Muhanga: Ikibazo cy’amazi cyari gishyamiranije abaturage, EAR n’umushoramari cyabonewe umuti
Abaturage bo mu kagari ka Mubuga mu murenge wa Shyogwe mu kakarere ka Muhanga bari bamaze igihe barambuwe amazi bari baragenewe bamaze kwemererwa kuyagezwaho kuko abari bayabambuye bemeye kuyasaranganya.
Abari barikubiye aya mazi ni ikigo nderabuzima cya Diyoseze y’Abangirikani, amashuri ndetse n’iyi diyoseye ubwayo ndetse n’umushoramari ufite ihoteli muri aka kagari witwa Kamanayo.
Abaturage baje kubura amazi igihe imashini yazamuraga amazi kuri iyi diyoseze ndetse no kuri iyi hoteli yapfaga bigatuma bafata iy’abaturage bahise babura amazi kuva ubwo.
Mu nama abaturage bakoranye n’ubuyobozi bw’akarere ndetse n’ubw’umurenge ndetse n’uyu mushoramari Kamanayo bamushinje kubatwara amzi ngo ajijisha Leta ko yagize uruhare mu kuzamura aya mazi.
Mu busanzwe aya mazi ubwo yapfaga yaje kongera kuzamurwa n’uyu mushoramari Kamanayo watanze amafaranga ibihumbi 800, iyi diyoseze yatanze ibihumbi 800 ndetse n’abaturage babinyujije mu budehe batanze nabo amafaranga ibihumbi 800.
Abaturage bibazaga impamvu aribo bambuwe amazi kandi aribo benshi kandi bose bakaba baratanze amafaranga angana mu kongera gukora aya mazi. Aha umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Shyogwe, Ndejeje Francois, yabwiye abaturage ko bamaze kuvugana na Kamanayo ndetse na diyoseze bakaba baremeye gusaranganya aya mazi n’abaturage.
Ndejeje ariko yagaye abaturage ko batagira uruhare mu gukora aya mazi kuko ngo iyo yapfuye batajya bagira umurava wo kuyakora kandi bagashaka kuyavoma gusa. Bakaba bagaragaje abaturage batari bake kugeza magingo aya batarishyura amafaranga y’amazi bakoresheje mu gihe yari yarapfuye.
Mu gukemura iki kibazo cy’amazi, bashyizeho uburyo bwo kuvoma aya mazi, bishyuye hakurikijwe ibyo konteri ibara ndetse hashyirwaho n’abazajya bayagurisha. Hazafungurwa konti mu murenge Sacco izajya ishyirwaho aya mafaranga.
Uyu mushoramari ufite ipisine mu ihoteli ye itwara amazi atari make ndetse na diyoseze nayo ifite ibikorwa bitwara amazi atari make nabo basabwe kujya bishyura aya mazi kimwe n’abandi.
Umuyobozi w’akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe ubukungu, imari n’amajyambere, Uhagaze Francois yijeje abaturage ko ikibazo cy’amazi kirangwa muri uyu murenge kizaba cyakemutse kuko mu myaka itarenze itatu hari umushinga ugiye kuzana amazi meza aha ukazubaka ikigega kizagemura amazi aho atari kugeza ubu.
Aya mazi bari barayahawe n’icyahoze ari komini Nyamabuye mu mwaka w’1990 ku bufatanye n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku bana (UNICEF). Aya mazi yaturukaga mu gishanga kiri muri ako kagari kitwa Nyirabigono.
Gerard GITOLI Mbabazi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|