Muhanga: Imfungwa n’abagororwa bizihije umuganura n’intsinzi ya Perezida Kagame (Video)
Imfungwa n’abagororwa bo muri Gereza ya Muhanga bizihije umuganura basabana n’imiryango yabo kandi bizihiza intsinzi ya Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Ibyo birori byabereye muri Gereza ya Muhanga kuri uyu wa gatanu tariki ya 08 Nzeli 2017.
Mu kwizihiza umuganira imfungwa n’abagororwa basangiye umutsina w’amasaka, ibijumba n’ibishyimbo.
Imiryango yabo kandi yabasuye ibazanira ibiribwa bitandukanye birimo imbuto n’amata n’ibiryo bitetse ubundi batajyaba babazanira.
Imfungwa n’abagororwa bagaragaje ibyishimo batewe no kuba na bo bahabwa uburenganzira bakaganura ku by’imiryango yabo yabazaniye kuko ngo bibatera kumva ko nibasubira mu miryango yabo bazakirwa nk’abandi Banyarwanda.
Mu mbyino, n’umudiho bigaragaza ko bishimiye uko bagororwa, bagaragaje ko Leta y’u Rwanda ikomeje kubafasha kugororoka.
Bahamya ko ibyo babikesha kuba nabo baragize uruhare mu ihinduka ry’ingingo ya 101 y’itegeko nshinga kandi bikaba byarakunze.

Abagororwa bavuga ko nubwo batabashije gutora, na bo bandikiye inteko ishinga amategeko bayisaba ko iyo ngingo yahinduka, kandi imiryango baturukamo ikaba yarashyigikiye icyo gitekerezo igatora neza.
Bavuga ko muri Gereza bahigira ibintu byinshi bigatuma batipfumbata, ahubwo bagakora ibintu bitandukanye birimo imyuga itandukanye irimo ububoshyi, kubumba amatafari, kubaza, kubaka n’ubugeni.
Dr. Leopold Munyakazi ufungiye ibyaha bya Jenoside muri Gereza ya Muhanga, avuga ko Leta y’u Rwanda ifata neza imfungwa n’abagororwa na we ari mo ku buryo atabikekaga.
Agira ati “Turashimira Perezida Kagame ukuntu atuyoboye neza, ubu mfite mudasobwa imfasha kwandika ibijyanye n’urubanza rwanjye.
Mbasha kuvugana n’umuryango wanjye kandi uba mu mahanga, ibi bituma natwe tuzabasha kubaka igihugu nidusubira mu buzima busanzwe.”

Dr L. Munyakazi, deported from U.S. & serving life for genocide, celebrates #umuganura harvest festival at Muhanga prison - via @kigalitoday pic.twitter.com/tpk0g2NdXy
— Fred Mwasa (@mwasa) September 8, 2017
Dr. Munyakazi avuga ko ibyo avuga bimuri ku mutima nk’uko yabigaragaje acinya akadiho n’ibyishimo ku maso, yishimira umuganura n’intsinzi ya Perezida Kagame.
Ati “Nk’uko twabigaragje mu mbyino n’umudiho, turashima Paul Kagame utuyoborana ubwitonzi n’ubushishozi, tunamusabira ku Mana ngo imukomeze muri iyo nzira yo kubaka igihugu cyunga Abanyarwanda kigatera imbere.”

ACP Jean Bosco Kabanda wari waje kwifatanya n’imfungwa n’abagororwa kwizihiza umuganura n’intsinzi ya Parezida Kagame yasabye imiryango yaje gusura abayo bafunze kubafasha kugororoka aho gukomeza kubashora mu byaha.
Agira ati “Mugire uruhare rwo kugorora abantu banyu, kuko hari usura umuntu amuzaniye igisheke yagipfumuye agashyiramo urumogi.
Aho ni ugukomeza kumushyira mu cyaha nataha namwe murabyumva ko azakomeza kugwa mu cyaha wamumenyereje.”
Gereza ya Muhanga icumbikiye imfungwa n’abagororwa 5163 barimo abagabo 4720, abagore 437, abatagareza ku myaka y’ubukure batandatu, hakiyongeraho n’abana bafunganywe na ba nyina 57.










Ohereza igitekerezo
|
dear JEAN NJEWE uko mbibona kandi mbyumva abicyiwe icyo bakeneye nu ugufasha abayobozi muri iyinzira bafashe yo ku gorora abakeneye kugerorwa baka rwanira kudazasubira
inyuma nogusaba imana ibafashe ibyabaye ntibizongere kuba aho ariho hose kwisi turimo dushigikire abayobozi bakomeze muri iyonzira Rwande terimbere mu majambere
Ibi ni byiza rwose bikomeza gutuma abagororwa biyumva neza kdi bakanabona KO Igihugu kibakeneye mu iterambere twubaka. uretse kuba barakosheje ariko ni ab’igihugu. Leta y’u #Rwanda yita ku banyarwanda twese.
nagira ngo mudusobanurire imfungwa n’umugororwa. bitandukana bite?. abo bantu bombi batandukaniye he?.
ntateze kubababarira ye muracinyira umudiho ubusa mpaka murangije ibijano urwishigishiye ararusoma
ubu se abiciwe bazizwa kuba abatutsi muri 1994 bigeze bagirirwa Ubuntu nkubu?
Iki nicyo gihugu dukeneye gifata umugororwa nkumuntu kandi bakamusubiza munzira nyayo aho kumutesha agaciro.
RCS, uragorora pe!! Komereza aho