Muhanga : IJM igiye gufatanya n’akarere guhangana n’ikibazo cy’abana basambanwa
Umuryango mpuzamahanga w’abakristu barwanya ihohoterwa rikorerwa abana, International Justice Mission (IJM) wafashe ingamba zo gufatanya n’uturere dutandukanye harimo n’akarere ka Muhanga mu guhangana n’ihohioterwa ryo gusambanya abana.
Nubwo nta mibare itangazwa n’ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga igaragaza uko ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abana ihagaze, ngo iki kibazo cyo gusambanya abana kirahari.
Umukozi w’akarere ka Muhanga ushinzwe uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Uwamahoro Beata, avuga ko ikibazo gihangayikishije ari uko usanga abasambanya abana bidegembya kubera guhishirwa cyane iyo byakozwe n’abo mu miryango cyangwa abaturanyi.
Ati « kubera umuco nyarwanda, usanga iyo umwana yahohotewe imiryango babyunga bakanga kwivamo, bigatuma ihohoterwa ryimikwa. Cyakora ni ngombwa gushyiramo ubukanguramabaga kugirango hakomeze kubaho kwigisha ».
Cyakora ngo n’ubwo imibare ku bakorewe iri hohoterwa idahambaye, ngo birakorwa kuko hari abigaragaza abandi bagakomeza kubihishira, ari nayo mpamvu umuryango IJM wiyemeje ubufasha mu guhangana n’icyo kibazo.

Ubwo umukozi wa IJM, Uwingeneye Paullette, yagiranaga ibiganiro n’abanyamadimi ndetse n’abakozi mu karere ka Muhanga, yabasobanuriye ko hashyirwaho uburyo bw’ubufatanye hagaragajwe ko abanyamadini bagera ku bantu benshi ku buryo uko bakira umwana mu rusengero hagombye no kubaho kumuzirikana mu kumurinda.
Ati «ni ngombwa ko niba mwishimira umwana wavutse, munazirikana ko yaba yanditse mu buryo bwemewe n’amategeko kuko kwandikisha umwana ari ukumurinda ihohoterwa».
Uwingeneye avuga ko iyo umwana yanditse ku mubyeyi bimurinda ihohoterwa ryo kugira umubyeyi kuko kugeza ubu usanga hari abana bahungabanyijwe no kuba batagira ba se kandi atari uko bapfuye ahubwo ari uko batanditse byemewe n’mategeko. Ibi bibazo byose ngo ku bufatanye n’inzego zitandukanye mu karere bizakorerwa ubuvugizi abana babone uburenganzira.
Naho kuba hari abana bamaze kurenza imyaka 25 batarandikwa kuri ba se kandi amategeko y’u Rwanda akaba atemerera urengeje iyi myaka gutanga ikirego mu rukiko cyo kugira umubyeyi, ibi bituma hari abana bashobora kuzapfa batiswe bene kanaka kandi ba se bahari. IJM ngo ikomeje gukora ubuvugizi kuko ngo na komisiyo y’igihugu ishinzwe abana ibona iyi mbogamizi.
Ku kibazo cy’ubutabera buhenze ku buryo bigoye gutanga ikirego mu rukiko kuri bamwe, Leta yarabyoroheje ku buryo ari ubuntu ku muntu wese utanga ikirego kirebana n’ihohoterwa ku muntu wasambanyijwe, ndetse IJM ikaba ivuga ko izishingira ku buntu gutanga abanyamategeko bunganira mu nkiko bene aba bahohotewe.
Cyakora nk’uko bisobanurwa n’umunyamategeko wa IJM, ngo ntabwo isimbura izindi nzego zishinzwe gukurikirana ibibazo by’abahohotewe, kuko ngo yo itanga ubufasha mu korohereza uwahohotewe gukurikirana ikibazo cye mu nzego za Polisi, mu nkiko, no kwa muganga.

Ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga bwishimiye ubu bufatanye bufata nk’inkunga ikomeye mu kurandura ikibazo cyo gusambanya abana.
Kugeza ubu IJM ifite ibirego bisaga 50 iri gufasha abasambanyijwe gukurikirana mu nkiko ndetse ibisaga 100 bikaba byarayigezeho ikaba ihamagarira abafite ibibazo by’ihohoterwa bakeneye ubufasha kubagana.
Abaregera indishyi, abakeneye gufashwa ku ihungabana ryatewe n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ndetse n’abakennye cyane nibo IJM izibandaho bakiyongera uko ubushobozi buzajya buboneka.
Umwana ni umuntu wese utarengeje imyaka 18 y’ubukure, gusambanya abana kandi ngo bikorwa ku bakobwa n’abahungu ku buryo kurandura iki kibazo bigomba gukorwa ku mpande zombi kuko n’ubwo ngo byari bimenyerewe ko hasambanywa abakobwa gusa, n’abahungu bashobora gusambanywa n’ababarusha imyaka.
Mu rwego rwo kurwanya ihohoterwa, umukozi w’akarere ka Muhanga ushinzwe uburinganire n’iterambere ry’umuryango avuga ko ubu hashyizweho n’uburyo bwo gufasha uwahohotewe, hashyirwaho ikigo cya One Stop Centre mu bitaro bya Kabgayi, ndetse hashyirwaho n’inzego zishinzwe kurwanya ihohoterwa mu buyobozi bw’inzego z’ibanze.
Ephrem Murindabigwi
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
turwanye ihohoterwa rikorerwa aban kanadi duharanire ko bazagire ejo heza habereye ubuzima bwabo
rwose iki kibazo kiri kugenda gifite intera kandi , birasaba ingufu ni ubushake bwa buri wese tugahugurukira riwe naho ubundi hari abntu wagira ngo level yibisazi yarazamutse, aba abantu nabo gukurikiranwa kandi buri wese akabamagana byumwihariko