Muhanga: Inka y’ubwiyunge ntibereyeho kugororera abakoze Jenoside-Mbonyingabo
Imiryango 102 yo Mirenge ya Shyogwe na Cyeza mu Karere ka Muhanga, ku wa 15 Kanama 2015 yagabiwe inka 51 ziswe iz’ubumwe n’ubwiyunge kugira ngo yikure mu bukene.

Imiryango yahawe inka ni iy’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’iy’ababiciye nyuma yo guhugurwa ku isanamitima n’ubwiyunge, aho imiryango ibiri yagiye ihabwa inka imwe yiswe inka y’ubwiyunge.

Mbonyingabo Christophe uyobora umuryango w’abakristu wita ku isanamitima (CARSA) watanze izo nka mu magambo ahinnye y’icyongereza, avuga ko gahunda batangije y’inka y’ubwiyunge itagamije kugororera abakoze ibyaha.
Yagize ati “Hari abibaza ukuntu abantu bakoze Jenoside bakamara abantu none tukaba tubaha inka, si ukubagororera ni uko tuzi ko umuntu adashobora gukora ikibi gusa”.

Mbonyingabo avuga ko ibigabniro by’isanamitima bahaye abakoze Jenosdie n’imiryango bahemukiye byatanze umusaruro impande zombi zikabasha gukira ibikomere, kuko baba abakoze Jenosiede n’abacitse ku icumu ngo bari bafite ibikomere naho abandi bakagira ipfunwe ry’ibyo bakoze.
Mbonyingabo avuga ko guheranwa n’ibyo byose bidindiza iterambere akaba ari yo mpamvu bahisemo gushyiraho gahunda y’inka y’ubwiyunge izafasha gushimangira umubano mwiza imiryango bigishije imaze kugeraho, bakanywa amata kandi bakabasha kwiteza imbere.

Imwe mu miryango yarokotse Jenoside yagabiwe inka ivuga ko bitari byoroshye kwigishwirizwa hamwe n’ababahemukiye ngo babane kugeza ubwo basigaye basangira.
Rwitsibuka Gaspard, wishe umuryango wo kwa Kamana Jean Paul ariko ubu bakaba babanye neza, agira ati “Nabonaga uyu mugabo Jean Paul nkumva umusatsi umvuye ku mutwe ariko natunguwe no kwigishwa hamwe na we arambabarira ubu icyo umwe afite aha undi”.

Umukozi wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge mu Ntara y’Amajyepfo, Laurence Mukayiranga, avuga ko nubwo imiryango yigishijwe ikaba yemera ko ibanye neza bigomba kugaragarira mu bikorwa ntibibe mu magambo gusa kuko bigoye kwemeza niba koko imvugo yahamya ko umuntu yiyunze n’undi.
Umuryango CARSA uvuga ko inka y’ubwiyunge izakomeza kuba ikiraro gihuza abiyemeje kwiyunga kandi bikabera n’abandi bataratera intambwe urugero
Ephrem Murindabigwi
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
iki kintu ni cyiza cyane kandi ndibaza ko cyafasha n’ ahandi mu Rwanda
Ubwiyunge mu Rwanda nukubeshyanya nokunijisha ubwiyunge buli muli yesu
Ubwiyunge nimuli yesu ahandi nukubeshyanya
congratulations kuri komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge n’abafatanya bikorwa bayo ; gahunda nkizi ni nziza kandi ni umurage mwiza kubanyarwanda nose.
ubumwe n’ubwiyunge ni umusanzu ukomeye mu gihugu cyacu bityo tubukomereho bizaturenze iminsi