Muhanga: Bamwe mu birukanwe muri Tanzaniya barasaba kubakirwa amacumbi no kubona amasambu

Nubwo bemeza ko ntako Leta itagize ngo ibakire beza, bamwe mu banyarwanda birukanwe muri Tanzaniya bacumbikiwe mu murenge wa Nyarusange, akarere ka Muhanga, barasaba kubona aho kuba no guhinga kuko nta masambu bagira.

Abahagaze Emmanuel ucumbikiwe mu mudugudu wa Rwambariro akagali ka Gisovu mu murenge wa Nyarusange avuga ko yavukiye Tanzaniya kandi na se umubyara ariho yavukiye, akaba yarasize abana barindwi n’umugore muri Tanzaniya kuko umugore we ari umwenegihugu wa Tanzaniya.

Abahagaze wambaye agapira k'umukara na mugenzi we bavuga ko ubuzima bumeze nabi kuko nta byokurya bafite.
Abahagaze wambaye agapira k’umukara na mugenzi we bavuga ko ubuzima bumeze nabi kuko nta byokurya bafite.

Abahagaze ubu aba wenyine mu nzu akodesha, nyuma yo kubona ubuzima bwo kubana ari benshi mu nzu bimugora. Amafaranga akodesha avuga ko yayakoreye muri VUP yamuhaye akazi, ubu ngo arya avuye guhingira amafaranga kandi akabasha no gukodesha aho yihingira.

Byose ngo abikesha kuba yarakiriwe neza na Leta n’abaturage ariko akifuza ko yakubakirwa inzu, akabona n’ubutaka bwo guhingaho.

Agira ati, “ikintu cyo kurya nicyo kitugora kuko ari ugushakisha ngo ubone icyo urya, nsha inshuro kuko ubu nta kintu tugihabwa, aha mpamaze amezi atandatu, ejo bundi nabajije ku murenge uko nabona aho guhinga bambwira ko bazareba ariko ntacyo turabona».

Kimwe mu bibanza bizubakirwamo abirukanwe Tanzaniya bacumbikiwe mu murenge wa Nyarusange.
Kimwe mu bibanza bizubakirwamo abirukanwe Tanzaniya bacumbikiwe mu murenge wa Nyarusange.

Hakizimana David nawe avuga ko ubuzima bumeze nabi kuko ntaho kuba, guhinga bakaba bifuza ubufasha bw’imibereho.

Umuyobozi w’akarere ka Muhanga, Yvone Mutakwasuku, avuga ko mu miryango 39 yavuye Tanzaniya 19 bamaze kubakirwa mu murenge wa Rugendabari, naho i Mushishiro amazu akaba amaze kuba ibigega, hakaba hasigaye imiryango 19 itubakiye ariko bakaba bamaze kubonerwa ibibanza.

Ab’aha i Nyarusange ngo bamaze kubona ibibanza kandi bitatu muri byo bimaze gusizwa, uyu muyobozi agira ati, « turifuza ko nabo babonerwa amacumbi yabo bwite kuko ubu ni twe tubakodeshereza».

Umuyobozi w'akarere ka Muhanga avuga ko imiryango 19 itarubakirwa kubera ko hari habuze ibibanza.
Umuyobozi w’akarere ka Muhanga avuga ko imiryango 19 itarubakirwa kubera ko hari habuze ibibanza.

Ku kibazo cyo kubura amasambu yo guhingaho, Mutakwasuku avuga ko bari kureba mu bisigara bya Leta uko bababonera amasambu, ndetse ngo n’abadashoboye guhinga bitewe n’ubuzima babayemo bagenda bafashwa kubonerwa igishoro mu bucuruzi buciriritse.

Ephrem Murindabigwi

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka