Muhanga: Dore zimwe mu mpano zavumbuwe mu Ntore mu biruhuko

Abanyeshuri bitabiriye gahunda y’Intore mu biruhuko mu Karere ka Muhanga, bafite kuva ku myaka ine kugera kuri 14, bagaragaje impano z’umuco Nyarwanda zirimo ubuhanzi nko gushushanya, kuririmba, kumenya gusomera mu ruhame, guhimba indirimbo n’imivugo, kimwe no guhamiriza.

Abana bagaragaje impanpo zabo
Abana bagaragaje impanpo zabo

Abana kandi batojwe indangagaciro zishingiye ku muco w’imigani migufi, ibitekerezo bigamije guhindura imyumvire ku babyiruka, gutozwa kugira ibanga no gusesengura ibigeragezo, ndetse banatozwa uburere bubereye umwana mu muryango.

Mu mikino bagaragaje kandi harimo amarushanwa y’umupira w’amaguru, hagamijwe kubafasha kugira ishayaka ryo guhangana no gutsinda.

Tuganemaliya Epiphanie watoje abana kubyina no kuvuza ingoma, avuga ko abenshi baje batazi uko Intore zitwara mu kwiyereka no kugira injyana idasobanya, kuko bari bakiri batoya, ariko ko basoje ukwezi hari byinshi bamenye, ku buryo babikomereje ku mashuri byarushaho kububakamo umuco wo gukura bazi gususurutsa imbaga.

Agira ati "Abana baje batazi uko batega amaboko, batazi uko bashingura ikirenge, ntibyari byoroshye kubatoza kugera bageze ku rwego rwo kujyana, wabonyemo n’umutoya w’imyaka ine na we yari amaze kumenya kujyana n’abandi, babyinnye neza".

Abahize abandi barashimiwe
Abahize abandi barashimiwe

Umubyeyi wafashije abana kumenya gusoma no gufata mu mutwe imyandiko n’ibitekerezo, we avuga ko uko umwana afata igitekerezo, binamuremamo kwagura ubwonko akamenya gusesengura no kuzimiza bya gihanga hakiri kare.

Agira ati "Umwana wakuze azi gusoma neza no kwandika ibyo avuga aba asigaje kubicengera, no kongeramo ibyo abona bikenewe muri sosiyete, guhana sosiyete binyuze mu buhamya bw’abagizweho ingaruka n’ibikorwa bibi, ku buryo mu gitekerezo, umwana akigiraho gutebya, kuganira cyangwa gusesengura ibigamijwe".

Abize gukina amakinamico bo bagaragaza ko bibafasha mu gukusanya ibitekerezo bitandukanye, hagamijwe gutanga ubutumwa nyabwo butanga imirongo ngenderwaho, mu kunenga no gushima no gushimangira ibyagezweho hagamijwe impinduka ku ngingo yakinweho ikinamico.

Naho abarushanyijwe mu bihangano by’imitako ikoreshejwe amarangi mu bugeni, bavuga ko kwagura impano yo gushushanya bihera kare umwana agifite ubwenge bwagutse, butavanzemo ibindi bintu maze ibyo akoze akajya abyongeramo ibishya ashingiye ku kigero cy’ubukure.

Bahawe ibihembo bitandukanye
Bahawe ibihembo bitandukanye

Umubyeyi Nyirasafari Gaudence wohereje abana mu Ntore mu biruhuko ,avuga ko usibye ubwo bumenyi bushingiye ku muco, abana babo banahakuye umuco wo kwirinda ingeso mbi n’ubuzererezi, kandi bigabanya umuhangayiko w’ababyeyi babaga batizeye aho gusiga abana babo mu biruhuko.

Agira ati "Ubwo ababyeyi twigishwa gutegura indyo yuzuye, biba byiza n’umwana abizi kuko aragukebura, kandi hano barabyize, bize kwigirira isuku, mbese basoje Itorero basobanukiwe n’imyitwarire y’abagize Umuryango, n’uruhare rw’abana mu muryango, barishimye basabana n’abandi".

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shyogwe, hamwe mu hatorejwe abana basaga 500, Oswald Nsengimana, avuga ko impano abana bagaragaje zitazajugunywa kuko bagiye batoranyamo abahanga, bakorerwa za raporo zizajya zituma bakurikiranwa no ku mashuri.

Agira ati "Tuzabakurikirana no ku mashuri kuko biga muri uyu Murenge, ku buryo ahazajya haboneka amahirwe bazajya bahuzwa na yo, haba mu gushakisha impano zihishe mu bana hakaba hazwi aho baherereye".

Mu Karere ka Muhanga hotojwe basaga ibihumbi 25, kuri site zisaga 60 aho abagize imiryango nterankunga barimo nka Hope for the Family yatoreje mu Murenge wa Shyogwe, amadini n’amatorero bagize uruhare mu kwita kuri abo bana bahabwa aho gukorera no gutanga ibiganiro hakurikijwe imyaka yabo.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka