Muhanga: Hari abataresheje imihigo yabo kubera kwamburwa na ba rwiyemezamirimo

Abaturage bo mu Karere ka Muhanga bakoze mu bikorwa byo kubaka imihanda n’ibyumba by’amashuri ntibahembwe, baravuga ko kutabonera amafaranga yabo ku gihe byakomeye mu nkokora imihigo y’ingo bahize.

Abaturage bari bongeye kwicarana n'abayobozi ngo barebe uko besheje imihigo y'umwaka urangiye
Abaturage bari bongeye kwicarana n’abayobozi ngo barebe uko besheje imihigo y’umwaka urangiye

Babivugiye mu gikorwa cy’iminsi itatu cyatangijwe muri ako Karere ku wa 07 Kamena 2021, aho abayobozi b’Akarere batangiye kuzenguruka imirenge baganira n’abaturage ku ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo y’umwaka wa 2020-2021, no gutangira iy’umwaka wa 2021-2022.

Muri rusange abaturage bagaragaza ko basobanukiwe imihigo n’akamaro kayo mu iterambere ry’imiryango yabo n’Igihugu, ariko hakigaragara bimwe mu bituma iyo bahize batayesa neza cyane cyane iyo bakoze imirimo ntibahemberwe igihe.

Urugero abaturage batanga ni abubatse ku mashuri n’imihanda hirya no hino mu Murenge wa Kibangu, aho usanga bishyuza amafaranga bakoreye mu myaka itatu ishize, ku muhanda wubatswe na Kompanyi yitwa Pyramid.

Ugirimbabazi Jean Bosco wo mu Mudugudu wa Nkondo mu Kagari ka Gitega Umurenge wa Kibangu, avuga ko yari afite umuhigo wo kugura inka eshatu, ubu akaba amaze kugura ebyiri.

Mayor Kayitare avuga ko abaturage batarishyurwa ibyabo byangijwe n'abatarishyurwa ibyo bakoreye bagiye kwitabwaho bakishyurwa vuba
Mayor Kayitare avuga ko abaturage batarishyurwa ibyabo byangijwe n’abatarishyurwa ibyo bakoreye bagiye kwitabwaho bakishyurwa vuba

Ugirimbabazi avuga ko ibyiza byo gukorera ku mihigo ari uko umenya uko ugena ibyo ukoresha n’ibyo winjiza.

Agira ati “Nk’ubu nahize kubyara abana batatu kuko ari bo nshoboye kurera n’abandi bakwiye guhiga kubyara abo bashoboye kurera kuko iyo ubyaye abana benshi ntiwabona uko ubarihirira amashuri. Nk’ubu umwana wanjye wiga mu wa mbere baransaba amakayi 10, ubwo se urumva babaye benshi bayakura he”?

Yongeraho ati “Imana ifasha uwifashije iyo nakoreye 5000frw nkoresha 1000frw ngatanga ikindi mu rugo nkabika bitatu, ubu mu rugo abana banjye narangije kubaha inka yabo, nahize kubyara abana batatu gusa”.

Iyo umuturage ataboneye ibyo yakoreye ku gihe bidindiza imihigo yiyemeje

Ugirimababazi avuga ko n’ubwo yagerageje guhigura umuhigo we, iyo ahembwa amafaranga yari yakoreye muri Kompanyi ikora imihanda ya Pyramid aba ageze kuri byinshi kurushaho kuko hashize imyaka itatu atarahembwa amafaranga yakoreye agera ku bihumbi 25.

Agira ati “Hashize imyaka itatu ntaho tutageze twishyuza amafaranga yacu ariko byarananiranye, hari n’imitungo yacu yangijwe ahanyujijwe umuhanda none se urumva wakwesa umuhigo wawe gute warakoreye Leta ntikwishyure?”

Muhawenimana Aphrodice avuga ko nawe yakoze ku byumba by’amashuri byubakwaga mu Murenge wa Kibangu akaba amaze igihe atarahembwa na rwiyemezamirimo wamukoresheje mu gihe ubuyobozi buri kumusanga mu rugo bumwishyuza Mituweri.

Agira ati “Twakoze kuri aya mashuri hashize amezi atatu batatwishyura, ni gute batwishyuza Mituweri kandi hashize amezi atatu tutarahembwa, bandimo ibihumbi 45frw. Iyo bampembera igihe mba naraguzemo icyana cy’ingurube ubu kikaba kimaze kugera kure, cyangwa nkagura n’iyo hene ikambyarira none se ubwo watera imbere ute?”

Mu batarishyurwa harimo n'abangirijwe n'umuyoboro w'amashanyarazi
Mu batarishyurwa harimo n’abangirijwe n’umuyoboro w’amashanyarazi

Abaturage bazishyurwa kandi ibikorwa remezo na byo babibyaze umusaruro

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, kayitare Jacqueline, avuga ko imihigo izana impinduka ku baturage iyo yahiguwe neza kandi hari ingero zigaragara, na ho ku bijyanye n’abakoze ntibishyurwe ngo ibyo bibazo birimo gusuzumwa ngo rwiyemezamirimo yishyure abaturage.

Avuga ko nko ku bakoreye Kompanyi ya Pyramid ikora umuhanda Bakokwe-Kiyumba-Nyabarongo wangijwe n’ibiza ku buryo rwiyemezamirimo yagaragaje igihombo, akaba atarishyuye neza abaturage bitamuturutseho kuko na we nta bushobozi yari afite.

Asaba abaturage kwihangana amafaranga bakoreye akaboneka kuko hari n’ayo rwiyemezamirimo atarahembwa kuko harimo gukorwa amalisiti y’abaturage batarishyurwa kugira ngo bishyurwe bityo uwakoze uwo muhanda na we abashe kwishyurwa.

Avuga ko kuba hari abaturage bakora ntibahemberwe igihe kandi biterwa n’impamvu zitandukanye, ariko icy’ingenzi ari uko igikorwa remezo nk’umuhanda cyangwa amashanyarazi kiba kiri gutanga umusaruro mu gihe n’abandi barimo kuzuza ibisabwa ngo bishyurwe.

Agira ati “Icya mbere cy’ingenzi ni uko nibura icyo gikorwa remezo kiba gihari, turimo gushaka uko rwiyemezamirimo yarangiza imirimo kandi hari amafaranga ye tumufitiye turashaka ko abo yakoresheje babanza bakishyurwa hanyuma tukamuha asigaye, na ho ku bo umuhanda wangirije turabasaba gukomeza kwegereza ibisabwa ubuyobozi ngo bishyurwe”.

Muri rusange ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko imihigo ya 2020-2021 yeshejwe ku kigero gishimishije ku buryo bizeye kuza mu myanya myiza, kuko nko mu Murenge wa Kibangu ahatangirijwe ibiganiro n’abaturage ku mihigo isaga 90 barimo gushyira mu bikorwa bageze ku ijanisha riri hejuru ya 90%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka