Muhanga: Hari abarenganaga ntibajye kurega kuko serivisi za RIB ziri kure

Abaturage bo mu mirenge ya Rongi na Nyabinoni mu Karere ka Muhanga, baravuga ko hari igihe bahuraga n’ibibazo birimo n’ihohoterwa ntibagane inzego z’Ubugenzacyaha ngo batange ibirego, kubera ko ibiro byazo biri kure.

Nirenganya avuga ko kwegereza abaturage Sitasiyo zigendanwa bibaha umwanya wo gutanga ibibazo no kubaganiriza ku buryo bwo gukumira ibyaha
Nirenganya avuga ko kwegereza abaturage Sitasiyo zigendanwa bibaha umwanya wo gutanga ibibazo no kubaganiriza ku buryo bwo gukumira ibyaha

Abaturage bavuga ko kuba urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) rwabegereje serivisi hafi byatumye babohoka batanga ibibazo byabo, birimo n’akarengane n’ibijyanye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Imirenge ya Rongi na Nyabinoni iherereye mu mizosi ya Ndiza, ariko yose nta sitasiyo za RIB zihari, bigasaba ko abakeneye gutanga ibirego bagana sitasoyo ya RIB ya Kiyumba, aho na ho hakaba ari kure kuri bamwe byanatumaga hari abarengana cyangwa bahohoterwa bagahitamo kwicecekera, kuko bagowe no gukora urugendo rurerure.

RIB itangaza ko ahari abantu haba n’ibyaha ku buryo kutagira uko bikurikiranwa bishobora kwangiza umuryango Nyarwanda, cyangwa kwimakaza akarengane.

Nzabarantumye Servilien avuga ko kujya kuri sitasiyo ya RIB ya Kiyumba byari imvune ndende ku buryo hari abahitagamo kureka kurega kandi barakorewe ihohoterwa, cyangwa barenganyijwe na bagenzi babo.

Agira ati, "Twakorerwaga akarengane ariko kujya i Nyabikenke ugasanga bigoranye. Kuva aho dutuye ujya Nyabikenke ni kure twaburaga aho turegera twishimiye kuba RIB yatwegereye tukaba twagaragaje akarengane kacu ka Kompanyi icukura ambuye y’agaciro yaturenganyije".

Inzego za RIB zegereye abaturage
Inzego za RIB zegereye abaturage

RIB irimo kwegereza abaturage Serivisi zayo zimukanwa

Mu rwego rwo gufasha abaturage kubona serivisi zibafasha kurwanya ibyaha, akarengane n’ihohoterwa ndetse hakanatahurwa ibyaha bishobora kuba, urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ruramara iminsi ine mu Karere ka Muhanga rwakira ibibazo by’abaturage, hakanatangwa ibiganiro bigamije gukumira ibyaha.

Umuyobozi ushinzwe gukumira ibyaha muri RIB, Jean Claude Ntirenganya, avuga ko urwo rwego rufite inshingano zo gukumira ibyaha, aho abaturage basobanurirwa ibyaha n’amategeko abihana kugira ngo babyirinde, gutahura ibyaha igihe hari amakuru agaragaza ko birimo gutegurwa, no kugenza ibyaha igihe byakozwe kugira ngo bategure dosiye zifasha uwakorewe icyaha kugana ubutabera.

Agira ati “Nk’ubu hari ibyaha bikomeye birimo n’ihohoterwa rikorerwa abana n’irishingiye ku gitsina, kandi buriya ushaka kutwicira u Rwanda ahera ku bana, bikomeje gutyo ushaka kutwicira u Rwanda aba abonye uburyo bwo kubikora. Ni yo mpamvu twabegereje serivisi ngo mubaze ibibazo byanyu ku batabasha kugera kuri sitasiyo za RIB ziri kure”.

Abaturage bari mu nzego z’ubuyobozi bw’ibanze na bo bagaragaza ko bishimiye kuba RIB irimo kubasobanurira amategeko n’ibyaha ku buryo bagiye kurushaho gukiranura abaturage mu bibazo by’imbonezamubano, mu gihe habayeho ibyaha byo bigashyikirizwa ubugenzacyaha kuko hari igihe babikemuraga kandi batabifitiye ubushobozi.

Ibiro bya RIB byimukanwa biramara iminsi ine mu Karere ka Muhanga
Ibiro bya RIB byimukanwa biramara iminsi ine mu Karere ka Muhanga

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rongi avuga ko hari igihe abaka serivisi n’abazikeneye muri RIB bacibwaga intege no kujya kubishakira kure, abatagiyeyo bakagumana ibyo bibazo ariko kwegereza abaturage ubugenzacyaha biri mu bituma basobanukirwa kurushaho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka