Muhanga: Intore mu biruhuko zitezweho gutanga amakuru ku ihohoterwa

Ubuyobozi by’Akarere ka Muhanga buratangaza ko gahunda yo guhuriza hamwe abanyeshuri bari mu biruhuko, yiswe Intore mu Biruhuko, izatuma hamenyekana ibibazo abana bahura nabyo mu miryango mu gihe cy’ibiruhuko, no gukomeza gukebura abashobora kwitwara nabi.

Meya Kayitare aganiriza abitabiriye iki gikorwa
Meya Kayitare aganiriza abitabiriye iki gikorwa

Bitangajwe mu gihe mu Karere kose ka Muhanga hatangijwe iyo gahunda kuri site 60, zingana n’utugari twose tugize Akarere, wongeyeho site z’inyongera kubera imiterere y’Akarere n’aho abana bashobora gukorera Itorero ryo mu biruhuko.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, avuga ko gahunda nyamukuru y’Intore mu biruhuko, ari ukwigisha Uburere Mboneragihugu, amateka nyakuri y’Igihugu, gusigasira umutekano wabo mu biruhuko, no kubasobanurira ibiriho bishobora kubangamira uburenganzira bw’umwana.

Agira ati "Hazaboneka umwanya wo kwisanzurana n’abana, batubwire ihohoterwa bashobora guhura naryo, tubone uko turikumira. Iyo uganirije umwana umenya ibimubangamiye mu mibereho ye, amakuru y’uko abayeho mu muryango n’icyo akeneye ngo ubuzima bwe burengerwe, kuko ibyamuhungabanyiriza umutekano urabimenya".

Bitezweho gutanga amakuru ku ihohoterwa
Bitezweho gutanga amakuru ku ihohoterwa

Kayitare avuga ko aho abana bahurira hari uburyo bwo gukina no kuzamura impano, bityo ko gahunda y’Intore mu biruhuko ari amahirwe yo gukurikirana abana no kuzamura impano zabo kugira ngo na zo zizabagirire akamaro.

Abafungiranwaga mu ngo babonye uko bidagadura mu mutekano

Abana bakunze gusigara mu ngo mu miryango yabo bafungiranye nka bumwe mu buryo bwo kubarindira umutekano, bavuga ko byagoranaga guhabwa impushya zo kujya gusura bagenzi babo, kuko ababyeyi babaga batizeye umutekano w’aho bagiye.

Umwe mu bana agira ati "Mu biruhuko nibwo tuba dushaka guhura n’abana duturanye, ariko usanga mu rugo batabibona neza bakeka ko twakwandurirayo imico mibi, ariko ubu tuzajya duhurira mu biganiro dusuhuzanye, dukine twishimane mu mutekano usesuye".

Undi ati "Mu biruhuko hari ababyeyi baba babonye umwanya wo kudukoresha tutaruhuka, ariko tuzajya tubona umwanya nyuma ya saa sita wo kwigana no guhura n’abandi aho kuba twenyine mu mirimo, cyangwa batubujije gusohoka. Iyi gahunda kandi izanatuma abafite ingeso mbi bigira ku bandi kuko bazajya batwigisha indangagaciro".

Abashinzwe gukurikirana abana muri gahunda y’Intore mu biruhuko, bamaze gutozwa no guhabwa gahunda y’ibiganiro bizatangwa hakurikijwe ikigero cy’ubukure bw’umwana, mu Karere ka Muhanga hakaba hateganyijwe ko abasaga ibihumbi 28 ari bo bazitabira iyi gahunda.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka