Muhanga: Bashyizeho uburyo bushya bwo gukora umuganda
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga n’abahagarariye ibyiciro by’imirimo ikorerwa mu bigo bikorera muri ako karere birimo amabanki, amakompanyi atwara abagenzi n’abatwara za Moto ndetse n’abandi bafatanyabikorwa mu iterambere, bashyizeho uburyo bushya bwo gukora umuganda hagamijwe kuwongerera agaciro.
Uburyo bwashyizweho akaba ari uko amakompanyi n’ibindi byiciro by’abakorera mu Karere ka Muhanga bigiye kujya bikora umuganda w’umwihariko babanje kubiganiraho n’ubuyobozi kugira ngo hibandwe ku bikorwa byihutirwa.

Ku ikubitiro, abahagarariye ibigo n’abikorera mu karere bafashe umwanzuro wo kuba mu mezi abiri barangije kubakira umuntu utishoboye inzu yujuje ibya ngombwa byose ku buryo izaba inzu izahatana n’izindi mu bikorwa by’umuganda ku rwego rw’igihugu.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Uhagaze Fraçois, avuga ko hatazubakwa inzu imwe kuko hazajya hanakorwa ibikorwa byihariye hakurikijwe ubushobozi n’ubumenyi bw’ibigo.
Urugero rutangwa akaba ari uko amabanki azajya atanga ibiganiro ku mikoranire yayo n’abaturage.
Uhagaze agira ati “Kuba hari ibigo byihariye ni byiza ko byanakora umuganda wihariye, bitandukanye n’ibyakorwaga mu muganda rusange, nta sano bifitanye no kuba haravuzwe gukatwa amafaranga kubera agaciro k’umuganda kuko ahubwo ibikorwa by’umuganda ari inyongera ku ngengo y’Imari yahabwaga akarere”.

Umwe mu bahagariye ibigo by’Imari mu Karere ka Muhanga, Bayiringire Louis uyobora ishami rya KCB i Muhanga, avuga ko bari basanzwe bakora umuganda w’umwihariko bandikiwe amabaruwa n’ubuyobozi gusa ariko ubu bakaba babona kuba noneho habayeho uburyo bwo kuganira ku gikorwa gikenewe ari umwihariko mwiza.
Bayiringire agira ati “Ntabwo twajyaga tugira uruhare mu gutegurana umuganda n’akarere, birumvikana ko kuba noneho twicaye tugategurana bizatuma nyine tugera ku bikorwa by’indashyikirwa nk’uko babyifuza”.
Umuganda wihariye w’abikorera ariko ngo ntukuraho n’urundi ruhare bagiraga mu muganda rusange ureba aAanyarwanda bose, akaba ari yo mpamvu ubuyobozi busaba ko hajya habanza gutekereza igikorwa cy’indashyikirwa cyahurirwaho, bityo bityo bitabangamiye umuganda usanzwe.
Umuganda w’umwihariko ukaba ngo uzajya ukorwa ku minsi yindi izumvikanwa n’ibigo nyuma yo kuganira n’ibititabiriye ubutumire ku nshuro ya mbere kuko na byo bizatumirwa mu cyumweru gitaha.
Ephrem Murindabigwi
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
uburyo bwose bwashyirwaho mugukora umuganda ndumva ntawabuveba , bavebwa ari uko ntawo bakora kandi akamaro kawo ari ukubaka igihugu
Ni byiza cyane n’abandi barebereho.
in byiza cyane n’abandi barebereho.
UHAGAZE uvuga gutwo ko ntanarimwe ndamubona mu muganda?