Muhanga: Gukora inkweto birimo guhindura ubuzima bw’abana bahoze mu bucukuzi butemewe

Abana bahoze mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Murenge wa Kabacuzi mu Karere ka Muhanga, n’abakobwa bacikirije amashuri kubera kubura ubushobozi, baratangaza ko gukora inkweto birimo kubahindurira ubuzima ku buryo bizeye kugira imbere heza.

Bakora inkweto za sandari n'inkweto zifunze z'abagabo n'abagore
Bakora inkweto za sandari n’inkweto zifunze z’abagabo n’abagore

Abo bana bavuga ko ubuzima bwo mu birombe butari bworoshye kubera ko batangiye kujya mu bucukuzi bataragira intege zihagije kandi bakaba baracukuraga mu buryo butemewe n’amategeko, hakaba ubwo bagonganye n’inzego za Leta.

Umwe muri abo bana witwa Tuyisenge Jean d’Amour, avuga ko yatangiye ubucukuzi afite imyaka 15 akaza kubona umuterankunga wabigishije gukora inkweto, bagatangira kuzikora ku buryo ubu yibonera ibyo akeneye byose bitandukanye na mbere akijya mu birombe.

Uyu mukobwa ari kurangiza urukweto rwa Sandari y'abagore
Uyu mukobwa ari kurangiza urukweto rwa Sandari y’abagore

Avuga ko usibye kwiteza imbere ubu yaciye ukubiri n’impanuka zikunze guhitana abacukura mu buryo butemewe bagwirwa n’ibirombe, dore kongo n’inzego z’umutekano ziba zitaboroheye bigatuma nta mafaranga babonamo.

Agira ati “Twabaga ducukura duhanganye n’inzego z’umutekano ariko ubu gukora inkweto biraduha icyizere cyo kwiteza imbere no guteza imbere igihugu. Ubundi wasangaga hano umwana ucikirije ishuri nta kindi akora usibye kujya mu birombe, ariko ubu turashima kuba dufite umwuga twize uzaduteza imbere”.

Umwe mu bakobwa bakora inkweto avuga ko mbere wasangaga abasore n’abagabo bava mu birombe bafite amafaranga bakayashukisha abakobwa ariko ubu kuko yamaze kugera ku ifaranga nta wamutinyuka.

Agira ati “Wasangaga abasore n’abagabo bava mu birombe bakanagira abakobwa amafaranga adashyitse babashukishaga, ariko ubu umukobwa ukora inkweto nta kibazo afite abasha kwigeza ku byo akeneye”.

Mu gihe gito abo bana bo mu Murenge wa Kabacuzi bamaze bakora izi nkweto babasha gukora iz’abagabo n’abagore mu mpu, igiciro kikaba kiri hagati y’ibihumbi 6000frw kuri sandari n’ibihumbi 15 ku nkweto zifunze za Godasi.

Bashyikirijwe ibikoresho byo kwifashisha

Nyuma yo kwiga gukora inkweto mu gihe cy’umwaka, abana bakoraga mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro batangiye kwihangira imirimo bakoresheje imashini zo mu kigo SIPETRA cyabigishije, babona ikiraka cyo gukora inkweto bakaza kuzikorera muri icyo kigo.

Bashyikirijwe imashini zo kubafasha gukora imwuga bize
Bashyikirijwe imashini zo kubafasha gukora imwuga bize

Icyakora ubu bamaze guhabwa imashini zizabafasha kwinjiza menshi no kurushaho kunoza ubwiza bw’inkweto bakora kugira ngo zibe zahangana n’izindi ku masoko.

Umuhuzabikorwa w’Umuhsinga wita ku bakene, FH Rwanda, mu Murenge wa Kabacuzi, Prudence Ndagijimana, avuga ko muri gahunda yo gufasha Leta guhanga imirimo batekereje kugenera urwo rubyiruko rwize imyuga ibikoresho kugira ngo rubashe kwiteza imbere.

Agira ati “Kubaha ibikoresho bizatuma nta mwana wongera gusubira mu bucukuzi butemewe, twabahaye imashini zihenze kandi zikomeye zizatuma bakora inkweto nziza bakamenya guhangana ku masoko ntibakomeze kumva ko ubuzima buba i Kigali gusa, ahubwo na Kabacuzi bashobora kubaho neza”.

Ndagijimana avuga ko guha abana bize imyuga ibikoresho ari ukubarinda gusubira mu bucukuzi butemewe
Ndagijimana avuga ko guha abana bize imyuga ibikoresho ari ukubarinda gusubira mu bucukuzi butemewe

Urubyiruko rw’abakobwa barangije imyuga na bo batagiraga imashini zidoda bazihawe kuko na bo ubuzima bwabo bwari bubangamiwe n’ubukene kuko nta handi bakura amafaranga, bavuga ko bishimiye iyo nkunga maze biyemeza kuzabibungabunga no kubibyaza umusaruro, kugira ngo batazasubira mu buzima bubi bwo kuvunikira mu birombe no kwishora mu ngeso mbi zirimo n’ubusambanyi.

Hari abahawe imashini zidoda
Hari abahawe imashini zidoda
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ibi nibyo buzaca ubuzererezi ...ibintu bifatika apana discours nimijye no muri agriculture élevage harimo amahirwe menshi ariko bikozwe kinyamwuga

Luc yanditse ku itariki ya: 1-10-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka