abaganga bitabiriye itorero ry’ubuzima mu Karere ka Muhanga, basabwe ko iri torero ryazasoza baboneye umuti ibibazo bituma imikorere yabo itagenda neza, bikagira ingaruka ku barwayi babagana.

Babisabwe n’umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Uwamaliya Beatrice, mu muhango wo gutangiza iri torero wabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere tariki ya 19 Ukuboza 2016.
Uwamaliya yasabye intore zaryitabiye kwicara bagacocera hamwe ibibazo biri mu mwuga wabo, bakazarisoza bajya gutanga ibisubizo nk’uko bisabwa ku ntore yose.
Yagize ati “N’ibindi bibazo byari bikomeye twabishakiye ibisubizo, none ubu tugeze aheza koko abe ari bwo tunanirwa gukemura ibibazo by’ubuzima? Mwicare mutege amatwi ibiganiro muzahabwa muzakuramo ibisubizo”.
Mu bibazo yagarutseho bikunze kugaragara mu mwuga w’ubuvuzi ku isonga harimo abakozi bo muri serivisi z’ubuzima badahagije, ariko n’abahari ngo ntibakora akazi kabo uko bikwiye.
Yavuze ko hari n’ikibazo cy’imicungire mibi y’umutungo na wo ukiri muke, inyubako n’ibikoresho bidahagije, ibura ry’imiti, ihindagurika ry’abakozi no kutakira neza abagana serivisi z’ubuzima.
Muri iri torero rizamara iminsi irindwi Meya Uwamariya yavuze ko yizeye ko rizabyara umusaruro, uzahindura byinshi mu mitangire ya serivisi mu buvuzi.

Uwarugira Germaine umwe mu ntore zitabiriye iri torero, yatangaje ko ashingiye ku masomo bahawe ku munsi wa mbere ndetse no ku mukoro ngiro bakoze, yabonye ko mu minsi irindwi bazamara muri iri torero bazabasha kwishakamo ibisubizo, byo kunoza umwuga wabo.
Icyiciro cya mbere cy’itorero ry’urwego rw’ubuzima mu Karere ka Muhanga cyitabiriwe n’abantu babarirwa muri 200.
Barimo abakozi bo mu bigo nderabuzima, abakora mu bigo byigenga mu by’ubuzima, abavuzi gakondo n’abayobozi ba za komite z’ubuzima ku bigo nderabuzima.

Ohereza igitekerezo
|