Muhanga: Guma mu Rugo ntitunguranye - Mayor Kayitare

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, avuga ko gufata umwanzuro wo gushyira imwe mu mirenge igize ako karere muri Guma mu Rugo bidatunguranye, kubera kuzamuka kw’imibare y’abandura icyorezo cya Covid-19.

Umujyi wa Muhanga
Umujyi wa Muhanga

Kayitare avuga ko nyuma yo gushyira mu bikorwa ingamba zo kwirinda Covid-19 ziteganywa n’amabwiriza y’Inama y’Abaminisitiri, n’ingamba zihariye ariko icyorezo kigakomeza kuzamuka bahise batangira kwitegura izindi ngamba zirimo na Guma mu Rugo.

Kayitare avuga ko impamvu nyamukuru yatumye icyorezo kirusha ubukana ingamba zashyizweho kigakomeza gukwirakwira, ari ukubera imbaraga gifite mu gihugu no mu bice bihana imbibi n’Akarere ka Muhanga, ku buryo ntawe wavuga ko byatewe no kudohoka cyane ku mabwiriza.

Agira ati “Mu by’ukuri ingamba twashyizeho zarubahirijwe ariko imyitwarire y’abantu iri mu byatumye ubukana bwa Covid-19 bukomeza kwiyongera haba mu karere kacu haba no mu tundi turere turi muri Guma mu Rugo. Abantu barasabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza kuko ni yo nzira yonyine yo guhangana n’iki cyorezo”.

Kayitare avuga ko ingamba zo kuguma mu rugo n’izindi zose bijyana zigomba kubahirizwa kuko ari cyo gisubizo gikurikira ingamba zafashwe ntizitange umusaruro wifuzwa, kuko abaturage bakomeje kuzirengaho kandi icyorezo cyo nta mpuhwe kigira gikomeza kwibasira abarenga ku mabwiriza.

Imirenge irindrwi kuri 12 igize Akarere ka Muhanga ni yo yashyizwe muri Guma mu Rugo, ubuyobozi bukaba buvuga ko ingamba zafatwa zose zigomba kujyana n’imyitwarire y’abaturage kuko imyandurire y’icyorezo ijyana n’uko abantu bitwaye imbere yacyo.

Kayitare kandi ahamya ko abitwaza imibereho bakica amabwiriza baba babikoze nkana kuko iyo umuntu umwe yanduriye muri iyo myitwarire aba agiye kwanduza abamukikije bose, kwirinda bikaba ari byo bigomba gushyirwa imbere mu gukurikiza amabwiriza.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga avuga ko nta ngamba zihariye zari zateguwe zirimo nko kugoboka abahura n’ikibazo cy’inzara kubera Guma mu Rugo, ariko ko nyuma y’ingamba nshya hagomba gukorwa ibishoboka ngo zubahirizwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka