Muhanga iranengwa ko imfubyi za Jenoside zisurwa n’abagiraneza ari izo mu mujyi gusa

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka 1994 baranenga ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga ko imfubyi za Jenoside zirera zisurwa cyane ari izo mu mujyi gusa, ab’ahandi bagasa n’aho bibagiranye.

Aba bana b’imfubyi za Jenoside birera bakunze gusurwa mu cyumweru cy’icyunamo ndetse na nyuma yacyo nabwo mu minsi ijana u Rwanda rwibukamo Jenoside yakorewe Abatutsi. Nyamara siko aba bana bose bagira amahirwe yo gusurwa n’abagiraneza ngo babe babatera inkunga iyo ariyo yose.

Ibi nibyo bituma abarokotse Jenoside batishimira icyo bita isumbanya cyangwa bwibuka abana bamwe bakibagirwa abandi.

Umuhoza, umwe mu barokotse Jenoside mu karere ka Muhanga avuga ko ababazwa no kubona hari abana bamwe basurwa abandi ntibasurwe kandi akarere ka Muhanga ntikagire icyo kabikoraho.

Umugoza ati: “mu by’ukuri iyo urebye usanga abana basurwa ari abo mu mujyi gusa kandi mu cyaro ariho hari abana bababaye kuko batagira uhinguka ngo abagereho. Ibyo ubuyobozi bwavuga byose sinabyumva kuko birababaje”.

Ibi byongeye kugarukwaho n’inama njyanama y’akarere ka Muhanga nayo yavugaga ko abana basurwa cyane ahanini ari abo mu mujyi by’umwihariko abo mu mudugudu wa Kagitarama ndetse n’uwa Gasharu.

Mukagatana, umuyobozi wungirije w'akarere ka Muhanga avuga ko abana baba mu byaro badasurwa kubera ko batuye ahantu hatandukanye.
Mukagatana, umuyobozi wungirije w’akarere ka Muhanga avuga ko abana baba mu byaro badasurwa kubera ko batuye ahantu hatandukanye.

Umudugudu wa Kagitarama ushobora kuba usurwa cyane kandi ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru (ORINFOR) cyariyemeje gukurikirana abana baho mu gihe hari abandi bana bo mu byaro bataragira amahirwe yo gusurwa na rimwe ngo bafashwe.

Mu gusobanurira inama njyanama iki kibazo, Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Fortune Mukagatana, yavuze ko batibagiwe aba bana bo mu cyaro kuko ngo hari abajya basurwa bagafashwa n’ubwo ari bake.

Avuga ko impamvu abana b’imfubyi barokotse Jenoside bo mu cyaro badakunze gusurwa ari uko usanga baba ahantu hatangukanye.

Mukagatana agira ati: “tugira ikibazo cy’uko abana bo mu cyaro baba batuye ahantu batandukanye, mu gihe abandi usanga baba ahantu hamwe mu mudugudu. Kugira ngo uzabwire abantu ngo bajye gusura abana batandukanye; umwe aba ukwe biragoye”.

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Muhanga avuga ko bari gutegura uburyo abana b’imfubyi za Jenoside bataba mu midugudu bakubakirwa nabo ku midugudu ahantu hamwe kugira ngo ushaka kubafasha abone uko abafashiriza hamwe.

Gerard GITOLI Mbabazi

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka