Muhanga: Hafashwe abantu babiri bamaze gutema abantu babiri

Mu rukerera rwo kuri uyu wa gatanu tariki 24/08/2012, hafashwe abasore babiri bari bamaze gutema no guhungabanya umutekano wa bamwe mu baturage mu murenge wa Nyamabuye mu karere ka Muhanga.

Umugabo witwa Nsengimana Evariste, watewe iwe mu rugo hafi saa kumi n’imwe z’igitondo, avuga ko haje abantu babiri bakubita urugi rw’inzu ye ari nayo acururizamo, bamubwira amagambo amutera ubwoba.

Aba basore babiri bari bambaye imyenda igaragaza ko ari kugira ngo batabamenya, ariko ntibari bipfutse neza mu maso ku buryo abo bateye babamenye.

Babwiye uyu mugabo ko nadafungura bamwica, ati: “bakimara kumbwira ko banyica nahise mfungura, nsanga babanguye imipanga ityaye, umwe ashaka kuntema mu mutwe nkinga akiganza aba aricyo atema”.

Uyu mugabo akimara gutemwa no guterwa ubwoba asabwa gutanga ibyo afite byose yahise avuza indura bituma aba basore biruka, nibwo uyu mugabo yahise ahamagara abashinzwe umutekano ngo bafate aba basore.

Undi mukecuru witwa Mukagashirabake Josephine yari azindutse agiye ku rugendo ahura n’aba basore babiri baramufata bamusaba kubaha ibyo afite ibyose.

Ati: “bakimara kumfata bambwiye ngo mbahe ibyo mfite byose mbabwira ko ntacyo mfite, batangira kunkabakaba bankuramo amafaranga ibihumbi bitatu na telefoni baratwara”.

Uyu mugore yabanje gukubitwa ibibatiri by’umuhoro ndetse na nyuma yo kwamburwa ibyo yari afite yakomeje gukubitwa ibibatiri by’imihoro.

Bafatanywe imyenda bari bambaye kugira ngo batamenyekana.
Bafatanywe imyenda bari bambaye kugira ngo batamenyekana.

Avuga ko mu kanya yari yafashwe n’abo basore haciye abantu barenga batandaru barimo abagabo n’abagore bari bashoye imyaka ku isoko abatabaje banga kumutabara.

Ati: “nkimara kubona abantu baje numvise ndokotse ariko icyambabaje n’uko nabatabaje mbabwira ngo bari kuntema aho kugirango bantabare bahise bata ibyo bari bafite bariruka ngo nabo batabatema”.

Aha uyu mukecuru niho yahise acika aba basore maze akurikira abo banze kumutabara.

Bamwe mu baturage bafatanije n’inzego z’umutekano bahise bakurikira aho aba basore bari baciye baza kubafata kuko abo bari bagiriye nabi bari babafashe amasura.

Umuyobozi w’akarere ka Muhanga, Yvonne Mutakwasuku, asaba abaturage n’abayobozi ko bagira umuco wo gutabarana ndetse no gutabaza kuko byagaragaye ko abenshi banga gutabara ababatabaje ndetse hakaba n’abagirirwa nabi ntibihutire gutanga amakuru.

Inzego z’umutekano zitangaza ko bakurikije uko zibona abamaze gufatwa, abantu bakomeje guungabanya umutekano arii abantu basanzwe ari ibirara bashobora kuba bakoresha ibiyobyabwenge bashaka kurya iby’abaturage no kubahungabanya.

Mu bice byegereye umujyi wa Muhanga hamaze iminsi havugwa ubugizi bwa nabi aho abantu batera mu ngo cyangwa bagatangira abantu mu nzira nijoro bakabatema.

Gerard GITOLI Mbabazi

Ibitekerezo   ( 12 )

Birababaje kumva ko ku metero icumi icumi haba hari umusirikare guhera 15h00 aho mu i Muhanga nkurikije uko mbiheruka,umuhoro ukarusha intege imbunda.Ko igisirikare cyacu gifite ubushobozi kirakora iki?kugera aho abantu 18h00 baba bavuye mu muhanda nko muri syrie!Igihumbi se cyo dutanga cyo guha abarara irondo?
Ntago ari bariya ahubwo abashinzwe ineza y’abaturage mukore icyo twabatoreye.Hari ikibyihishe inyuma.

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 25-08-2012  →  Musubize

Izi ngegera zishobora gukoreshwa ariko ntawakwizera ko arizo gusa hari abafatika bari inyuma y’ibi bikorwa mukomeze iperereza muzasanga hari abandi cyangwa izi ngegera zikaba ari ukwigana ibyo bumva birimo bikorwa n’abandi kuko saa kumi n’imwe za mugitondo ntabwo umugizi wa nabi ariho yatangira ibikorwa bibi.bigaragara ko arabatangizi muri iki gikorwa wenda basanzwe biba ariko batica

hermand yanditse ku itariki ya: 25-08-2012  →  Musubize

Izi ngegera zishobora gukoreshwa ariko ntawakwizera ko arizo gusa hari abafatika bari inyuma y’ibi bikorwa mukomeze iperereza muzasanga hari abandi cyangwa izi ngegera zikaba ari ukwigana ibyo bumva birimo bikorwa n’abandi kuko saa kumi n’imwe za mugitondo ntabwo umugizi wa nabi ariho yatangira ibikorwa bibi.bigaragara ko arabatangizi muri iki gikorwa wenda basanzwe biba ariko batica

hermand yanditse ku itariki ya: 25-08-2012  →  Musubize

Ariko ntimukavuge ngo bariya banyoni ngo ni abana! ntamwana usa kuriya. bariya nibene ngango . ese ririya jisho mubona ritararunguye? bafite bakuri babo bakorana polisi ikomeze uburinzi n’abandi bazafatwa.

papy yanditse ku itariki ya: 25-08-2012  →  Musubize

Aba Bana bashobora kuba bafite ababatuma

Fidele yanditse ku itariki ya: 25-08-2012  →  Musubize

Rwose ntabwo aba ari bo batuyogoje,inzego z’umutekano nizikaze umurego ahubwo zirengere abatuye Muhanga kuko abadutema si izi ngeruza.wenda aba ni abari mu kwiba no kwambura abaturage ariko abatemana si aba pe!

WANGU yanditse ku itariki ya: 25-08-2012  →  Musubize

Izi ngegera nizo babeshyera ngo zitema abantu? Simbyemera kuko ukurikije ko abatemwe babivuga ntaho bahuriye ni iyi mihirimbire ngo n’abana. Ibi bikorwa bishobora kuba bikorwa n’abagabo b’ibigango ntabwo ari iyi misega ndeba aha ngaha ya mayibobo! Bakomeze iperereza

Kampire yanditse ku itariki ya: 25-08-2012  →  Musubize

Abo bana ndeba ku mafoto, sinzi ko aribo bonyine baba barayogoje itemana rimaze iminsi i Muhanga! Twizere ko batagiye kuba ibitambo! Ese ko ndeba bakiri bato ku isura mwasesenguye niba bagejeje ku myaka 18?
Uriya uhagaze iburyo ndabona bari bamuboshye kuburyo butoroshye. Umusore wari wamuboshye ndabona abifitemo uburambe pe!

Twisabire Polosi nyarwanda irusheho kuba iy’umwuga, kandi ikorere abaturarwanda bose mu bushishozi bubahiriza uburenganzira bwa buri wese.

Kanyange yanditse ku itariki ya: 25-08-2012  →  Musubize

sha nukuri abantu b’imuhanga musenge cyane kuko interahamwe zishobora kuba zikibarimo ;inzego zumutekano rwose zibihagurukire kuko ijambo gutema ritera ubwoba kandi uRWANDAtwari twifitiye amahoro dusenyera kumugozi umwe ariko ntitwakwishima igice kimwe kitagisinzira bashyireyo abasirikare kuko ibyaho si shyashya ngizo indaya ,kwicana njye sinzi nimba ariryo terambere ryaho

gaga yanditse ku itariki ya: 24-08-2012  →  Musubize

HOya si aba batema abantu, njye ntuye i muhanga ubu twarahahamutse neza kubera ubwoba, abantu batema abantu si nk’aba kuko urebesheje ijisho uyu aramutse aguciye urwaho yagucuza ibyo ufite byose mu mufuka kandi abandi bo baragutema gusa bakakurekera byose cash na phone ...so si aba rwose

aimablo yanditse ku itariki ya: 24-08-2012  →  Musubize

I Muhanga byo dusigaye turara dufite ubwoba ariko bigaragara abashinzwe bafatanyije n’abaturage tuzabirwanya. Ariko kandi ni mayibobo zikoreshwa

havugimana yanditse ku itariki ya: 24-08-2012  →  Musubize

Harya ngo Rwarakabije aragorora?! aba bantu mu byukuri nta kubagorora tubategerejeho! Ibi ni ubugome bwindengakamere

karimu yanditse ku itariki ya: 24-08-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka