Muhanga: Imiryango 20 yahawe inzu zatwaye asaga miliyoni 160

Imiryango 20 itishoboye yari ibayeho nabi itagira aho ikinga umusaya, mu Kagari ka Gifumba mu Murenge wa Nyamabuye yahawe inzu bubakiwe ku bufatanye bw’Akarere ka Muhanga n’Abafatanyabikorwa, mu rwego rwo kwizihiza isabukuru ya 31 yo Kwibohora.

Inzu zatashywe
Inzu zatashywe

Abagize iyo miryango bashimira cyane Politiki ya Leta yo gushyira umuturage ku isonga, kuko ari yo yatumye abatishoboye bubakirwa izo nzu, bagashimira Perezida wa Repubulika Paul Kagame wazanye iyo miyoborere igamije guhesha agaciro Umunyarwanda.

Mu marira y’Umunezero abahawe inzu bagaragaje, bavuze ko ibyago bibaho bya mbere bibangamira umuntu ari ukutagira aho kuba, n’aho ubonye mu bushobozi bucye ukabaho nabi utagira icyizere cy’uko buza gucya bimeze.

Umwe yagize ati, "Maze imyaka 16 n’umugabo wanjye tuzerera, tuba mu nzu ziva kuko nizo zabaga zijyanye n’ubushobozi bwacu, ubu turanezerewe bitavugwa, natwe tugiye gukora cyane turihire abana bacu amashuri kuko tubonye aho kuba uzi kubaho ntaho ugira ukinga umusaya"?

Undi mubyeyi agira ati, "Ese mwari muziko buriya ntaho kwicara twagiraga? None tubonye intebe nziza zo kwicaramo, tubonye aho kurara heza, mu gihe ubuzima bwacu bwari bwuzuye intimba n’agahinda kubera kubura aho tuba, turashimira Perezida Kagame watugejeje kuri ubu buzima tukaba natwe tugiye kubaho nk’abandi, abana bacu bagakaraba bagacya".

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline avuga ko kubakira abo baturage, byabatwaye ubushobozi butari bucye, ariko ku bufatanye n’abanyamadini n’amatorero n’abandi bafatanyabikorwa basoje icyiciro cya mbere cy’inzu 20 zuzuye mu Kagari ka Gifumba, hakaba hazakomeza kubakwa n’izindi 30 mu cyiciro gikurikiyeho.

Avuga ko usibye izubatswe muri Gifumba, abagize Inama y’Igihugu y’abagore mu Karere ka Muhanga bubakiye inzu indi miryango 12, hakaba kandi n’abubakiwe inzu 30 hirya no hino mu Karere.

Agira ati, "Izi nzu za Gifumba zatwaye asaga miliyoni 160frw, turashimira abitanze ngo zuzure, kuko batumye tubasha guhesha agaciro aba babyeyi babanaga n’abana babo mu buzima butaboroheye, none twishimirire ko twesheje uyu muhigo".

Depite Kalinijabo Bartheremy avuga ko guhabwa inzu zo guturamo, bikwiye kubera abazihawe umusingi wo kwiteza imbere, no kwaguka mu bitekerezo kugira ngo nabo bagire uruhare mu kubaka Igihugu.

Agaruka ku kamaro ko Kwibohora Depite Kalinijabo yavuze ko ari umwanya wo kwisanzura mu bikorwa by’iterambere, kugira Igihugu buri wese yibonamo nta vangura iryo ari ryo ryose, ahubwo Igihugu kigatanga amahirwe angana kuri bose, kuko ariko kwibohora nyakuri bikagaragarira mu bikorwa bitandukanye birimo no kuzamurwa mu bushobozi ku batishoboye.

Agira ati, "Kwibohora ni ukwibuka igihango dufitanye n’izahoze ari ingabo za RPA Inkotanyi, baba abakiri mu nshingano, abazisoje cyangwa abatakiriho bitanze ngo u Rwanda rwongere kuba Igihugu gihesha agaciro umuturage wacyo".

Inzu 20 zahawe abaturage batishiboye zifite agaciro ka Miliyoni 160frw, imwe ikagira ibyumba bitatu, uruganiriro, igikoni n’ubwiherero bwiza, n’ibigega by’amazi bya meterokibe eshatu, hakaba hanateganyijwe kubakirwa irerero ry’abana.

Abahawe izo nzu kandi bazafashwa kubona aho bakorera mu isoko rya Nyabisindu riri hafi yo kuzura, banafashwe gukomeza kwikura mu bukene kugira ngo nabo babashe kwigirira akamaro no kukagirira Igihugu muri rusange.

Inkuru zijyanye na: kwibohora 31

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka