Muhanga: Hari abashaka kubyiganira mu cyiciro cy’ubudehe cya D

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buratangaza ko hari abaturage bari gushaka kubyiganira kujya mu cyiciro cya nyuma cy’ubudehe cya D, ibyo ngo bikaba bishobora kuba biterwa n’amarangamutima akomoka ku byiciro by’ubudehe byabanje.

Abaturage basabwa kuba inyangamugayo kugira ngo batange amakuru azafasha igenamigambi rya Leta
Abaturage basabwa kuba inyangamugayo kugira ngo batange amakuru azafasha igenamigambi rya Leta

Ubuyobozi bugaragaza ko ibyiciro bishya by’ubudehe bigamije gutegura neza igenamigambi ry’iterambere ry’abaturage n’igihugu muri rusange, ko nta zindi gahunda za leta zizakoreshwa kuri ibyo byiciro by’ubudeh bishya.

Mu Karere ka Muhanga mu Murenge w’umujyi wa Nyamabuye, igikorwa cyo gushyira abaturage mu byiciro cyakozwe hakurikijwe amasibo y’abaturage bagize umudugudu, baziranye imiterere y’ingo n’ubushobozi bwabo.

Ni amakuru akomeje gutangwa nyuma yo gusoma mu ikoranabuhanga rya telefoni niba umuntu yaratanze amakuru amwerekeyeho, nyuma abaturage bagashingira ku bisobanuro byo kujya mu cyiciro runaka bakabona kwemeza niba agishyirwamo hashingiwe ku bwiganze bw’abamutanzeho amakuru.

Ibyiciro cya B, C na D ni byo abaturage benshi bagaragaramo cyane ariko hakaba n’abashaka kwigira mu cya D kuko ngo bagifite imyumvire y’uko hari gahunda za leta zishobora kuzabishingiraho nk’uko byakunze kugenda mu byiciro byabanje.

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Muhanga Mukagatana Fortunné, amara impungenge abaturage bashingiye ku bya kera ko atari ko bikimeze, haba kwishyurira abana muri kaminuza cyangwa kwishyura ubwisungane mu kwivuza.

Agira ati “Ni byo koko hari ibyiciro byabanje byagiye binashingirwaho zimwe muri gahunda za leta bituma hari n’abana basabwa kwiyishyurira muri kaminuza kandi yenda bidashoboka ku bushobozi bwashingiweho muri ibyo byiciro”.

Ikoranabuhanga rya terefone ririmo urutonde rw'abatuye buri mudugudu batanze amakuru nirwo rikoreshwa
Ikoranabuhanga rya terefone ririmo urutonde rw’abatuye buri mudugudu batanze amakuru nirwo rikoreshwa

Yongeraho ati “Abaturage bumve ko nta kindi ibyiciro bigamije usibye igenamigami rya Leta rizanozwa hakurikijwe ubushobozi bw’abaturage bari muri buri cyiciro, niba ari abashaje bakeneye gufashwa bikorwe neza, niba ari no guhanga imirimo ku bagikomeye bitegurwe neza”.

Mukagatana asaba abaturage kwihutira gutanga amakuru ku bacikanwe kugira ngo nibura bitarenze tariki ya 11 Ukuboza 2020 umuntu wa nyuma azabe yamaze gushyirwa mu cyiciro kugira ngo byihutishe gahunda zikurikiraho.

Mukagatana asaba abaturage kurangwa n’ubupfura bagatanga amakuru azira amakemwa kugira ngo azafashe mu igendamigambi rya Leta, bityo buri wese akorerwe ibimukwiriye kandi atange umusanzu ashoboye mu kubaka igihugu.

Abaturage bagaragaza ko guhabwa ibyiciro n’abaturanyi babo mu masibo baziranye bizatuma nta kwibeshya kongera kubaho cyangwa guhindurirwa amakuru nk’uko byagendaga mu byiciro byabanje.

Umwe wo mu Mudugudu wa Rutenga agira ati “Nishimye cyane nta mitungo ihambaye mfite singifite amaboko yo gukora banshyize mu cyiciro cya C kuko sinkodesha ntuye iwanjye, ku myaka 60 icyiciro banshyizemo gitandukanye n’icyo nari nsanzwemo mbere hari amahirwe kitampaga”.

Uhamagawe aza imbere abaturage bakemeza icyiciro akwiye kujyamo
Uhamagawe aza imbere abaturage bakemeza icyiciro akwiye kujyamo

Abaturage benshi wasangaga bishimiye kuba bashyizwe mu byiciro n’abaturanyi babo ariko bikaba bisaba gukoresha ubunyangamugayo kugira ngo hatabaho amarangamutima yo guhishirana cyangwa kugendera ku makuru ashaje yaranze ibyiciro by’ubudehe bya kera.

Mukagatana avuga ko abatuye mu bice by’icyaro ari bo bari kwitabira cyane kurusha mu mujyi, akaba yibutsa kandi ko uhabwa icyiro ari umuryango uhagarariwe n’umukuru w’umuryango bityo ko nta mpungenge zikwiye kubaho kuri bamwe bari basanzwe bibaruza mu cyiciro cy’ubudehe bitangirwamo ubwisungane mu kwivuza.

Avuga ko n’iyo umwana yaba asanzwe aba ukwe azagaragara mu bagize umuryango igihe cyose atarashinga urwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka