Muhanga: Inkangu yahitanye umwana w’imyaka irindwi

Inkangu yatewe n’imvura myinshi yahitanye umwana w’imyaka irindwi witwaga Niyodusenga Jean Claude mu mudugudu wa Rwezamenyo, akagari ka Ndago mu murenge wa Kiyumba mu karere ka Muhanga.

Imvura yateye iyi nkangu yatangiye kugwa tariki 01/05/2012 saa kumi n’ebyiri z’umugoroba; nk’uko bitangazwa na Jean Claude Ntagisanimana, umuyobozi w’umurenge wa Kiyumba.

Uwitonze Germain , se w’uwo mwana avuga ko mu masaha ya saa tanu z’ijoro, ubwo bari baryamye yumvise ikintu gikubita cyane arasohoka ajya kureba ibibaye mu cyumba umwana araramo afunguye yumva urugi rwaho rurakomeye.

Yigiriye inama yo kuzenguruka, asanga inkangu yakubise icyumba cy’umwana kuko iyi nzu yabo iri munsi y’umukingo munini wayihirimiyeho.

Abaturanyi bahize baza babafasha gukuramo uyu mwana ariko mu ma saha ya saa saba z’ijoro basanga yarangije gushiramo umwuka.

Akarere ka Muhanga ni tumwe mu turere dukunda kwibasirwa n’ikibazo cy’inkangu kubera imiterere yako ndetse n’imiturire mibi.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Aho hantu nihabi ndahazi pe nibagerageze abantu bahimuke nubwo ubu benshi bahavuye ariko ntago aribyiza kumvishwa nibiza

olivier yanditse ku itariki ya: 9-05-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka