Muhanga: EWSA yatanze amashanyarazi idafite ahagije none umujyi uri mu mwijima

Nyuma y’uko akarere ka Muhanga kamaze igihe gito gashyize amatara ku mihanda mu rwego rwo kongera umutekano mu mujyi wako, kuri ubu aya matara yanze kwaka kuko EWASA yabuze umuriro uhagije.

Umuyobozi w’aka karere Yvonne Mutakwasuku, atangaza ko amatara yo kumihanda amaze igihe atari kwaka kuko nyuma y’uko EWSA iyabashyiriyeho ngo yaje gusanga nta muriro wari uhagije bari bafite.

Agira ati: “Impamvu ya mbere ni uko EWASA yameye kuduha umuriro w’amashanyarazi kandi ifite mucye, hari kabine eshatu zitageramo umuriro uhagije”.

Mutakwasuku akomeza avuga ko iki kigo kitari cyabanje gupima ubushobozi bw’amatara yashyizwe ku mihanda, kuko atandukanye n’ayariho mbere. Aya mbere ntiyatwaraga umuriro mwinshi bitandukanye n’ariho ubu.

Kuri ubu umurongo utari kubonekamo umuriro cyane n’uwa Kabgayi-Cyakabiri; uyu wonyine ufashe ahanini igice cy’umujyi kuko ariyo yubatseho uyu mujyi.

Umuyobozi w’akarere akomeza avuga ko iki kibazo kigiye gukemuka, kuko EWASA yamaze kwemera ko umuriro waburaga makabine uko ari atatu ugiye kuboneka kuko mbere batari babanje gukemura ikibazo cyaho.

Nyuma yaho
bazahita bongeraho indi mirongo izashyirwaho amatara ku mihanda bahereye ku murongo wa Mero naho akaba ari mu mujyi wa Muhanga mu murenge wa Nyamabuye.

Ikindi kibazo Mutakwasuku yagaragaje gituma umujyi uri mu mwijima ni uko akarere katari kazi ko ivugurura rikorwa na EWASA ariko yo iza kubabwira ko itari mu nshingano zayo. Akavuga ko bakibimenya ngo bahise batanga isoko ryo kuvugurura ku buryo ngo ubu hatangiye isuzuma.

Mu ngengo y’imari ishize, akarere ka Muhanga kakaba kari kagennye miliyoni ijana zo gushyira amatara ku mihanda mu mujyi, uyu mwaka akaba ari miliyoni ijana na cumi zagenwe zo gushyira aya matara ku mihanda.

Aha abatuye uyu mujyi bakaba babona ko iki kibazo cyo kubura amatara ku mihanda nigikomeza gutya, umutekano muke wagaragaraga muri aka karere kizongera kikagaruka bidatinze.

Si ikibazo cy’amatara yo ku mihanda kiri muri aka karere kuko no mungo z’abaturage bakunze kubura umuriro.

Gerard GITOLI Mbabazi

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka