Muhanga: Hagiye kubakwa Sitade iri ku rwego mpuzamahanga

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buratangaza ko bugeze ku musozo w’imyiteguro yo kubaka Sitade mpuzamahanga izakira abantu ibihumbi 40 bicaye neza.

Ni Sitade izaba iri ku rwego mpuzamahanga kuko izubakwa ku nkunga y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), mu rwego rwo guteza imbere umupira w’amaguru mu Rwanda no muri Afurika muri rusange.

Minisitiri Gatabazi ubwo yasuraga ahazubakwa Sitade yasabye abaturage kuzayibyaza umusaruro
Minisitiri Gatabazi ubwo yasuraga ahazubakwa Sitade yasabye abaturage kuzayibyaza umusaruro

Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Muhanga, Bizimana Eric, avuga ko imyiteguro isabwa Akarere kwari ugushaka ubutaka bwo kubakaho, kwishyura ingurane ikwiye kugira ngo abaturage bimurwe, no gushaka amafaranga yo kwishyura abaturage.

Bizimana avuga ko kugeza ubu abaturage bamaze kubarurirwa imitungo kandi amafaranga yo kubishyura yamaze kuboneka, ku buryo Komite Nyobozi y’Akarere yamaze gushyikiriza umwanzuro wayo Inama Njyanama ari na yo izemeza kwimura abaturage ku nyungu rusange.

Bizimana kandi avuga ko muri miliyoni hafi 400frw zikenewe ngo abaturage bimurwe, Akarere kamaze kubona izisaga 200frw, ku buryo Inama Njyanama ikimara kwemeza umwanzuro wo kwimura abaturage no kubaha inyishyu ikwiye bizahita bitangira gukorwa.

Sitade Mpuzamahanga ya Muhanga yitezweho guhindura isura y’Umujyi wa Muhanga

Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Muhanga avuga ko imirimo yo kubaka Sitade izatangira nyuma yo gushyikiriza raporo Minisiteri ya Siporo, na yo ikayigeza muri FIFA, ari nabwo iri shyirahamwe rizatanga ibijyanye n’imiterere ya Sitade igomba kubakwa ikanatanga amafaranga.

Bizimana avuga ko ubwo imirimo yo kubaka Sitade izaba itangiye, abaturage benshi bazabona akazi, kuko usibye abazakora ku nyubako ya Sitade hari n’abazakora mu mirimo yo kubaka imihanda igana kuri Sitade.

Hari kandi ishoramari ryitezweho guhindura isura kubera ibikorwa remezo bizaba bikenewe birimo amahoteri n’inyubako zakira abashyitsi mu gihe cy’amarushanwa, ndetse hakazanabaho kuvugurura uburyo bw’ishoramari rishingiye ku iterambere ry’inganda.

Bizimana avuga kandi ko inkengero z’Akarere ka Muhanga ahegeranye na Sitade na zo zizagerwaho n’ibyiza byayo, ubutaka bukongererwa agaciro n’abaturage bakabona amafaranga.

Hafi ya Sitade hazubakwa Hoteli y'inyenyeri eshanu
Hafi ya Sitade hazubakwa Hoteli y’inyenyeri eshanu

Ubwo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yaherukaga gusura Akarere ka Muhanga ahazubakwa iyo Sitade n’ahazubakwa Hotel y’inyenyeri eshanu, yasabye Akarere ko kihutisha ibyo gasabwa kugira ngo bitazadindiza imirimo yo kubaka Sitade Mpuzamahanga ya Muhanga.

Minisitiri Gatabazi avuga ko Umujyi wa Muhanga uri hafi ya Kigali ku buryo nk’abaje mu nama zibera i Kigali bashobora gucumbika i Muhanga bakazinduka bitabira inama.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

None c ko byavuzwe hashize igihe byahereyehe ko ntanogusiza ikibanza

Nduwayezu Jean Claude yanditse ku itariki ya: 19-09-2022  →  Musubize

Nibayubake abaturage babone akazi kandi ikibuga cyafasha abakinyi

HABYARIMANA ERIC yanditse ku itariki ya: 25-02-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka