Muhanga: Barasaba abaturage gutura umutwaro Leta bishakamo ibisubizo ubwabo
Mu muhango wo gufungura ku mugaragaro ikigo cy’imyidagaduro cyiswe “Ahazaza” mu karere ka Muhanga, tariki 22/09/2013, umuyobozi wungirije w’aka karere ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Fortune Mukagatana yasabye abaturage kwishakamo ibisubizo aho bishoboka.
Ibi Mukagatanga abisabye abaturage b’aka karere kuko bamaze kubona ko bishoboka ko Abanyarwanda ubwabo bashobora kwishakira ibisubizo by’ibibazo bahura nabyo mu buzima batarinze gutegereza gusabiriza.
Aha akaba ashingira ko iki kigo “Ahazaza” cyafunguwe n’ikigo cy’ishuri mu rwego rwo kugirango bajye bagikuramo ubushobozi bwo gufasha ishuri ryabo batarinze bategereza izindi nkunga izo arizo zose ziturutse hanze.
Mukagatana ati: “kuri ubu ntibikiri ngombwa ko abantu basaba inkunga umusubirizo kandi hari uburyo bwo kwishakamo ibisubizo. Nk’ubu iki kigo kishatsemo ibisubizo nta gusabiriza giteza gukora kandi burya uwibonyemo igisubizo aba atuye Leta umutwaro anayunganiye”.

Raina Ruff, umuyobozi w’ishyirahamwe “Ahazaza” rifite ikigo cy’ishuri ribanza ndetse akaba ari naryo rifite iki kigo cy’imyidagaduro cyafunguwe, avuga ko bashatse kugirango Abanyarwanda ubwabo bigiremo umuco wo kwishakamo ubushobozi.
Ati: “nk’ubu abana bazajya bigira mu kigo cyacu 20% bazajya bigira ubuntu; ibi nta handi bizaba biturutse ni mu bushobozi twishatsemo nk’abanyamuryango”.
Raina ashimira Abanyarwanda bari kumwe muri iri shyirahamwe kimwe n’abandi bafatanyabikorwa babafashije kugera ku bikorwa byinshi.
Iki kigo cyafunguwe ni hamwe mu habarizwa icyumba cy’imyidagaduro kigari kirimo icyumba cyo kwerekaniramo sinema kigezweho.
Gerard GITOLI Mbabazi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|