Muhanga: Hari imihigo y’akarere ikiri kuri 0%
Mu mihigo Akarere ka Muhanga kasinyanye n’umukuru w’igihugu harimo ikiri ku kigero cya 0% ndetse n’uri kuri 2%, mu gihe hagiye gushira amezi atandatu umwaka w’imihigo wa 2014-2015 utangiye.
Imwe mu mihigo yagaragarijwe Inama Njyanama y’Akarere ka Muhanga, kuwa 11/12/2014, bita ko ihangayikishije harimo nko guhingisha imashini no guha amazi umudugudu wa Binunga biri kuri 0% n’umuhigo wo gukingira inka uri kuri 2% mu gihe hari indi igeze hejuru ya 60%.
Impamvu guhingisha imashini bikiri kuri 0% ngo biterwa n’uko uyu muhigo ugomba ubufatanye n’inzego zo hejuru mu kugaragaza ubuso buzahingishwaho Imashini.
Umuhigo wo guha amazi meza abatuye umudugudu wa Binunga wo ngo wakerejwe no kuba hagomba gusubirwamo amasezerano n’abazubaka umuyoboro w’amazi mu gihe ngo umuhigo wo gukingira inka utaragerwaho kubera ko bikorwa hakurikijwe ibihe.
Nk’uko bitangazwa n’umukozi ushinzwe igenamigambi muri aka karere, Eric Bizimana, imihigo yo kongera umubare w’abacana amashanyarazi, kongera ibyumba by’amashuri, guhanga imihanda, guhugura urubyiruko mu kwihangira imirimo n’uwo gukoresha Biogaz na yo iracyari munsi ya 30% muri aya mezi atandatu ashize, ibi ngo bikaba bituma imihigo yo mu mibereho myiza igikomeje guhura n’ibibazo.

Abajyanama ntibumva impamvu yo gukererwa kw’imwe mu mihigo
Abajyanama b’Akarere ka Muhanga bagaragaza ko hari ahagiye hashyirwa intege nke akaba ariyo mpamvu iyi mihigo ikomeje gukererwa, hakaba hibazwa icyabuze ngo yeswe. Abajyanama batanga urugero ku muhigo wo guhingisha Imashini ukomeje kudindira, kandi nta cyabuze ngo ushyirwe mu bikorwa.
Umujyanama Habyarimana Alfred avuga ko muri rusange bafite ikizere cyo kwesa imihigo muri rusange, ariko akaba afite n’ibyo yibaza.
Ati « ndibaza niba gukingira inka bikorwa umunsi umwe ku buryo wavuga ngo ntabwo ugenda neza, nkibaza kandi niba uriya muhigo wo guhingisha imashini barawuhize bataragena ahagomba kuzahingishwa izo mashini» ?
Uyu mujyanama yakomeje asaba ko yahabwa ubusobanuro niba gukererwa kongera ibyumba by’amashuri bitaba biri mu Karere ka Muhanga gusa.
Umujyanama Havugimana Theophile we yibaza niba gukererwa k’umuhigo wo guhingisha imashini bitaba bifitanye isano n’abatekinisiye batabyihutisha.
Agira ati « jye ndibaza kuvuga ngo abatekinisiye baracyashakisha ubuso bwo guhingaho, ese ni urushinge bashakisha rwaburiye mu murima, barashakisha ibiki ? Bagombye kuba ubu ahubwo bagaragaza ahazava imyaka n’aho imashini zizahinga mu gihembwe gitaha » ?!

Kuri ibi bibazo, umukozi ushinzwe igenamigambi asubiza ko umuhigo wo guhingisha imashini wahizwe ku rwego rw’igihugu ukaba ugomba gushyirwa mu bikorwa n’akarere, kandi bigoranye guhingisha imashini bitewe n’imiterere yako.
Ku muhigo wo gukingira inka ngo bikorwa mu kwezi kwa gatatu kugeza mu kwa gatandatu kuko aribwo ibihe biba biberanye n’ikingira, mu gihe umuhigo wo kubaka amashuri wo wadindijwe n’ibikoresho biva muri Minisiteri ibishinzwe ku buryo ngo mu Ntara y’amajyepfo nta karere karabibona.
Umuhigo wo kuzuza ibyumba by’amashuri ni ikibazo
Nk’uko bitangazwa n’umuyobozi wungirije w’inama njyanama y’Akarere ka Muhanga Majyambere Laurien, iki ni ikibazo kitari ku muntu umwe ariko ngo ni ngombwa ko hakorwa ubuvugizi kugira ngo nibura inzego zibishinzwe zigire icyo zakora.
Majyambere agira ati « iki kibazo kiragoye ariko n’ubwo hari uku gukererwa ku rwego rw’igihugu tugomba kwitegura guhangana n’ingaruka bizaduteza, mu byumweru bitatu bisigaye ngo amashuri atangire ».

Kuri iki kibazo, Umujyanama Uhagaze François akaba n’umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu, agaragaza ko abanyeshuri batazahera mu ngo kubera ikibazo cy’ibyumba bitubatswe, aha akaba avuga ko hazabaho uburyo bwo gushyira abana benshi mu cyumba kimwe.
Agira ati « tuzareba ikibazo ku kindi duhurize abana benshi mu byumba aho bishoboka, ariko biri amahire ibikoresho biramutse bije vuba, abana baba bigira mu byumba byigirwamo n’abo mu wa mbere n’uwa kane kuko bo batangira batinzeho gato ».
Uhagaze avuga ko ku muhigo wo guhingisha imashini ubundi bari bawanze kuko imiterere y’akarere ka Muhanga itaberanye no guhingisha imashini, yemwe ngo nta n’ababihuguriwe bahari.
«Habayeho kutwigisha ngo nta karere kasigara katagira uburyo bwo guhingisha imashini, ariko dufite utumashini dutanu, dutegereje abagoronome ngo baduhereze aho twazihingisha, tuzikoreshe kuko nta bantu bafatika bazi no kuzikoresha ». Niko Uhagaze asobanura uburyo bazagerageza guhingisha imashini, kandi ngo iriya zeru ikaba izavaho byanze bikunze.

Akarere ka Muhanga gakunze kuza mu myanya ya 20 mu kwesa imihigo ku rutonde rw’uturere, ariko ngo hagiye gushyirwaho ingamba zo gutuma kagomba kuza mu twa mbere muri uyu mwaka.
Ni iki kizakorwa ngo akarere kaze mu myanya y’imbere ?
Nk’uko bitangazwa n’umukozi ushinzwe igenamigambi, hari ibintu byakorwa harimo ko za Komisiyo z’inama njyanama zashyiraho uburyo bwo kwigabanya ibyiciro byo kugenzura by’umwihariko.
Ibi ngo byatuma ku batekinisiye bikubita agashyi bakagira ibintu ibyabo, kandi bakaba bahwiturwa aho byagaragaye ku bitagenze neza mu gihe haba habayeho isuzuma uruhande rumwe rukagaragaza intege nke.
Umuyobozi wungirije w’Inama njyanama y’Akarere ka Muhanga agaragaza ko hakiri icyizere cyo kuzahura imihigo yadindiye kuko ngo igihe kigihari ariko kandi ngo kubera impamvu z’imwe mu mihigo ituruka ku rwego rw’igihugu ni ngombwa ko hagomba gukorwa ibishoboka inzego zose zikabiganiraho byihutirwa.
Akarere ka Muhanga gafite imihigo 65 kahize mu mwaka w’imihigo 2014/ 2015. Muri rusange imihigo y’aka karere mu mezi atandatu ashize igeze ku ijanisha rya 59.5%, umuhigo w’Imiyoborere myiza n’ubumwe n’ubwiyunge ukaba uri hejuru ya 70%.
Murindabigwi Euphrem
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
NGABO uvuze ukuri rwose.umuyobozi ukora igikorwa agamije guhombya uwo ayobora rwose sibyo.uriya muturage wasenyewe na Mayor ngo ntiyakubatse kdi abandi bubaka birababaje. amashyali ya Mayor ushaka ko abaturage badatera imbere sibyo.aba yarabujije uriya muturage mbere yo gutangira kuko gucunga agiye gusakara akamusenyera ataranabimubwiye rwose ni agasuzuguro.Mayor yihutiye gukora impapuro mpimbano ashaka kuzisinyisha umuturage ngo bigaragare ko yamumenyesheje gusenya.ibyo murumva aribyo koko muri uru Rwanda.
Uko byagenda kose Mayor azishyure uriya muturage kdi amafaranga atangwe nawe kugiti cye kuko yahohoteye uriya muturage. sibyo kuko n’Imana izabimubaza kereka nafata igihe akajya gusaba uriya muturage imbabazi yahemukiye naho ubundi azahangayika pe!
ahubwo se Bayobozi ba Muhanga utundi turere dukora imihanda muri hehe,birababaje kubona mu mujyi hari imihanda itumuka ivumbi kandi ahandi ibyo byararangiye kera,reba umuhanda uva mumujyi ugana kuri stade ya muhanga koko mwabuze iki ngo mupfe gushyiramo n’amabuye ,yewe ahubwo sinzi impamvu mutaba abanyuma mu mihigo kuko murasinziriye pe ,muzakore urugendo shuri mu mujyi wa nyanza murebe ukuntu bafite imihanda myiza mu ma cartier irimo na kaburimbo ni uko se babarusha budget raka da ahubwo mwe murasinziriye nimukanguke muteze akarere kanyu imbere ibyo gutekinika imihigo mubireke
igihe kiragiye akarere ni karebe uburyo kakwihutisha imihigo
MURAHO BANYAMUHANGA?
IMIKORERE Y’AKARERE NO GUSHYIRAMUBIKORWA IMIHIGO BIRAKORWA
KUBWO KWITANGA KW’ABAYOBOZIBAMWE NABAMWE!
ARIKO HARIMO ABAVANGIRA ABANDI KUBURYO IMIYOBORERE YANYU ITAGENDA NEZA! AHO ABAYOBOZI BAFATA IBYEMEZO UBUNDI BAKISUBIRAHO KANDI ABATURAGE BAMAZE GUSHORA AMAFARANGA YABO!
GUSENYERA UMUTURAGE KANDI MWARAMUHAYE IBYANGOMWA IBYO BIRAGAYITSE! MAYOR AZISHYURE URIYA MUTURAGE WASENYEWE INZU Y’IMIRYANGO CUMI KUKO YARI YARAMUHAYE IBYANGOMBWA. NAHO UBUNDI ARAKORA NABI. TWANZE IMIKORERE YO MUKAVUYO ABANYAMUHANGA!!!!!!!!!!!.KUKO BIRIMO BIHOMBYA LETA KABISA.