Muhanga: Haravugwa ruswa icibwa abubaka

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Muhanga baravuga ko bakwa ruswa kugira ngo bubake mu midugudu maze utayitanze agasenyerwa cyangwa ntiyemererwe kubaka.

Hamwe mu havugwa iki kibazo ni ahubakwa amazu y’abaturage bari kwimurwa mu kabande mu mudugudu wa Gitima mu kagari Tyazo mu murenge wa Muhanga.

Muri uyu mudugudu ujyenewe abaturage bari kwimurwa mu kabande, usangamo amazu menshi yuzuye, hari nandi ari kuzamurwa ndetse n’ibibanza bitari byubakwamo.

N’ubwo uyu mudugudu ugenewe abasanzwe batuye mu kabande, usanga umubare munini w’aba baturage bo muri ako kagari ugomba kwimurwa bakituriye mu kabande kubera ubushobozi buke bwo kugura ikibanza muri uwo mudugudu ndetse n’ababiguze ngo bagasabwa amafaranga kugirango batangire bubake.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Muhanga, Habinshuti Vedaste, avuga ko ibyo bibazo atari abizi ariko agiye kubikurikirana byihuse kandi abazabifatirwamo bazakurikiranwa n’amategeko.

Si muri uyu murenge gusa havugwa ikibazo nk’iki kuko no mu kagari ka Gahogo mu mudugudu wa Nyarucyamo ya 3, naho hari umugore ufite abana barindwi uherutse gusabwa amafaranga ibihumbi 100 n’ushinzwe amakuru muri uyu mudugdu ngo yo gusenyerwa.

Iki kibazo agihuje na mugenzi we wo ku Kagitarama wahamagaye kuri Radio Huguka muri iki cyumweru avuga ko hari umuyobozi ubaka amafaranga ngo atabasenyera amazu kandi afite ibyangombwa.

Umuyobozi ushinzwe ubuhinzi n’ubworozi mu murenge wa Nyamabuye unafite imyubakire mu nshingano ze, Sunzu Jonathan, ari nawe uvugwa ko yagombaga gushyikirizwa ayo mafaranga, avuga ko icyo kibazo yakimenye kando ko agiye kugikurikirana kuko hari abashobora kwitwaza izina rye bakaka ruswa.

Akarere kafashe gahunda yo gushishikariza abaturage kubaka mu buryo buzwi n’ubuyobozi kugira ngo barwanye ababaka ruswa; nk’uko bisobanurwa n’umuyobozi w’akarere ka Muhanga, Yvonne Mutakwasuku.

Umuyobozi w’akarere arashishikariza abaturage gushaka ibyangobwa byo kubaka kuko bitagoye kandi ntawe babyima yujuje ibisabwa kandi ngo umuyobozi uzafatwa yaka ruswa ntazihanganirwa.

Ernest Kalinganire

Ibitekerezo   ( 1 )

Abaturage nibajye batanga amakuru ariko bazineza ko ariyo kuko nabo hari igihe usanga nabo bitwaza ubushobozi buke bakarisha iturufu yo kuvuga ko batswe ruswa ngo batimukira ku midugudu.

Lawyer Expert yanditse ku itariki ya: 26-06-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka