Muhanga : Ihohoterwa rishingiye ku gitsina rigomba kwamaganwa ku mugaragaro

Mu gikorwa cyo kwamagana ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga ku bufatanye n’umuryango UCEF uhuje abagore b’abakirisitu bagaragaje ko impamvu zituma ihohoterwa ridacika ari ukubera ko abarikorerwa batarishyira ahagaragara.

Bigaragara kandi ko ngo ibitsina byombi abagabo n’abagore bahohoterwa umwe ku wundi akaba ariyo mpamvu abantu batagomba gufata ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abagore gusa.

Ihohoterwa rishingiye ku gitsina ngo rikwiye kwamaganwa ku mugaragaro
Ihohoterwa rishingiye ku gitsina ngo rikwiye kwamaganwa ku mugaragaro

Cyakora ngo mu kwamagana iri hohoterwa ni ngombwa no gutekereza ku ngaruka zaryo kuko iyo ababana mu rugo bahohoterana usanga bigira ingaruka ku burere bw’abana kuko ngo iyo abana bakuriye mu muryango urimo ihohoterwa barikurana cyangwa se ugasanga bataye imiryango bavukamo bakajya mu mihanda.

Nk’uko bitangazwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Muhanga Gasana Celse, zimwe mu nzira zo gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ni ibiganiro hagati y’abashakanye, buri umwe agasaba imbabazi mugenzi we igihe bahemukiranye.

Ibi biganiro kandi ngo binatuma ufite igitekerezo cyateza imbere urugo abasha kugishykiriza mugenzi we bityo ubukungu bagataha mu muryango kuko abawugize buri umwe aba yatanze umusanzu we.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w'akarere ka Muhanga asaba ababyeyi kugira uruhare mu burere bw'abana babo no kwitabira umugoroba w'ababyeyi.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Muhanga asaba ababyeyi kugira uruhare mu burere bw’abana babo no kwitabira umugoroba w’ababyeyi.

Umuyobozi w’umuryango w’abagore b’abakirisitu UCEF Mme Ernestine, avuga ko aho babashije guhuriza hamwe abagore n’abagabo bakaganira, byatanze umusaruro mu miryango yo muri imwe mu mirenge uyu muryango wakoreyemo ubukangurambaga.

Muri iki gihe mu rwanda hazirikanwa iminsi 16 yo kurwanya ihohotrwa rishingiye ku gitsina, ababyeyi basabwa kwita ku burre bw’abana babo kuko ngo usanga abana b’abakobwa usanga batwara inda zitateganyijwe.

Nk’uko bitangazwa na Senateri Mukasine M. Claire, ngo muri iyi minsi usanga abayeyi bagerageza kwifata bakaboneza urubyaro ariko abao babyaye bakabazanira abuzukuru.
Ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga buvuga ko muri iyi minsi buhanganye n’ikibazo cy’abana b’impinja bongeye gutabwa, ugasanga bubura ababarera nyuma yo kubatoragura aho batawe.

Ephrem Murindabigwi

Ibitekerezo   ( 1 )

ihohoterwa rishingiye ku gitsina usanga ryiganje cyane ku gitsina gore ariko n’abagabo bararikorerwa. kurica rero ni ukwimika uburinganire maze abagize umuryango bakaganira kugeza no kubana bityo ibikorwa byose mu rugo bakabyumvikanaho

kawege yanditse ku itariki ya: 6-12-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka