Muhanga: Bambuwe umuyoboro w’amazi biyubakiye uhabwa rwiyemezamirimo uzajya abishyuza

Abaturage bo mu Mudugudu wa Mata mu Kagari ka Muhanga, Umurenge wa Muhanga barinubira kwamburwa umuyoboro w’amazi biyubakiye ukaba ugiye kwegurirwa rwiyemezamirimo uzajya abishyuza amazi bita ayabo.

Abaturage barinubira kwamburwa umuyoboro w'amazi biyubakiye ugahabwa rwiyemezamirimo uzajya abishyuza
Abaturage barinubira kwamburwa umuyoboro w’amazi biyubakiye ugahabwa rwiyemezamirimo uzajya abishyuza

Ni abaturage bavuga ko babarirwa mu ngo 20 bishyize hamwe bashaka ibikoresho by’amazi bafukura isoko bayiyobora mu ngo zabo batangira kubona amazi meza mu gihe umuyoboro wa WASAC wo utabashaga kubageraho.

Aba baturage bavuga ko mu gihe bari bamaze imyaka ibiri bavoma ayo mazi, batunguwe no kubona hari uje yiyita rwiyemezamirimo, akabakoresha inama ababwira ko amazi bihaye ubu agiye kwegurirwa undi uzayabacungira neza.

Bavuga ko bategetswe kugura mubazi bagashyira ku mavomo yabo mu ngo, kugira ngo rwiyemezamirimo ajye amenya ingano y’amazi bakoresheje ngo bayishyure.

Umwe muri bo agira ati, "Ubwo murumva atari akarengane niba twarashatse ibisubizo ngo tubone amazi meza none tukaba tugiye kuyamburwa, kandi ubundi twembwe ntituyagurisha iyo umuturage akeneye gufatiraho turayamuha ku buntu akigurira ibikoresho biyamugereza iwe".

Abaturage bavuga ko bamaze imyaka ibiri bakoresha amazi bikururiye
Abaturage bavuga ko bamaze imyaka ibiri bakoresha amazi bikururiye

Undi muturage nawe agira ati, “Niba amazi yacu agiye kwegurirwa rwiyemezamirimo, turifuza ko yabanza akatwishyura ibikoresho twashyizeho bibarirwa muri miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda, kandi izo mubazi akazigurira kuko niwe ugiye kujya atwishyuza”.

Mu gushaka kumenya uko ubuyobozi bw’Umurenge wa Muhanga bwaba bwarakemuye icyo kibazo, Kigali Today yavugishije uwari usanzwe uhayobora wimuriwe mu wundi Murenge maze avuga ko nta dosiye y’abo baturage yo gukurura amazi bigeze bahabwa.

Yanavuze kandi ko ayo mazi abaturage bayihaye mu buryo budakurikije amategeko, kuko ubundi iyo abaturage bakeneye amazi hari inzira binyuramo bagahabwa umutekinisiye wa kompanyi ishinzwe gucunga imiyoboro y’amazi yo mu cyaro akabafasha.

Avuga ko kuba abaturage barakuruye amazi uko babyumva bishobora guteza amakimbirane hagati yabo igihe cyo kuyafata neza yagize ikibazo, cyangwa bagapfa ibyo kuyasaranganya kuko ubundi amazi ari umutungo kamere wa Leta ntawe ukwiye kuwiharira, ari ho bihera bazanirwa uwo rwiyemezamirimo.

Ubuyobozi bw'Umurenge wa Muhanga buvuga ko buzaganiriza abo baturage n'inzego bireba ntihagire ubangamira undi
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Muhanga buvuga ko buzaganiriza abo baturage n’inzego bireba ntihagire ubangamira undi

Agira ati, "Ntabwo hakurikijwe amabwiriza n’imicungire y’amazi yo mu cyaro kuko WASAC icunga imiyoboro yo mu Mijyi naho Akarere kakagena abandi bacunga imiyoboro yo mu cyaro, mu rwego rwo gucunga no gusangira neza amazi”.

Umunyamabanga nshingwabikorwa mushya mu Murenge wa Muhanga, Byicaza Jean Calude avuga ko amaze kumva icyo kibazo yasanze ntaho abaturage bagishyikirije ubuyobozi, bityo ko agiye kugikurikirana ngo abaturage batabangamirwa.

Agira ati, "Ntabwo icyo kibazo kizwi mu buyobozi bw’Akagari n’Umurenge, abo baturage bazaze ku Murenge batubwire uko bimeze, ntumize inama n’uwo rwiyemezamirimo na WASAC tuganire uko cyakemuka mu mahoro kuko ntabwo twatuma umuturage wacu arengana”.

Abaturage bikururiye amazi bahamya ko batagamije kunanirana igihe cyose ushaka kwegukana umuyoboro wabo yabishyura ibyo bawukoreshejeho kandi akanabazanira mubazi bakabona kuwumwegurira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka