Muhanga: Guverineri Munyentwari arashimira abafatanyabikorwa b’akarere

Mu muhango wo gufungura imurikagurisha ry’iminsi ine riri kubera mu mujyi wa Muhanga, tariki 15/01/2013, umuyobozi w’intara y’Amajyepfo, Alphonse Munyantwali yashimiye abikorera mu karere ka Muhanga nk’abafatanyabikorwa beza bako.

Munyantwali avuga ko kuba abikorera basigaye bafite ihuriro ribahuza ari intambwe ikomeye kuri bo ndetse no kuri Guverinoma y’u Rwanda kuko ngo ari igisubizi cy’imiyoborere myiza.

Ati: “iyi mikorere y’abafatanyabikorwa bafite aho bahurira ni igikorwa gikomeye cy’imiyoborere myiza kuko harimo umucyo no kubigaragariza abandi kugirango buri wese amenye uko yuzuza undi”.

Akomeza avuga ko iyi mikorere itahoze mu gihugu kuko buri wese muri iyi myaka yashize yabaga ari nyamwigendaho amenya utwe gusa bikagira ingaruka zitari nziza.

Yagize ati: “umuntu yarazaga akinjira mu karere agakora icyo ashaka cyangwa icyo abonye rimwe na rimwe uko yiboneye cyangwa uko abyumva ariko ubu hari ihuriro, igenamigambi n’ubufatanyabikorwa; abantu baje gukorera mu karere bagahuriza hamwe bakuzuzanya”.

Munyantwali avuga ko ubufatanye bwa bose butanga umusaruro n’inyungu ku bantu bose. Akaba asaba ko uyu muco w’ubufatanye wagera ku bantu bose n’abaturage bakawugira uwabo.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka