Muhanga: Hatangijwe umushinga wo kubaka inzu 50 z’abatishoboye

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga buratangaza ko bwatangije umushinga wo kubaka inzu 50 z’abatishoboye, mu Mudugudu wa Gifumba Akagari ka Gifumba muri uwo Murenge, hagamijwe gutuza abaturage batagira aho kuba.

Ubuyobozi bw'Akarere ka Muhanga n'ubwa ICK mu Muganda wo kubakira abatishoboye muri Gifumba
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga n’ubwa ICK mu Muganda wo kubakira abatishoboye muri Gifumba

Ni gahunda Ubuyobozi bw’Umurenge buteganya ko nibura uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2024-2025, uzarangira huzuye hakanatahwa inzu 25, iyo gahunda igakomeza kugeza izo nzu zose zuzuye.

Bamwe mu bari kwifatanya n’abaturage mu miganda yo kubakirwa inzu, bavuga ko bari babayeho nabi ku buryo baburaga aho bakinga umusaya kuko bakodesherezwaga n’ubuyobozi
bw’Umurenge wa Nyamabuye.

Bampire Francine urera abana batanu wenyine avuga ko mbere yirwanyeho yiyubakira inzu mu buryo butemewe n’amategeko, ndetse iza no gusenywa n’ubuyobozi, akaba abushimira ko bwongeye kumutekerezaho n’ubwo yari yakoze amakosa.

Bampire ugiye kubakirwa ashimira ubuyobozi bukomeje kumwitaho mu bushobozi buke areramo abana batanu wenyine
Bampire ugiye kubakirwa ashimira ubuyobozi bukomeje kumwitaho mu bushobozi buke areramo abana batanu wenyine

Agira ati, “Umugabo yantanye abana batanu ngo mbyara impanga ngo ntiyabivamo kubarera, nacaga inshuro ngo mbone ikibatunga, n’Umurenge ukamfasha kuko ni nawo wankodesherezaga, ariko kuba ngiye kubakirwa inzu ubu nsubijwe agaciro, umuntu utagira aho aba nta n’ubwo atekereza neza icyamuteza imbere”.

Abanyeshuri ba ICK banatanze Mituweli ku bantu 150

Mu rwego rwo gufasha abatishoboye kandi, abanyeshuri bibumbiye mu muryango w’Abanyeshuri ba Kaminuza Gatolika ya Kabgayi AGE ICK, n’umuryngo w’abanyeshuri bahiga wita ku batishoboye FDO bageneye amafaranga ibihumbi 450 Umurenge ngo uzishyurire imiryango 150 itishoboye.

Umuyobozi w’Umuryango w’abanyeshuri biga muri Kaminuza Gatolika ya Kabgayi, Cedric Niyonkuru, avuga ko mu rwego rwo gufasha abaturiye Kaminuza, bishyize hamwe bakigomwa uko bifite ngo bishyurire Mituweli abagera ku 150, barimo n’abagiye kubakirwa muri uyu mushinga.

Umuyobozi w'Akarere ka Muhanga na ES w'Umurenge wa Nyamabuye bashyikirizwa Sheki yo gufasha kwishyuirira abatishoboye Mituweli
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga na ES w’Umurenge wa Nyamabuye bashyikirizwa Sheki yo gufasha kwishyuirira abatishoboye Mituweli

Agira ati, "N’ubwo tudafite byinshi ariko na duke dufite twagira umumaro, kandi tukagira uwo dufasha, kandi tuzanabikomeza kuko iyi ni intangiriro, kandi n’ubuyobozi bw’ishuri bwiyemeje ko tuzakomeza gufatanya".

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline avuga ko kubakira abatishoboye bikwiye kugirwamo uruhare na buri wese, kandi ko ubushobozi bwose bugira uwo bwunganira n’iyo bwaba bukeya.

Agira ati, "Gutanga umuganda ni inkunga nkeya ariko ifasha abayikeneye, kuko nabo baheraho biga kwifasha, ni ngombwa ko abantu twese twitabira umuganda kugira ngo n’abanyantege nkeya babashe kuzamuka bagire ubuzima bwiza".

Abaturage batanze umuganda ahazubakwa izo nzu 50
Abaturage batanze umuganda ahazubakwa izo nzu 50

Nshimiyimana Pierre Celestin uyobora FDO avuga ko bagize uruhare mu kwifatanya n’abatishoboye, bakabaha umuganda mu gusiza ibibanza, ariko banakomeza gukora ubukangurambaga mu kubaka imibereho myiza ngo abaturage bitabire kwishyura, kandi abafite ubushobozi bakarushaho gufasha abanyantege nkeya.

Agira ati, “Ni ngombwa ko nk’umuryango wacu, twegera abatishoboye ngo tubafashe mu bushobozi buhari kwifasha, kuko nibwo twazagera ku ntego twiyemeje zo kubakira abaturage ubushobozi mu bukungu n’imibereho myiza”.

Abanyeshuri ba ICK bari baje no mu muganda
Abanyeshuri ba ICK bari baje no mu muganda

Gahunda isazwe yo kubakira abatishoboye yakorwaga hubakirwa abifitiye ibibanza bakeneye imiganda n’ibindi bikoresho, cyangwa abafite inzu zimeze nabi zikwiye kuvugururwa, ni mu gihe umushinga wo kubaka inzu mu Mudugudu wa Gifumba wo uzubakira abatishoboye badafite ubushobozi na bukeya, kandi hakazongerwaho irerero ry’abana batoya, n’ivuriro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka