Muhanga: Irimbi rya Munyinya riri kwangizwa n’amazi y’imvura

Imiryango yashyinguye abayo mu irimbi rya Munyinya mu Murenge wa Shyogwe mu Karere ka Muhanga, iravuga ko amazi menshi y’imvura aturuka mu ngo zirituriye yatangiye gusenya imva nyuma y’amezi abiri gusa rimaze rifunze.

Imva icyenda ni zo zimaze kwangizwa n'amazi y'imvura
Imva icyenda ni zo zimaze kwangizwa n’amazi y’imvura

Irimbi rya Munyinya riri ku ntangiro y’Umudugudu ntangarugero ku rwego rw’Akarere ka Muhanga.

Iyo umanuka ujya kuri iryo rimbi unyuze mu mihanda yo muri uyu mudugudu, biragoye n’imodoka ngo ubone uko utambuka kuko imvura yangije iyo mihanda bigaragara ko idafite inzira zabugenewe zitwara amazi.

Inyubako z’abaturage muri uyu mudugudu zo bigaragara ko zimwe zidafite ibigega ku buryo zimanura amzi muri iyi mihanda akishakjira inzira.

Imihanda yo mu mudugudu wa Munyinya yangizwa n'amazi ahanini ava ku nzu zo muri uwo mudugudu
Imihanda yo mu mudugudu wa Munyinya yangizwa n’amazi ahanini ava ku nzu zo muri uwo mudugudu

Irimbi rya Munyinya ryahagaritse kwakira abaza kurishyinguramo mu ntangiro z’umwaka wa 2020, kubera ko ryari rimaze kuzura ku buryo ubutaka akarere kari karateganyije bwaje kurangira hakitabazwa ubw’umuturanyi wari uhafite ubundi butaka, abashyingura bakajya biyumvikanira na we.

Ubwo butaka na bwo bwaje kurangira maze ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buhagarika ibikorwa byo kuhashyingura.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, avuga ko kwita ku mva no kuzisana bireba abaturage bashyinguye ababo muri iryo rimbi kuko uruhare rw’akarere ari ugutanga ubutaka bwo gushyinguraho.

Irimbi ryaruzuye ubuyobozi butegeka ko rifungwa
Irimbi ryaruzuye ubuyobozi butegeka ko rifungwa

Agira ati “Twebwe icyo dushinzwe ni ugushakira abantu aho bashyingura, naho ibijyanye no gusukura no kwita ku mva bikorwa n’imiryango y’abahashyinguye kuko ari na bo bishyura iyo mirimo bitewe n’uko babyifuza”.

Nyuma y’igihe gito rifunze, zimwe mu mva bigaragara ko zari zubatse neza zinakomeye zatangiye kwangizwa n’amazi, ku buryo zimwe muri zo ziri kongera gusanwa n’imiryango yahashyinguye abayo.

Ndagira Joseph uri gusana imva y’umubyeyi we yangijwe n’amazi, avuga ko impamvu ikomeye yo gusenyuka kw’izo mva ari amazi y’imvura aturuka ku nzu z’abaturage batuye ruguru y’irimbi adafite imiyoboro.

Amazi areka muri uyu muhanda ni yo yuzura akamunikira mu irimbi
Amazi areka muri uyu muhanda ni yo yuzura akamunikira mu irimbi

Agira ati “Amazi menshi ava ku nzu n’asaguka mu muhanda ni yo amanukiramo akadusenyera imva. Icyo akarere kadufasha ni uko ba nyir’inzu bafata amazi, n’irimbi rikagira uburyo bwo kuyobora amazi ntamanukiremo”.

Ibyo Ndangira avuga binemezwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shyogwe, Mukamutari Valerie, aho nyuma yo gusuzuma ikibazo ngo basanze ku isonga imvura nyinshi imaze iminsi igwa ikaba ikinakomeje, ari yo isenya izo mva kubera ko imiyoboro y’amazi ava mu ngo n’ayo mu mihanda yo mu mudugudu yose amanukira mu irimbi.

Habaye hasibuwe ariko birasaba kwegura umuhanda kugira ngo amazi ameneke hirya no hino
Habaye hasibuwe ariko birasaba kwegura umuhanda kugira ngo amazi ameneke hirya no hino

Mukamutari avuga ko hamaze kwangirika imva icyenda kandi amazi akomeje kumanukiramo ari menshi, ariko ko hagiye gufatwa ingamba zo kuyahashya mu gihe hagitegerejwe ko iyo mihanda yubakwa igafasha kuyobora amazi yose yo muri uwo Mudugudu.

Agira ati “Ikibazo nyamukuru ni imvura yabaye nyinshi cyane ku buryo n’amazu afite ibigega byubatswe byuzura akarenga, amazi yo mu mihanda na yo nta miyoboro yo kuyayobora afite, ikindi hari abafite amazu adafashe amazi bigatuma amanuka akajya kwangiza irimbi”.

Imvura nyinshi ituma n'ibigega bito bidashobora gufata amazi
Imvura nyinshi ituma n’ibigega bito bidashobora gufata amazi

Akomeza agira ati “Umudugudu wa Munyinya ni ntangarugero ku rwego rw’akarere, hateganyijwe kubakwamo imihanda ya kaburimbo, ni cyo gisubizo kirambye kizatuma amazi abona inzira agendamo”.

Mukamutari avuga ko kuri uyu wa kane tariki ya 19 Werurwe 2020 hateganyijwe itsinda ry’abantu 30 bakora imirimo mu bikorwa bya VUP batangira kuhoherezwa, ngo basibure banayobore amazi akomeje kumanukira muri iryo rimbi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka