Muhanga: Imisoro ku butaka bwo guturaho izikuba hafi inshuro 8

Miliyari hafi 20frw ni zo zizakoreshwa n’Akarere ka Muhanga mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2020-2021 nk’uko yemejwe n’inama njyanama y’Akarere ka Muhanga.

Abajyanama n
Abajyanama n’abafatanyabikorwa b’akarere bakurikiye ibisobanuro by’uko ingengo y’imari nshya izakoreshwa

Amafaranga asaga 90% y’ingengo y’imari y’Akarere ka Muhanga azava hanze, mu gihe asigaye azava mu misoro Akarere gateganya kwinjiza izaba isaga miliyari n’igice, arimo n’azasoreshwa ubutaka bwo mu mujyi bwo guturaho.

Umusoro ku butaka bwo mu mujyi wa Muhanga bwo guturaho uzava ku mafaranga atanu kuri Are imwe ugere ku mafaranga 20 mu bice bimwe na bimwe by’umujyi na 40frw mu bindi bice.

Umuyobozi w’Inama Njyanama y’Akarere ka Muhanga Shyaka Theobard avuga ko kuzamura imisoro byatewe n’itegeko rishya rigenga imisoro y’ubutaka bwo guturaho hakurikijwe ibikorwa remezo bigenda byegerezwa abaturage.

Agira ati, “Kuzamura imisoro twagendeye ku itegeko bituma nk’aho twegereje abaturage amazi, amashanyarazi n’imihanda ya kaburimbo n’ibindi bikorwa remezo imisoro izamuka, ibyo bizatuma twongera imisoro ugereranyije n’uko byari bisanzwe”.

Ati “Ntabwo abaturage bizabagora cyane kubyumva kuko biteganyijwe n’itegeko rishya ry’imisoreshereze y’ubutaka bwo guturaho kandi abaturage tuzakomeza kubibasobanurira kuko ntibagomba kwinubira ibiteganywa n’amategeko.

Shyaka avuga kandi ko hari ubutaka bwabaye buhagaritswe gusoreshwa kuko ibibanza byabwo bitaragezwamo ibikorwa remezo.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline avuga ko imisoro itagamije kuba yahangayikisha umuturage ku buryo ubutaka bwe bwagera n’aho bugurishwa ngo imisoro iboneke kuko ibyakozwe byakurikije amategeko.

Agira ati, “Hari ibipimo byo gusoresha ubutaka twakurikije kandi izakwa ahantu hongerewe agaciro kandi umuturage byazagaragara ko afite ikibazo azagane ubuyobozi bumufashe kuko byashoboka koko umuntu yagira ubutaka ahantu hazamuwe imisoro ariko adafite ubushobozi bwo kubusorera”.

Ishusho y
Ishusho y’ingengo y’imari y’Akarere ka Muhanga y’umwaka wa 2020-2021

Nkundimana Narcisse uhagarariye abakuru b’Imidugudu mu Karere ka Muhanga avuga ko agiye gushishikariza bagenzi be gufasha abaturage kumva akamaro k’imisoro kugira ngo n’ibikorwa bitagenewe ingengo y’imari kandi byari bikenewe bibashe kugerwaho.

Agira ati, “Tugize amahirwe iki cyoroze kigahagarara nkeka ko abaturage tuzihatira gukora cyane kugira ngo imisoro yunganira ingengo y’imari iboneke bityo tukesa imihigo”.

Mu ngengo y’imari y’umwaka ushize imisoro yari iteganyijwe kwinjizwa n’akarere yasagaga miliyari imwe n’igice frw ariko kubera icyorezo cya COVID-19 byatumye imisoro ibarirwa muri miliyoni 200frw itinjizwa.

Muri uyu mwaka w’ingengo y’imari Akarere ka Muhanga gateganya kwinjiza imisoro igera muri miliyari na miliyoni 700frw arimo n’azasoreshwa ubutaka bwo guturaho mu mujyi wa Muhanga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ibi uretse gukandamiza umuturage no kumwica nabi ntacyo byamumarira!! Basoresheje zza etage zicururizwamo, amahoteli namamodoka, basoresha ubutaka batuyemo bararaho arukose baba bari kubucurizamo? inzu ituwemo ibyara iyihe nyungu? Ubwo iyo njyanama yaricaye yumvako iri kuvugira umuturage ihagarariye cg irikuvugira undi uyivugiramo???

umuturage yanditse ku itariki ya: 10-07-2020  →  Musubize

NONESE MUHANGA UBUTAKA BUTUWEHO BUBYARA UWUHE MUSARURO CG ABABUTUYEHO BABA BUNGUKA? IBI NUKWICA UMUTURAGE, UTUYESE UDAFITE NIBYAKORA BIMWINJIRIZA URYA BIGORANYE AZASORIKI? KUKISE BASORESHA UBUTUWE NTIHASORE UBUHINGWA NUBWORORERWAHO ARIBWO BUBYAZWA UMUSARURO? IBI NUGUKABYA KWICA RUBANDA URUBOZO NUKO MURI SISTEME NTAWE UVUGA

Umwari yanditse ku itariki ya: 10-07-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka