Muhanga: Batangiye umushinga wo kubaka inzu 141 z’abatishoboye

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga bwatangije umushinga wo kubaka inzu 141 z’abatishoboye, mu rwego rwo gutuza Umunyarwanda ahantu hamuhesha agaciro.

Bagiye kubaka inzu 141 z'abatishoboye
Bagiye kubaka inzu 141 z’abatishoboye

Ni igikorwa cyatangirijwe mu Murenge wa Kiyumba mu Kagari ka Ruhina, aho abaturage bifatanyije n’abagize Komite Nyobozi y’Akarere, inzego z’umutekano n’abandi bayobozi gutanga umuganda mu kubaka izo nzu.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, avuga ko mu bazubakirwa harimo abageze mu zabukuru, batagifite imbaraga zo kwifasha kubaka cyangwa kwikorera indi mirimo, kandi barahoze batunze imiryango ariko ikaza kubashiraho cyangwa bagakena.

Agira ati "Imbaraga abageze mu zabukuru bari bafite, zabavuyemo zijya mu babyiruka kuko ari bo bakoreraga, none imbaraga zarashize ni ngombwa kubereka ko ibyo bakoze babidukorera bakwiye kubyiturwa bagasaza neza, bagakorerwa ibikorwa bya kimuntu kandi abakiri bato bakaba ibisubizo ku bafite intege nke".

Mu Murenge wa Kiyumba ahatangirijwe igikorwa cyo kubaka izo nzu, Meya Kayitare yasabye abaturage ko bakwita ku basheshe akanguhe, kugira ngo babereke ko babari hafi kandi babashimira uko bitanze bagifite imbaraga.

Biteganyijwe ko mu kwezi k'Ukwakira izi nzu zizaba zuzuye
Biteganyijwe ko mu kwezi k’Ukwakira izi nzu zizaba zuzuye

Avuga ko umushinga wo kubakira abageze mu zabukuru muri uwo Murenge ugizwe n’inzu 11, mu gihe mu Karere kose hazubakwa 141, hagamijwe kunoza gahunda yo kubonera abaturage amacumbi, dore ko mu mwaka ushize hubatswe asaga 60.

Impamvu yatumye hatekerezwa kubaka inzu zikubye hafi kabiri iz’umwaka ushize, ngo ni uko byagaragaye ko umuntu udafite aho akinga umusaya, bigoye kugira ikindi wamufasha akagishobora, kuko abadadite amacumbi babana n’agahinda gakabije.

Agira ati “Twasanze agahinda ka mbere nk’umuturage ari ukubura aho aba, uyu mwaka tuzubakira imiryango 141, i Kiyumba hakazubakwa inzu 11, cyane cyane ku bagore bayoboye ingo, kuko usanga ari bo bafite ibibazo bikomeye birimo gupfakara, gupfusha no kubura ubushobozi bwo kwita ku muryango".

Avuga ko bitarenze ukwezi k’Ukwakira izo nzu zigomba kuba zuzuye, aho mu kwezi kwa Kanama na Nzeri bizagera nibura inzu zigeze mu isakara, ari na yo mpamvu muri iki gihe cy’impeshyi abaturage bakwiye kwitabira gutanga umuganda mu kuzubaka.

Meya Kayitare avuga ko Umunyarwanda agomba gutura ahamuhesha agaciro
Meya Kayitare avuga ko Umunyarwanda agomba gutura ahamuhesha agaciro

Umwe mu bageze mu zabukuru batangiye kubakirwa, avuga ko yanyagirwaga kubera ko inzu ye itari yubatse neza, ku buryo yaje no kwimurwa akajya gukodesherezwa n’Umurenge.

Agira ati "Ndashimira Perezida wa Repubulika n’abo bafatanya kuyobora, imvura yaragwaga nkitwikira uturingiti n’uturago, Gitifu aza kuyinkuramo ngo itazangwaho ajya kunkodeshereza. Ndashimira Parezida wa Repubulika kuzirikana ababuze kivurira, uzirikana indushyi n’ababuze epfo na ruguru, azahorane izimukamirwa".

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga busaba abaturage kwitanga izo nzu zikazuzirira igihe, kuko mu gihe cy’impeshyi nta mirimo myinshi iba ihari, bakitabira ibikorwa byo gutanga imiganda hirya no hino, imvura y’Umuhindo ikazagwa zigeze mu isakara.

Abaturage baratanga umuganda
Abaturage baratanga umuganda

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka