Muhanga: Hakenewe asaga miliyoni 600Frw ngo abatuye mu cyanya cy’inganda bimurwe

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buratangaza ko hakenewe miliyoni zisaga 600Frw ngo hatangwe ingurane ikwiye ku baturage bagomba kwimurwa ahashyizwe icyanya cy’inganda.

Aha ni ahazubakwa uruganda rw'amakaro
Aha ni ahazubakwa uruganda rw’amakaro

Ubuiyobozi bw’akarere bugaragza ko hari ibikorwa byatangiye gukorwa ahari icyanya cy’inganda mu rwego rwo kureshya abashoramari, ariko inzira ikiri ndende kuko hari abaturage batarishyurwa ngo bimuke, bityo abashoramari babone ubutaka bwo kubakaho.

Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu karere ka Muhanga, Bizimana Eric, avuga ko bimwe mu bikorwa remezo byagejejwe mu cyanya cy’inganda ari nk’umuyoboro w’amazi uzafasha kuyakwirakwiza mu nganda, ndetse hageze amashanyarazi.

Agaragaza ko ibikorwa byo kubaka imihanda ya kaburimbo byo bitaratangira kuko ahagomba guca iyo mihanda mu bikorwa by’abaturage hatishyuwe, ibyo bikaba bikoma mu nkokora abashoramari bifuza kuza kubaka inganda mu cyanya cyazo cya Muhanga.

Igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Muhanga cyarabonetse ariko nta bushobozi bwo kubaka ibikorwa remezo

Ubwo basozaga amahugurwa y’abajyanama b’uturere n’umujyi wa Kigali i Gishari mu karere ka Bugesera, Bizimana yagaragarije Perezida wa Repuburika ko imbogamizi ikomeye ngo umujyi wa Muhanga ushyirwemo ibikorwa remezo byawuteza imbere ari uko igishushanyo mbonera cy’umujyi cyabonetse ariko hakaba habura ubushobozi bwo kubaka ibikorwa remezo mu cyanya cy’inganda.

Yagize ati, “Uturere dutandatu twamaze kubona ibishoshanyo mbonera by’Imijyi kandi twatangiye gukora ibyanya by’inganda ariko dufite imbogamizi z’uko nta bushobozi dufite ngo twubakemo ibikorwa remezo byadufasha kureshya abashoramari”.

Yongeraho ko gutunganya icyanya cy’inganda ari imwe mu nzira zo guhanga imirimo muri gahunda ya Leta igera muri 2027, ahateganyijwe guhangwa imirimo isaga miliyoni n’igice ku buryo nta muturage w’Umunyarwanda uzaba akennye muri icyo cyerecyezo kandi ko inganda ari hamwe mu hakomoka imirimo idashingiye ku buhinzi akifuza ko hashakwa ubushobozi bwafasha gushyira ibya ngombwa mu cyanya cy’inganda cya Muhanga.

Agira ati, “Mu by’ukuri twabasabaga ko bishobotse ku bufatanye na Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda (MINICOM), haba hashatswe ubushobozi bwo gutunganya hato hashoboka nibura tugatangira gukorana n’abashoramari, noneho ibindi bikazagenda bikorwa uko ubushobozi buzagenda bubonaka”.

Perezida Kagame ashyigikiye ko haba hakozwe bike bishoboka ibindi bikazagenda bikorwa

Perezida wa Repuburika Paul Kagame asubiza kuri icyo kibazo yagaragaje ko hari ibyagiye bikereza ibishushanyo mbonera by’imijyi ku mpamvu rimwe na rimwe zitanumvikana neza asaba ko n’ibitarakorwa byihutishwa.

Yashyigikiye kandi ko mu gihe ubushobozi buhagije butaraboneka hakwihutishwa gukorwa bike bishoboka noneho ibindi bikazagenda bikorwa gahoro gahoro, kuko n’ubwo ibyo bikorwa ari iby’uturere ari n’iby’Igihugu.

Agira ati “Uko byashoboka twaba turebye uko hakorwa ibishoboka, kuko n’ubwo izo gahunda ari iz’uturere ni n’iz’Igihugu, tugomba kuzuzanya tukareba uko byakorwa, byihutishwe inzego zitandukanye zijyemo, buri wese ufite icyo ashobora kunganira agikore ariko tubone ibikorwa bitera imbere”.

Minisiteri y’Ubucuruzi n’inganda ivuga ko ibyanya by’inganda za Rwamagana na Bugesera hari biganiro hagati ya Minisiteri na Banki y’Abahinde ngo haboneke amafaranga yo gutangira, na ho ku bindi byanya by’inganda bitandatu bisigaye hari ibiganiro byatangiye n’umuterankunga wazanywe n’Urwego rw’igihugu rw’iterambere (RDB), ni umushoramari ushobora gufasha mu gushyiramo ibikorwa remezo nk’uko byavuzwe.

Kugeza ubu abashoramari baza kubaka inganda mu cyanya cy’inganda cya Muhanga ni bo biyumvikanira n’abaturage mu kubona inyungu ikwiye, akarere kakagerageza kubumvikanisha ariko hakaba n’abaturage banze kurekura ubutaka bwabo kuko batarishyurwa.

Ibitekerezo   ( 1 )

Muhanga ninziza cyane noneho nibubakamo inganda nyinshi muhanga izaba igiyekuba nkumuyjiwakigali

Nduwayo Gilbert yanditse ku itariki ya: 13-04-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka