Muhanga: Bamwe mu bacungagereza barashinjwa gusuzugura abakuru b’imidugudu

Bamwe mu bakuru b’imidugudu mu karere ka Muhanga, baratangaza ko bagiye bafite bamwe mu bacungagereza banze kubahiriza zimwe muri gahunda za Leta bakangisha akazi bakora.

Aba bakuru b’imidugudu bavuga ko gahunda abacungagereza banga gukora atari iza Leta gusa ndetse n’iziba zemeranijweho n’abaturage muri rusange ngo ntibashobora kuzikurikiza bitwaje aka kazi bakora ndetse ngo haba n’abakangisha imbunda.

Abimana Jema, umuyobozi w’umudugudu wa Ruhina, akagari ka Ruli mu murenge wa Shyogwe, avuga ko abacumbitse mu mudugudu ayoboye iyo agiye kubasaba gukora gahunda zihari nk’abandi baturage bamutera ubwoba.

Abimana ati: “mu gihe abandi baturage nyobora tubagezaho gahunda bakazakira neza, abacungagereza bacumbitse mu mudugudu wacu iyo tubasabye amafaranga twemeranijwe batwereka imbunda batubwira ko atari inkoni”.

Umuyobozi w’akarere ka Muhanga, Yvonne Mutakwasuku, avuga ko nta mu ntu n’umwe wemerewe kutarara irondo kuko n’abatarirara baba bafite uburyo bahawe bwo gufasha abarara irondo kandi ngo nta n’umuntu werewe kudakora indi gahunda iyo ariyo yose imureba.

Mutakwasuku asaba abacungagereza ko bakwiye gukurikiza gahunda zashyizwe mu midugudu kimwe nk’abandi baturage.

Umuyobozi w'akarere ka Muhanga arasaba abacungagereza kutumva ko batandukanye n'abandi baturage.
Umuyobozi w’akarere ka Muhanga arasaba abacungagereza kutumva ko batandukanye n’abandi baturage.

Col. Ruzibiza, umuyobozi w’ingabo mu karere ka Muhanga, Kamonyi na Ruhango, avuga ko abacungagereza nta rwitwazo na ruto bafite rwo kutarara irondo cyangwa gukora izindi gahunda zagenwe n’abaturage kuko ntaho bataniye n’abandi ndetse ngo n’abari hejuru yabo bubahiriza gahunda zose zipangirwa mu midugudu.

Muri gahunda yo kurara irondo, mu midugudu hashyizweho gahunda y’abakozi ndetse n’abandi bavuze ko badashobora kurara irondo kubera impamvu zumvikana baba baratanze. Aba bazajya batanga amafaranga yo kunganira irondo kugira ngo hashakwe amatorshi n’ibindi.

Iki kibazo cy’abacungagereza gishyizwe ahagaragara nyuma y’uko mu karere ka Muhanga hari hamaze igihe hagaragara abagizi ba nabi bahungabanya umutekano w’abaturage ndetse hakaba n’ubwo bavutsa ubuzima bwabo.

Gerard GITOLI Mbabazi

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka