Muhanga: Barishimira inyubako nshya y’Umurenge ijyanye n’igihe, bakifuza no kubona serivisi zinoze

Abaturage b’Umurenge wa Nyamabuye mu Mujyi wa Muhanga, barishimira kuba bujurijwe ibiro by’Umurenge bijyanye n’igihe, ugereranyije n’inyubako bari basanzwe bakoresha ishaje yahoze ari iya Komini Nyamabuye bagasaba ko bijyana no guhabwa serivisi zinoze.

Inyubako nshya y'Umurenge wa Nyamabuye
Inyubako nshya y’Umurenge wa Nyamabuye

Abaturage basaba serivisi zitandukanye bavuga ko mu nyubako ishaje, bitari byoroshye kubona aho bugama izuba cyangwa imvura kuko ntahigeze hateganywa, mu gihe inyubako nshya yo yujuje byose birimo n’aho gutegerereza serivisi, kandi buri mukozi akaba afite icyumba akoreramo, bitandukanye na mbere ubwo babaga babyiganira mu cyumba gito mu nyubako ishaje.

Inyubako nshya y’Umurenge wa Nyamabuye igeretse inshuro imwe igizwe n’ibiro by’abakozi n’ubwiherero bujyanye n’igihe, imbuga yagutse yo guhagarikamo ibinyabiziga, hakaba hanategerejwe moteri nini yo gutanga amashanyarazi igihe asanzwe yaba agize ikibazo.

Abaturage bishimira ko batakicwa n'izuba bategereje kwakirwa
Abaturage bishimira ko batakicwa n’izuba bategereje kwakirwa

Abakozi bagaragaza ko bisanzuye muri iyo nyubako kandi bituma batanga serivisi inoze nta we ubyigana, bigatuma abagana Umurenge bataha bishimye kandi ko n’abakenera serivisi zihari babasha kwakirwa mu ibanga ryabo ryihariye.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye, Nshimiyimana Jean Claude avuga ko gukorera mu nyubako nshya, byatumye bongera serivisi zirimo nk’ahakorera urwego rw’abunzi, urwego rwa Ngali rushinzwe kwakira amahoro, n’Irembo ku buryo uje agana Umurenge atagikenera gusohoka hanze ajya gushaka serivisi zitangwa naryo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyamabuye, Jean Claude Nshimiyimana avuga ko hari serivisi nshya zabonye aho zikorera kubera inyubako nshya
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye, Jean Claude Nshimiyimana avuga ko hari serivisi nshya zabonye aho zikorera kubera inyubako nshya

Agira ati, “Wasangaga hari nk’uza ashaka serivisi yihariye akeneye kwakirwa mu buryo bwihariye, uwo ntiyakirwaga neza ariko uyu munsi birahsoboka, wasangaga abakozi babangamiwe n’inyubako ishaje, kandi ntoya ariko ubu buri wese arisanzuye tuzarushaho gutanga serivisi zinoze”.

Inyubako nshya y’Umurenge ni icyitegererezo cyo kunoza isuku mu Mujyi wa Muhanga

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye, Nshimiyimana Jean Claude, avuga ko Muhanga nk’Umujyi wunganira uwa Kigali, ushishikajwe no kunoza isuku mu myubakire, mu mihanda no mu ngo kimwe no ku mubiri, ibyo bikaba bivuze ko noneho hari abagiye gufatira urugero ku nyubako nshya y’Umurenge.

Nta mubyigano aho abakozi bakorera
Nta mubyigano aho abakozi bakorera

Agira ati, “Hari abo twasabaga kuvugurura inyubako zabo ngo Umujyi use neza, ariko bakatubwira ko natwe dukwiye kuvugurura Umurenge, mbese ugasanga koko natwe turi mu bishaje nabo bumva batavugurura, ariko ubu ntacyo bazongera kudushinja”.

Abagana Umurenge nabo bavuga ko bakiza gushakira serivisi ahashaje babangamirwaga, ku buryo hari n’abahitagamo kujya kuzishakira ahandi kuko babona Umurenge wabo wari utakijyanye n’igihe.

Aho Umurenge wa Nyamabuiye wakoreraga, abaturage bavuga ko bitaboroheraga kuhabonera serivisi uko babyifuza
Aho Umurenge wa Nyamabuiye wakoreraga, abaturage bavuga ko bitaboroheraga kuhabonera serivisi uko babyifuza

Umwe mu baje kwaka serivisi agira ati, “Mbere wazaga hano imvura yagwa cyangwa izuba rikava ukabura aho wikinga ariko ubu hano hateguwe aho gutegerereza hasakaye, nta kibazo gihari, wazaga gusaba serivisi ukabyiganira mu biro n’abandi mudahuje ikibazo mbese ukumva birabangamye ariko ubu buri mukozi umusanga mu cyumba cye”.

Bamwe mu baje gusezerana imbere y’amategeko bagaragaza ko bari baracitse intege zo kuza gusezeranira mu nyubako ishaje itabahesha agaciro ariko, bamaze kuzuza inyubako nshya bihutiye kubahiriza icyo amategeko abasa ngo babane nk’umugore n’umugabo.

Abaje gusezerana imbere y'amategeko bizihiwe no gukorera ibirori mu Murenge ujyanye n'igihe
Abaje gusezerana imbere y’amategeko bizihiwe no gukorera ibirori mu Murenge ujyanye n’igihe

Umugeni umwe agira ati, “Njyewe n’umugabo wanjye twari twaracitse intego zo gusezerana, ariko tubonye ahantu heza, ni ahantu twumva twahakorera ibirori, turashimira gahunda nziza za Perezida Kagame ukunda abaturage akabateza imbere”.

Abaza gusaba serivisi ku Murenge wa Nyamabuye, bifuza ko zakomeza gutangwa neza kuko noneho nta rwitwazo, kuko babonye aho gukorera heza kandi hajyanye n’igihe bityo n’abaturage bakabafatiraho urugero.

Abaza kwaka serivisi bavuga ko noneho bakirwa neza
Abaza kwaka serivisi bavuga ko noneho bakirwa neza

Ibyo kandi byari biherutse gutangazwa n’Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, ubwo iyo nyubako yatahwagwa kumugaragaro, aho yasabye abakozi ko kubona inzu nziza ari kimwe no gutanga serivisi ari ikindi, akanasaba abaturage gufatira urugero ku buyobozi nabo bakanoza isuku aho bakorera n’aho batuye.

Mu biro by'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge, hari aho bakirirwa abashyitsi
Mu biro by’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge, hari aho bakirirwa abashyitsi
Ni Umurenge ujyanye n'igihe
Ni Umurenge ujyanye n’igihe
Ni inyubako kandi itaribawe n'abafite ubumuga kuko bashyiriweho inzira ibafasha kubona serivisi zo hejuru
Ni inyubako kandi itaribawe n’abafite ubumuga kuko bashyiriweho inzira ibafasha kubona serivisi zo hejuru
Ibiro by'Umurenge wa Nyamabuye ubirebeye hakurya y'umuhanda
Ibiro by’Umurenge wa Nyamabuye ubirebeye hakurya y’umuhanda
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka