Muhanga: Barashimira Kagame wabahaye nkunganire bakazamura umusaruro
Abaturage bo mu Murenge wa Cyeza mu Karere ka Muhanga, barashimira Umukandida wa RPF Inkotanyi Paul Kagame wabahaye nkunganire mu buhinzi, bakabasha kuzamura umusaruro wabo.
Abaturage bavuga ko mbere bahingaga mu bishanga bidatunganyije bagasarura ibijumba bikabapfira ubusa, none bakaba bahinga ibigori bakabibyaza amafaranga bakabona uko bishyurira abana amashuri, ndetse n’ubwisungane mu kwivuza.
Umwe mu bahinzi ati, "Ubu twibumbiye mu makoperative, baduha nkunganire y’ifumbire n’imbuto, ntacyo twagaya Umuryango wacu FPR Inkotanyi, tuzatora Kagame kuko atuma tutarara ihinga".
Barihafi Dieudonné umuhinzi w’umwuga uhinga urutoki avuga ko kera hariho ikitwa guhinga basagurira amasoko, ariko we ubu ahingira isoko, kandi bize kubyaza ubutaka buto umusaruro, bakoresheje ifumbire.
Agira ati, "Njyewe ndi umuhinzi w’urutoki nazamuye umusaruro kuva ku gitoki cy’ibiro 30 ngeze ku biro 80, RPF yabwitayeho tubona ifumbire ku gihe, nk’umuhinzi ndashimira Umuryango RPF Inkotanyi, abafite ubukwe mwese muzaze mbahe ibitoki mutwikurure munahembe abakobwa banyu".
Abakandida Depite ba RPF Inkotanyi, biyamamarije mu Mirenge ya Mushishiro na Cyeza bagaragaje, ko gutora FPR Inkotanyi ari ukongera ibikorwa by’indashyikirwa, byaba iby’ubuhinzi n’ubworozi, ibikorwa remezo no guteza imbere ubuzima.
Barthélemy Karinijabo na bagenzi be bavuze ko nta Kagari ko muri Muhanga kadafite ivuriro, ibyo bigatuma ubuzima buba bwiza, amashuri na yo akaba afasha abana guhaha ubwenge hafi, mu gihe abahinzi bafatiye runini ubuzima bw’Abanyarwanda, ari nayo mpamvu bahisemo kubushyigikira.
Agira ati: "Gutora RPF Inkotanyi ni ukuzamura ubushobozi bwa buri Munyarwanda, ni ukuzamura icyizere cy’imibereho myiza, kandi u Rwanda na RPF bifuriza ineza Abanyarwanda".
Abakandida Depite batatu bari ku rutonde rwa RPF Inkotanyi mu Karere ka Muhanga, bakomeje ibikorwa byo kwamamaza umukandida wa RPF Inkotanyi, ari nako abaturage basobanurirwa uburyo bwo gutora kugira ngo amajwi yabo atazaba imfabusa.
Ohereza igitekerezo
|