Muhanga: Haracyagaragara ikibazo cy’abaturage bakirarana n’amatungo

Ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga buragaragaza ko muri aka karere hakigaragara ikibazo cy’abaturage batari bake bakirarana n’amatungo.

Umukozi ushinzwe ubuhinzi mu karere ka Muhanga, Uhagaritswenimana Vedaste, avuga ko ikibabaje ari uko aya matungo yirirwa ku gasozi, mu ijoro bakayacura mu nzu bararamo.

Ati: “usanga umuntu acyura ingurube, ihene, inkoko, inka cyangwa andi matungo mu nzu bararamo, ndetse hari n’abandi bayaraza mu byumba bararamo nabo”.

Nubwo byagarajwe ko kurarana n’amatungo bishobora guteza ingaruka mbi z’uburwayi ku bararana nazo, hari abagaragaje ko nta kibazo kinini babonamo kuko ngo impamvu bararana nayo ari ikibazo cy’ubujura burangwa muri aka karere.

Abenshi bararana n'amatungo kubera ikibazo cy'umutekano wabo.
Abenshi bararana n’amatungo kubera ikibazo cy’umutekano wabo.

Umwe muri abo borozi ati: “none waraza itungo hanze nta bushobozi bwo kugira umuzamu ufite, ntibayibe, tumaze igihe turarana nazo ariko nta ngaruka turabonamo”.

Aba borozi bashishikarizwa kwirinda kurarana n’aya matungo kuko ashobora gutera indwara cyane cyane abana bakiri bato kuko baba bataragira umubiri ushobora guhangana n’indwara.

Aha aba borozi kandi bakomeje gushishikarizwa korora amatungo magufi kandi ku buryo bugezweho kuko adasaba ubushobozi bwinshi mu kuyorora kandi yatuma babona inyungu ihagije.

Gerard GITOLI Mbabazi

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka