Muhanga: Haravugwa ubwumvikane buke hagati y’abahinzi b’umuceri n’uruganda rwa Gafunzo

Abahinzi bahinga mu gishanga cya Rugeramigozi mu karere ka Muhanga bibumbiye muri koperative KIABR, barashinja uruganda rw’umuceri rwa Gafunzo Rice rwo mu karere ka Ruhango kubariganya ibyabo.

Ubwo Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo, Anastase Murekezi, yifatanyaga n’abahinga mu gishanga cya Rugeramigozo mu gutangiza igihembwa cy’ihinga cya 2014 A kizwi nk’Umuhindo, aba bahinzi bamugejejeho ikibazo cy’uko uruganda rubagurira umuceri rwabariganije umuceri wabo.

Aba bahinzi bavuga ko uru ruganda rwajyaga rwohereza abantu baza gutwara umuceri, abahinzi bagapimisha uyu muceri umunzani wabo bavuga ko ari mwiza kandi ufite ubuziranenge bakajyana ibiro bazi kandi nabo bemera.

Uyu muceri batangiye kuwuha uruganda mu kwezi kwa karindwi uyu mwaka kugeza mu ntangiriro z’ukwezi kwa Nzeli (ukwa cyenda), ariko basinyana amasezerano uruganda ko rugomba kubishyura tariki 20/09/2013.

Kuri iyi tariki yo kubishyuraho ngo niho uruganda rwababwiye ko umuceri bazanye basanze ari muke haburaho toni imwe n’ibiro 800.

Umugenzuzi w’iyi koperative avuga ko atumva neza ukuntu umuceri ungana gutya bavuga ko ubura kandi barawupimye impande zombi zihari zikabyemeranya ndetse ku ruganda bakanivugira ko iyi koperative ifite iminzani myiza kuko uruganda narwo ngo rudafite iminzani nk’iw’iyi koperative.

Ikibazo kidakemutse abahinzi ba Rugeramigozi ngo biteguye kugana inkiko.
Ikibazo kidakemutse abahinzi ba Rugeramigozi ngo biteguye kugana inkiko.

Aba bahinzi bavuga ko umuceri wagarutse muri koperative ari umuceri baziranyeho n’uruganda; uyu akaba ari umuceri uruganda rutonorera abahinzi kugirango bawurye, babaha ibiro 20 ku biro 100 uruganda ruba rwatwaye kandi kuwubatonorera nabyo ngo si ubuntu.

Aba bahinzi bavuga ko kuri ubu bamaze kurambirwa kuko kugeza ubu igihe cy’ihinga cyageze batarabona n’ubushobozi bwo kwigurira imbuto. Abandi bakavuga ko amafaranga bagombaga gukura muri uyu muceri ariho bagombaga gukura amafaranga y’abanyeshuri cyane ko abenshi ngo bafite abana biga muri kaminuza bagomba kurihira kubera gahunda nshya yaje yo kuriha igice.

Aba bahinzi bavuga ko ku itariki 22/08/2013, bagiranye inama n’umucungamutungo w’uruganda akababwira ko mu cyumweru kimwe baba bamaze kubishyura, ibi byo kuvuga ko ibiro babahaye ari bike ngo basanga ari amanyanga yo kubaheza amafaranga yabo kuko n’ubusanzwe bari babarimo umwenda w’amafaranga menshi.

Umukozi wo ku ruganda yabwiye minisitiri Murekezi kuri telefoni igendanwa ko kugirango yishyure aba bahinzi bitinze ari uko ngo yabasabye kuzana fagitire yemeza ibyo akwiye kubishyura hanyuma bo ngo batinda kuyizana.

Aha ariko umucungamurungo wa koperative KIABR, Mujawamariya Claudine, avuga ko babeshya kuko ngo batwaye amaturu 11 y’imodoka yuzuye umuceri buri nshuro uko yagendaga ngo boherezaga na fagitire yishyuza kandi nabo bagasinyira ko bayakiriye.

Aba bahinzi bavuga ko bahangayikishijwe n’ikibazo cya banki kuko ngo bari bayigujije amafaranga yo guhinda uyu muceri bizeye ko bazajya bisyurwa neza ariko ngo siko byagenze none ngo bashobora gushwana na banki ubwayo.

Ikindi kibazo Mujawamariya agaragaza ni uko bafite amasezerano y’uko bazatonorera abahinzi umuceri wo kurya ku mafaranga 40 ku kiro, ngo muri ayo masezerano ngo nta kindi kintu kirimo nko kwishyura ambaraje babapfunyikiramo.

Mu ibarwa baherutse kubandikira bababwiye ko bagomba kwishyura n’ambaraje bayibariye ku bihumbi 17 by’amafaranga y’u Rwanda. Kuri toni eshanu batonoje, koperative yagombaga kubishyura amafaranga ibihumbi 200 ariko bo bahita barenzaho ibihumbi 17.

Aha bakaba babona ari amanyanga kuko uruganda bakoranaga mbere nta bwishyu bw’ambaraje bwabagaho. Ikindi ngo ni uko ambaraje babishyuza bigaragara ko yanditseho igishanga cya Base mu gihe icyabo ari igishanga cya Rugeramigozi, yanditseho kandi koperative KORIBARU kandi iyabo atariko yitwa, imbuto yanditse nabwo ngo banditseho iy’abandi; ibi aba bahinzi akaba aribyo bashingiraho bavuga ko uru ruganda rushaka kubahimbira no kubariganya.

Minisitiri Murekezi mu busanzwe ushinzwe akarere ka Muhanga muri Guverinoma avuga ko iki kibazo akigeza ku bashinzwe inganda n’amakoperative bakagikurikirana by’umwihariko ariko kandi anasaba ko ubuyobozi bw’akarere kwinjira muri iki kibazo kigakemuka.

Gerard GITOLI Mbabazi

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka