Muhanga: Bifuza gukorerwa umuhanda Cyakabiri-Ndusu

Abaturage bakoresha umuhanda wa Cyakabiri-Ndusu by’umwihariko abo mu Murenge wa Kabacuzi aho unyura, bifuza ko imirimo yo kuwukora yakwihutishwa kugira ngo babashe kugira ubuhahirane hagati y’Akarere ka Muhanga na Nyabihu.

Uyu muhanda basaba ko washyirwamo kaburimbo, ukazanyura mu mirenge ya Cyeza, Kabacuzi, Kiyumba, Rongi, Nyabinoni, ukagera muri Nyabihu, ukaba uri ku rwego rw’Igihugu.

Aba baturage bagaragaza ko hari byinshi bitagenda neza kubera ko uyu muhanda utarimo kaburimbo.

Nyirambarushimana Odette wo mu Murenge wa Kabacuzi agira ati: “Uyu muhanda baramutse bawukoze vuba, byadufasha mu ngendo kuko abana bacu biga mu bindi bice by’Igihugu usanga bavunika, ikindi byajya bidufasha mu gihe umubyeyi agiye kwa muganga kuko kumugezayo biratugora kubera umuhanda mubi”.

Bifuza ko umuhanda Cyakabiri-Ndusu washyirwamo kaburimbo
Bifuza ko umuhanda Cyakabiri-Ndusu washyirwamo kaburimbo

Ntakirutimana Joel ukora akazi k’ubumotari na we agira ati: “Iteka iyo ntwaye moto nsanga yatobotse kubera ari habi. Hari ubwo imvura igwa ibice bimwe ntitubigeremo. Turasaba ko uyu muhanda bawukora vuba bityo bizadufashe gutemberera mu bindi bice. Kuri moto njyayo nkoresheje amasaha abiri, ariko hagiyemo imodoka byakoroha, ikindi nka Musanze bohereje ibirayi ino aha byatuma tubona ibirayi n’ibindi biribwa kuri make natwe tukabaha ibyo dufite ino aha”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabacuzi, Aimable Ndayisaba, yagarutse ku mpamvu abaturage bifuza uwo muhanda cyane. Ati: “Uyu muhanda mbere ya Jenoside wabagamo bisi yafashaga mu ngendo ariko kuri ubu ushaka kujya mu bice by’amajyaruguru bimusaba kujya kuzenguruka i Kigali, ikindi uramutse ukozwe byadufasha mu buhahirane bikihutisha iterambere n’ibindi”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kabacuzi, Aimable Ndayisaba
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabacuzi, Aimable Ndayisaba

Muri Kabacuzi beza ibitoki cyane, ibijumba, imyumbati n’ibindi. Mwiseneza Maxime, Umuyobozi wungirije w’Agateganyo mu kigo gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi mu Rwanda (RTDA), avuga ko kuri ubu bari gukora inyigo nshya izamara hagati y’amezi umunani n’umwaka kuko isoko ryatanzwe mbere ryabuze urikora bityo bahitamo kuba bashyiramo laterite ndetse no gusana ibiraro byangiritse.

Mwiseneza yagize ati: “Ibikorwa byo kubaka uriya muhanda byadindijwe no kuba twarabuze ufata isoko ku nyigo twashyizeho bwa mbere. Ubu rero hagiye gukorwa inyigo izamara hagati y’amezi umunani n’umwaka. Mu gihe bitarakorwa ariko, tugenda dusana ahangiritse harimo ibiraro n’ibindi”.

Ikigo gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi mu Rwanda(RTDA) kivuga ko uyu muhanda uri mu mihanda iri ku rwego rw’Igihugu ko kuri ubu hari gukorwa inyigo yawo izafata hagati y’amezi umunani n’umwaka umwe, kuko isoko ryatanzwe mbere habuze urifata bityo bidindiza imirimo yo kuwukora.

Uyu muhanda ufite ibirometero bigera kuri 68, uteganyijwe gushyirwamo kaburimbo ukaba warateganyirijwe ingengo y’imari iri hagati ya Miliyari 70 na 80 z’amafaranga y’u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka