Muhanga: Imvura ivanze n’umuyaga yasakambuye inzu yangiza n’ibigori

Imvura yaraye iguye mu Karere ka Muhanga yangije byinshi birimo ikiraro cyo ku muhanda Cyakabiri- Ndusu-Nyabikenke, ibigori bya Koperative Tuzamurane n’amazu ane y’abaturage bo mu murenge wa Cyeza.

Imvura yangije ibigori byari bigiye kwera
Imvura yangije ibigori byari bigiye kwera

Imvura yaguye ku mugoroba wo kuri uyu wa 22 Gashyantare 2021, niyo yateye ibyo biza kuko yarimo umuyaga mwinshi ku buryo n’amazu ane yasakambutse yari aziritse ibisenge, ariko ngo nta muntu wahagiriye ikindi kibazo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyeza, Mukamutari Valerie, asaba abaturage kurushaho kuzirika ibisenge by’amazu yabo, gusibura imirwanyasuri no gucunga ko amazi ashobora kwegera inzu ku buryo yazisenya.

Agira ati “Umuhanda wangiritse ubu ntabwo inzira ikiri nyabagendwa kandi ni umuhanda munini wo ku rwego rw’Igihugu, haguye imvura y’umuyaga mwinshi kandi bitunguranye ku buryo abaturage batamenye uko bigenze, turacyakurikirana ngo tumenye niba nta bindi bibazo byatewe n’ibiza”.

Ku bigori byangiritse, ni ibya Koperative Tuzamurane byendaga kwera, ubu hakaba hatangiye ibarura ry’ibyangiritse kugira ngo byishyurwe kuko byari byaratangiwe ubwishingizi.

Inzu zasakambutse
Inzu zasakambutse

Umuyobozi wa Koperative Tuzamurane, Mukashyaka Thérèse, avuga ko batanze ubwishingizi bwa Ha 60 aho buri ari bayishyuriye 220frw, bishyuwe asaga miliyoni imwe y’Amafaranga y’u Rwanda, hakaba hari icyizere cy’uko ikigo cy’ubwishingizi cya SONARWA cyabishingiye kizabishyura nubwo ngo bitameze nko kwigurishiriza ku isoko.

Avuga ko umwaka ushize bari batakaje hegitari esheshatu z’ibigori, n’ubundi zitwawe n’umwuzure wo muri icyo gishanga bahingamo ibigori.

Agira ati “Ntabwo naraye ngezeyo ariko bambwiye ko ibigori byacu byagiye, ubu SONARWA niyo izatwishyura Imvura yigeze n’ubundi kubitwara umwaka ushize, baratwishyura nubwo baduha ay’igishoro gusa ariko ntabwo ari kimwe no kuba tutarishigiye kuko ubundi twajyaga duhomba burundu”.

Mukashyaka agira inama abahinzi bagenzi be gukomeza gushingana umusaruro wabo kuko igihe habayeho ibijyanye n’ibihombo bitewe n’ibizi basubizwa ayo bashoye, ntibahombe byose, turacyakurikirana ngo tumenye ibyaba byangiritse mu karere kose.

Ikiraro cyatsitse ku buryo umuhanda utakiri nyabagendwa
Ikiraro cyatsitse ku buryo umuhanda utakiri nyabagendwa

Abahinzi bangirijwe ibigori ni abahinga mu gishanga cya Takwe, Gisenyi ya mbere na Gisenyi ya kabiri, no ku ruhande rw’igishanga cya Kavumbi.

Abahinzi batunga agatoki ikibazo cy’imyubakire y’umujyi n’inkegero zawo mu duce twa Karama, Musengo, Kivumu, Munyinya na Cyakabiri badafata amazi aturuka ku mazu.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, avuga ko ubu inzego zibishinzwe mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubwikorezi (RTDA) n’itsinda rya Engineering Brigade muri RDF baza kureba uko bafasha abaturage berekeza mu bice by’imirenge ya Ndiza kongera kugenderana, kuko ikiraro cyacitse gifasha imirenge yose iherereye muri icyo gice mu buhahirane.

Naho ku kibazo cyo gufata amazi mu mujyi n’inkengero zawo, Kayitare avuga ko ubukangurambaga bukomeje gukorwa kuko hari abateye intambwe yo kuyafata abandi bakaba batarabikora.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nimwigishe abaturage kubaka inzu à toitures cachées! Ntayindi solution

Luc yanditse ku itariki ya: 23-02-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka