Muhanga: Igiti cyaguye mu muhanda Kigali-Butare kibuza imodoka zirenga 100 gutambuka

Ku muhanda Butare- Kigali, ukiva ku iteme rya Kayumbu mu murenge wa Cyeza ho mu karere ka Muhanga igiti kinini cyaguye mu muhanda kibuza imodoka zavaga i Kigali ndetse n’izajyagayo gutambuka.

Iki giti cyaguye mu masaha ya saa yine z’igitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 09/07/2012 kiza gukurwa mu muhanda ku isaha ya saa tanu zirenzeho iminota mike.

Muri iki gihe cy’isaha yose imodoka zirenga ijana ku mpande zose, ku ziva i Kigali ndetse n’izijyayo zari zitegereje ko iki giti cy’inganzamarumbo gikurwa mu muhanda.

Polisi y’igihugu yahise ihagera kugira ngo icunge umutekano w’izi modoka n’abagenzi kuko byagaragaraga ko haba harimo n’izitwaye amafaranga y’amabanki.

Iyo ibiti byo ku muhanda bikuze ntibitemwe bikunze guteza impanuka.
Iyo ibiti byo ku muhanda bikuze ntibitemwe bikunze guteza impanuka.

Icyo giti cyariho gitemwa kuko cyari mu biti bigomba gutemwa kuko byeze cyane kugira ngo kitazateza impanuka ikomeye.

Umuhanda Kigali-Butare ni umwe mu mihanda igendwa cyane kurusha iyindi, kuko uriho imijyi nka Muhanga, Ruhango, Nyanza, Huye, Nyamagabe, Cyangugu, Kibuye ndetse n’izambuka zijya i Burundi.

Gerard GITOLI Mbabazi

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka