Muhanga: Intumwa za Perezidansi zaje gukemura ibibazo by’abaturage
Kuri uyu wa kane tariki 15 Mata, abakozi bo muri Perezidansi n’abo mu biro bya Minisitiri w’Intebe, baje gukemura ibibazo bamwe mu baturage b’i Muhanga bagejeje kuri Perezida wa Repubulika.
Ibibazo 10 nibyo byazinduye abakozi bo muri prezidansi n’abo mu biri bya Minisitiri w’intebe; bari bayobowe na Semakuba Francois, umukozi muri perezidansi ushinzwe imibereho y’abaturage. Bakihagera, haje n’abandi baturage bafite ibibazo by’akarengane na bo barakirwa. Izi ntumwa zafatanyije n’ubuyobozi bw’akarere gutanga umurongo ibibazo byakemukiramo.
Ibyinshi mu bibazo byagaragaye, bishingiye ku masambu, ku byiciro by’ubudehe abaturage bashyizwemo no ku bwambuzi bw’amafaranga, hakaba hari abavuga ko bambuwe na Leta, ba rwiyemezamirimo cyangwa abantu ku giti cyabo.
Abazanye ibibazo basobanura ko impamvu biyambaje inzego nkuru z’ubuyobozi, ari uko bari barabigejeje mu nzego z’ibanze ntizibashe kubikemura; hakaba n’ibyo bagejeje mu nkiko ariko ntibishimire imikirize y’imanza.

Ibibazo bya buri muturage byasubirwagamo imbere y’abayobozi b’ibanze babikurikiranye, maze hakongera gutanga umurongo wihuse wo kubikemura. Bamwe bashimye inzira beretswe yo gukemura ibibazo ariko hari n’abatanyuzwe bakomeza kuvuga ko bifuza kubonana na Perezida wa Repubulika.
Urugero ni uwitwa Mutuyemungu Goretti, wo mu murenge wa Mushishiro, uburana imitungo y’iwabo bapfuye muri Jenoside, akaba yarayitsindiwe abwirwa ko umuntu uyirimo, ari nawe yari yareze atariwe yari kurega.
Izi ntumwa zamwohereje ku nzu y’ubufasha mu mategeko MAJ, ariko ngo agendeye ko mu bihe byashize akarere kari kirengagije ikibazo cye, ngo nta cyizere afite cy’uko inzira bamubwiye izakimukemurira.
Aragira ati “keretse mbonanye n’umukuru w’igihugu nkabimubwira, kuko n’ubundi nari nanditse musaba ko tubonana”.
Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukagatana Fortunee, yagarutse ku kutamenya kw’abaturage, basimbuka inzego bakajya kurega ku nzego zo hejuru kandi byashobokaga ko byakemukira mu nzego z’ibanze. Ngo akenshi bajya mu nkiko bagatsindwa no kutamenya amategeko abarengera.
Marie Josee Uwiringira
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Abayobozi binzego zo hasi nimwe banyamakosa kurenza abo bivuga ko muhagarariye,Nigute nkuvugwa ko ashinzwe imibereho y’abaturage avuga ko baba batazi amategeko.Niki se mugaragaza mwakoze ngo uwo muhagarariye abashe kurenganurwa?Ahubwo abayobozi b’inzego z’ibanze mukwiye kunyuzwamo utweyo wenda mwakwikosora.Naho ubundi muvuniza inzego nkuru z’igihugu.Kuki mwumva ko muzafasha umuturage ari uko H.E yabanze kubibasaba cg yohereje intumwa?
Mwikosore rwose bantu mwese muri buri rwego ikibazo kiba kireba.