Muhanga: Imiryango isaga 300 yari ibanye nabi yaragororotse

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buratangaza ko imiryango ibanye nabi isaga 300 imaze guhinduka, hakaba hakiri urugendo rwo kuganiriza indi isaga 200 ikibanye mu makimbirane, mu rwego rwo gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Umuryango wa Nzabonimpa na Nyirakanani uri mu yakize ihohotera ukaba usigaye wigisha indi miryango
Umuryango wa Nzabonimpa na Nyirakanani uri mu yakize ihohotera ukaba usigaye wigisha indi miryango

Urugero rw’umuryango wahindutse ni uwa Nzabonimana Vincent na Nyirakanani Valentine, bo mu Murenge wa Muhanga, bahoraga bakimbirana bakaza kuganirizwa n’umuryango uharanira uburenganzira bw’abagabo n’abagore, RWAMREC, bagahinduka bakaba basigaye bigisha indi miryango kubana neza.

Nzabonimana Vincent avuga ko mu guhohotera umugore we yamukubitaga, akamwima ibyo kurya no kunywa, ndetse n’ibyo batetse akabimena kubera ubusinzi, akirukana abana na nyina mu rugo, ariko ubu yarahindutse.

Agira ati, “Umugore wanjye naramuhohoteraga, kugeza ubwo gukorana imibonano mpuzabitsina nabikoraga ku ngufu, singire umwanya wo gutegura umugore ariko nyuma yo kuganirizwa narahindutse ingeso mbi zanjye naraziretse singihohotera umugore wanjye”.

Nyirakanani Valentine avuga ko iyo umugabo we yamuhohoteraga, kugeza ubwo atanamuha isabune yo gukaraba, n’ubwo yahahaga agacyura amafunguro, babiryaga mu marira, barwana amanywa n’ijoro, barara bavuza induru, ariko nyuma yo kwigishwa ku rugendo rwo guhinduka, no guharanira impinduka, ibintu bisigaye ari amahoro iwabo mu rugo.

Agira ati “Ubu nsigaye nkaraba ngacya mu gihe umugabo wanjye yajyaga akaraba isabune akayishyira mu mufuka akirirwa ayigendana ngo ntayogaho, ariko ubu nanjye nsigaye meze neza ndagana amatsinda yo kwizigamira, nafasha abayobozi gukemura amakimbirane mu ngo z’abandi”.

Umuyobozi w’Inama Njyanama y’Akarere ka Muhanga, Nshimiyimana Octave, avuga ko hari ingamba ziri gufatwa ngo ihohoterwa rishingiye ku gitsina rigabanuke, binyuze mu bukangurambaga bwimbitse buzanyura no mu biganiro mpaka bizakorerwa mu mashuri, n’ahandi hahurira abantu benshi bagaragarizwa ubwoko bw’ihohoterwa n’uko ryakwirindwa.

Nshimiyimana avuga ko bagiye guhindura uburyo bwo kwegera imiryango ibanye nabi igakosoka
Nshimiyimana avuga ko bagiye guhindura uburyo bwo kwegera imiryango ibanye nabi igakosoka

Agira ati “Ntabwo umuryango ubyuka mu gitondo ngo uhite ubana nabi, bitangira gake gake, ariko imiryango ibanye nabi ni ukubana na yo tugakorana urugendo rwo kuyiganiriza, tuzahindura uko byakorwaga dutange ubutumwa, tunagaragaza ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina ari icyaha”.

Nshimiyimana avuga ko imyumvire mu kugaragaza ihohoterwa ikiri hasi, ari na yo mpamvu bigira ingaruka zirimo no kwicana, nyamara ihohoterwa umuntu yarifata nk’uburwayi kandi buvurwa no kubugaragaza bugakira.

Umuryango uharanira iterambere ry’icyaro, DUHAMIC ADRI, urimo gufatanya n’Akarere ka Muhanga mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ugaragaza ko gufasha abahohotewe ari kimwe mu bibafasha kugarura ubuzima bakazahura iterambere ryabo.

Umuhuzabikorwa wa DUHAMIC ADRI mu Karere ka Muhanga, Nyirandengera Benie Gerturde, avuga ko bahitamo kwita ku rubyiruko rw’abakobwa babyariye iwabo, no gutera inkunga imishinga y’abagore, ngo barusheho kuzamura imiryango yabo bagira uruhare mu kwinjiza umusaruro mu ngo.

Agira ati “Iyo mu rugo harimo ihohoterwa nta terambere rishobora kugerwaho, ni yo mpamvu iyo habonetse abaganiriza iyi miryango natwe tukabubakira ubushobozi batandukana n’ubukene”.

Gahunda yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu Karere ka Muhanga izamara iminsi 16, kimwe no hirya no hino mu Gihugu hakazaganirizwa imiryango ibanye nabi no gusaba ibanye neza kuba hafi y’ifite ibibazo.

Urubyiruko rw'Abagide mu Rwanda ruri kwifatanya mu bukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina
Urubyiruko rw’Abagide mu Rwanda ruri kwifatanya mu bukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka